Digiqole ad

Hatowe itegeko rishyiraho Ibitaro bya Gisirikare n’ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku ndwara

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa kane, tariki ya 24 Ugushyingo 2011, yatoye amategeko abiri ashyiraho kandi akagena inshingano, imiterere n’imikorere y’ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe (KMH) hamwe n’Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku ndwara  (MMI).

 Itegeko rya MMI  riravugurura irindi ryari risanzwe rigenga icyo kigo kugirango ibyari birikubiyemo bihuzwe n’ibivugwa mu Itegeko Ngenga rishyiraho amategeko rusange yerekeye Ibigo bya Leta. Iri tegeko kandi rishingira kubikubiye mu itegeko rigenga umurimo w’ubwishingizi ku birebana n’imari shingiro y’ikigo cya Leta gikora umurimo w’ubwishingizi. 

Kubirebana n’itegeko rishyiraho Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda(RMH), byari bisanzwe byitwa Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe, Depite Kayinamura Gedeon, Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano yize iri tegeko, yibukije Inteko Rusange ko itegeko rizafasha ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe guhinduka ikigo cya Leta kandi kibarirwa mu bitaro fatizo kuko ibisabwa byose kugirango  bijye muri icyo cyiciro byose byuzuye.

Itegeko rizahesha kandi ibitaro ubuzima gatozi bityo ntibikomeze gukoresha ingengo y’Imari ya Minisiteri y’Ingabo ahubwo icyo gihe bizagenerwa iyabyo yihariye. Iri tegeko ni n’uburyo bwiza kandi buzoroshya gukemura ibibazo by’imishahara yari hasi ku basirikare bafite impamyabumeyi zihanitse mu buvuzi kuko icyo gihe bazahembwa kimwe na bagenzi babo bakora mu bitaro bya Leta.

Nk’uko bashimye ibi bitaro ubwo Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite yasuzumaga ishingiro ry’imishinga y’aya mategeko, bongeye na none gushimangira no gushimira imikorere myiza y’ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe kandi bamwe muri bo bavuga ko bazakomeza kubikorera ubuvugizi ku nzego zibishinzwe kugirango bikomeze kongererwa ubushobozi hagamijwe kubifasha kugera ku nshingano zabyo no kudatezuka kuzikora neza.

Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe mu Itegeko ryatowe bizahindurirwa inyito byitwe Ibitaro  bya Gisirikare by’u Rwanda (Rwanda Military Hospital).

Bernard Byukusenge
Ushinzwe Itangazamakuru mu Nteko Ishinga Amategeko

6 Comments

  • Yes, ahubwo byaratinze kuko mu bihugu byateye imbere usanga ibitaro bya gisirikari biteye imbere cyane. Ubwo rero si twe twasigara inyuma.

  • Ahaaaaaa, this is nice, Rwanda Military Hospital niryo najye numva ariryo zina ryiza. Ariko kwitwa Kanombe hospital nkaho nkaho ar’Ibitaro bya secteur koko. Murumva koko leta idafite akazi kenshi ko gukosora byishi byishwe kuva kera. (byari bitaniyehe na centre de santé ya Kanombe? ) vraiment nigute abategetsi bo hambere batekereza ? ibi bigaragaza umutwe muto (petit esprit) . Murakoze minister of Health kuri tegeko. ( Tu es une dame de grandeur d’esprit, Merci du courage”

  • sha uvuze ubusa tu ubwose icyangobwa n’izina cyangwa nibyo bakora? gusa jy’ugabanya uburofa sha sawa rero ibihe byiza bana na nyagasani sha rwasa kuko mbona ko izina ariryo muntu kuko uvuga ibyo ungana nabyo

  • Iyo utangaza inkuru uba ugomba no kwerekana ifoto y’ibyo bitaro utubwira kuko iyo tubona hano n’iy’Inteko Ishinga amategeko

  • njyewe nunva icyangombwa aruko bavura abarwayi, izina ntacyo ryongeraho, especial niba bidahindura imikorere.

  • Nibyiza cyane ahubwo mufatireho vuba tube nkabandi thax kudutekererza

Comments are closed.

en_USEnglish