Digiqole ad

Impamvu zishobora gutera umubyeyi kubyara mbere y’uko igihe kigera (preterm labour)

Kubyara igihe cy’ukuri kitaragera babivuga iyo byabaye mbere y’ibyumweru 37 kuva aho umugore cyangwa umukobwa aherukira mu mihango, ibi biba ku bagore byibura hagati ya 5-10% by’abagore batwite ndetse binatera impfu z’abana bakivuka zingana na 75%.

Ni bande bafite ibyago byo kubyara igihe kitaragera?

  • Kuba warigeze kubyara igihe kitaragera
  • Imyaka umubyeyi afite igihe cyo gutwita (kuba afite imyaka mike cyangwa afite imyaka irenze 35)
  • Ubusembwa bwa nyababyeyi (bizwi nka  uterine abnormalities)
  • Uburwayi bw’umubyeyi cyane cyane indwara z’imyanya myibarukiro cyangwa urwungano rw’inkari
  • Imbyaro nyinshi (multiple pregnancies)
  • Kuva amaraso mbere yo kubyara (antepartum haemorrhage)

Ingorane zivuka nyuma yo kubyara umwana igihe kitageze se zo ni izihe?

  • Umwana avuka afite ibiro bike cyane
  • Avuka  kandi ananiwe cyane bisabwa kwitabwaho n’ibigo byihariye (neonatology)
  • Ashobora  kugira imikurire itari myiza
  • Ingingo ze zishobora kuba zitarakura neza nk’ibihaha
  • Umubeyi we ashobora kuva cyane byamukuriramo ubundi burwayi cyangwa akaba yanakurizamo gupfa.

Ingamba se zafatwa mu gukumira impamvu zibitera zaba ari izihe?

  • Kwigisha ababyeyi ku mpamvu zose, izi rindwa zikirindwa izitirindwa zigakurikiranwa
  • Kwisuzumisha  buri gihe uko utitwe
  • Kubyarira kwa muganga
  • Kujya kwa muganga buri gihe uko ubonye impinduka mu mubiri we

Tubikesha: Obs &Gyn-illustrated  book- Obstetrics in family medicine

 

NTIHABOSE Corneille Killy
UM– USEKE.COM 

en_USEnglish