Month: <span>November 2011</span>

Ikiganiro wagirana n’umukunzi wawe ngo akwemerere ko mukoresha agakingirizo

Gukoresha agakingirizo ni icyubahiro n’inshingano byawe n’uwo mukorana imibonano mpuzabitsina. Mbere yo kwiyemeza gukora imibonano mpuzabitsina banza utekereze uko wakwirinda gutera cyangwa guterwa inda, kwandura virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Ubwo rero uzaba ugeze ku rwego rwiza kandi rukomeye cyane rwo gushaka ibisubizo by’ inzitizi ushobora guhura nazo. Kudakora imibonano mpuzabitsina […]Irambuye

Ibyago bya Maradona: Nyuma yo guterwa amabuye yagiye gushyingura nyina

Kuwa gatandatu wa week end ishize, Diego Armando Maradona ikipe atoza ya Al Wasl FC muri UAE yari ifite umukino na mukeba Al Ain, waje kurangira atsinzwe. Si ukuwutsindwa gusa kuko yaje gushinyagurirwa n’umutoza Cosmin Olaroiu wa Al Ain FC wamusanze aho yicaye akaza kumwishima hejuru, hafi kumucira mu maso. Umukino kandi urangiye, abafana bamwe […]Irambuye

Danielle Mitterand yitabye Imana

Umupfakazi wa Francois Mitterand, Danielle, yaraye yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wambere rishyira kuwa kabiri, ku myaka 87 mu bitaro byitiriwe Georges Pompidou. Uyu mukecuru wari ukibasha kwitanga mu gufasha ikiremwa muntu cyane cyana afasha abaturage b’aba Kurde, abo muri Tibet, Cuba na Mexique mu kubagezaho amazi no kwamagana ubucakara, yitabye Imana azize […]Irambuye

Birakwiye ko amashyamba aba inkingi y’amajyambere – Mukakamari ARECO-Rwanda Nziza

Birakwiye ko amashyamba aba inking y’amajyambere aya ni amagambo yagarutseho na Mukakamari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umuryango ARECO-Rwanda Nziza. Mu gihe hirya no hino haterwa ibiti ariko umusaruro wabyo ntugaragare uko bikwiye, biturutse ko mu biti biterwa ibikura ari  bike cyane. Mu gihe cya vuba haratangizwa ubushakashatsi bwimbitsebwo kumenya impamvu nyamukuru y’iki kibazo, ibi bikaba ari ibyatangajwe nabagize imiryango […]Irambuye

Perezida wa Congo-Brazzaville Bwana SASSOU NGUESSO yasuye u Rwanda

Perezida  DENIS SASSOU N’GUESSO wa Congo-Brazzaville, yageze i Kigali ku mugoroba w’uyu wa mbere ku isaha ya saa kumi n’imwe n’iminota makumyabiri  ku isaha y’i Kigali, akaba yari aherekejwe n’abagize guverinoma ya congo, akigera i Kigali yakiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe. Nyuma yo kwakirwa no […]Irambuye

Ese Bibiliya ivuga iki ku gutandukana kw’abashakanye (Divorce)?

Gutandukana kw’abashakanye bimaze kuba nk’ibintu bisanzwe dore ko ujya kumva ukumva ngo ba runaka bari bamaze imyaka 20 cyangwa 3 bashakanye batandukanye. Nyamara hambere ibi byagaragara mu bihugu byateye imbere ndetse Abanyarwanda babifataga nk’umuco w’abazungu, ku buryo n’iyo habagaho ubwumvikane bucye hagati y’abashakanye byagumaga mu rugo ntibigere hanze ngo batiteze rubanda. Kuri iki cyumweru tariki […]Irambuye

4000$ Ingabire Victoire yoherereje Uwumuremyi nibyo byagarutsweho

Kuri uyu wambere, mu rubanza ruregwamo Ingabire Victoire, impaka zagarutse ku mafaranga ngo yohererejwe Vital Uwumuremyi icyo yari gukoreshwa.   Ubushinjacyaha buvuga ko amafaranga yoherejwe mu bice bitandukanye na Ingabire, yari agamije kugura ibikoresho by’umutwe w’ingabo zo guhungabanya umutekano ku ruhande rw’u Rwanda. Ibi bikemezwa na major Uwumuremyi Vital, muri uru rubanza utanga ubuhamya bushinja […]Irambuye

Impunzi 150 nizo ziteganijwe gutahuka ziva muri Congo kuri uyu

Impunzi zikomeje gufata icyemezo ku bwinshi cyo gutahuka mu rwazibyaye aho biteganyizwe ko ejo ku wa kabiri taliki ya 22 Ugushyingo 2011  hateganyijwe gutahuka impunzi zigera ku 150 zizaturuka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Ibi bikaba byatangajwe n’ushinzwe agashami k’impunzi muri  Minisiteri ifite Ibiza no gucyura impunzi mu nshingano zayo Jean Claude […]Irambuye

Uburezi bw’imyaka 9, kudacumbikira abana kwishuri ntibivugwaho rumwe

Mu gihe Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda y’uburezi bw’ibanze mu mashuri abanza ku gera ku myaka 9 abana bigira ubuntu (nine years basic education) ndetse bikazagera no ku myaka 12, impungenge zikomeje kuba nyinshi muri bamwe mu babyeyi bibaza ireme ry’uburezi rizava muri ayo mashuri. Umunyamabanga muri minisiteri y’uburezi Dr Harebamungu Mathias yatangarije Radio Flash […]Irambuye

Umufasha wa Francois Mitterrand arwaye bikomeye

Ku imyaka 87, Danielle Mitterand umufasha w’uwahoze ayobora igihugu cy’Ubufaransa, Francois Mitterand  kuwa gatanu ni bwo yajyanwe mu bitaro by’i Paris ari muri Koma (coma). Nk’uko umwe mu bantu bahafi bo mu muryango we babitangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP. Uyu mukecuru ugeze mu zabukuru ngo yaba amerewe nabi aya makuru akaba yuzuza ayari yiriwe atangazwa […]Irambuye

en_USEnglish