Digiqole ad

Ukwiriye kwibera mu Mana kuko niho harusha ahandi hose kuryoha

“Igihugu cyose kiri imbere yawe kugira ngo uture aharusha ahandi ubwiza” (Itangiriro 47:6)

 

Birashoboka ko umuntu atura muri Egiputa kandi ari Umuheburayo; turi mu isi ariko ntituri ab’ isi. “Twebweho iwacu ni mu ijuru” (Abafiripi 3:20). Kandi ushobora kuhatura ukagumya kuba Umuheburayo kuko abera bo mu isi nizo mfura Imana yishimira (Zaburi 16:3), kuba muri Egiputa mu isi ntibibabuza ubupfura bwabo. Icyo dukwiye kwirinda ni imicyo ya Egiputa kuko kubana n’ ababi byonona ingeso nziza iyo utabahinduye bo baraguhindura.

Reka ubukristo bwacu bumenyekane aho turi mu kazi, mu mashuri, mu baturanye natwe, bose bamenye ko turi abarokore bakijijwe n’ubwo turi mu isi.

Aho dutuye naho hagira ingaruka ku buzima bwacu niyo mpamvu bashyiraho imiturire myiza, imibereho myiza y’ abaturage n’ibindi. Ushobora kudindira ubuzima bwose bitewe n’aho utuye niyo mpamvu Yosefu yabashakiye aharusha ahandi ubwiza.

Gosheni niyo yari nziza ku bantu bafiye imikumbi baragira. Mu isi ariyo Egiputa harimo Gosheni, aho ni mu gakiza k’ Imana aho hari ibyiza byose twuzura Umwuka Wera kandi hari amata n’ ubuki.

Yosefu yicaje abatware I Gosheni ababwira imicyo ya Egiputa kuko yari ayizi ati mwirinde urubyiruko rw’ino rurasambana, bakuramo inda, abagore b’ino ntibanyurwa, abagabo b’ino ntibanyurwa n’ umugore umwe, ino aha haba urugomo, barabeshya, bariba, abakire ntibita ku mpfubyi n’ abapfakazi, abantu b’ino ubasanze mu nsengero wagira ngo hari ikigenda ariko ntibahinduka usanga mu buzima busanzwe bafite imirimo mibi (Abagalatiya 5:19-21 Imirimo ya kamere).

Yosefu yarababwiye ngo Farawo nabahamagaza akababaza icyo mukora mumubwire ko mugira urukundo, irekwa, ubuhanuzi no kwihangana (Abagalatiya 5:22-24).

Nimuvuga mutyo barabanena kuko uragira wese ari ikizira muri Egiputa.

Abantu banze kuba abanenwa umuntu agakora ibyaha ngo kuko iwabo badakijijwe batamubona nabi. Biblia idusaba kumvira ababyeyi ariko niba bakujyanye kuraguza, kwiba, niba hari ingeso mbi zinyuranye n’ ijambo ry’ Imana wirinde uwo bizatera isoni guhamya Yesu na Yesu nawe bizamutera isoni kumuhamya imbere ya Data n’ abamalaika be. Isi ntibakunda izaba ikunze uwayo biratangaje ukuntu umusore udakijijwe asambana, anywa itabi, yiba, arambagiza umukobwa w’umukristo none ko wavuye mu byaha urasubirayo gushaka iki? Birumvikana ko ugikunze Egiputa (isi).

Ibyiza byo gutura neza aharuta ahandi ubwiza: Igihe Egiputa yahanwaga n’ Imana abatuye I Gosheni bo bari bafite amahoro. Kandi umunyabyaha ntiyagira amahoro na rimwe. Abantu baho bahora bashishe kuko Gosheni hari amata n’ ubuki. Iyo uri muri Kristo Yesu neza uba uguwe neza nta mutima ugucira urubanza ku kintu cyose.

Ese wowe ukurikiye iyi nyigisho wumva utuye I Gosheni mu gakiza k’ Imana cyangwa utuye muri Egiputa (isi)? Hitamo gutura aharuta ahandi ubwiza. Hari n’abahora bimuka bava aho batujwe kuko batanyuzwe n’uko Imana yabagize, uture mu gakiza wuzure Umwuka wera (Ibyakozwe n’ Intumwa 1:8) nta heza haruta aho. Mu Byahishuwe 1:10, Yohana yaravuze ngo: “Ku munsi w’ Imana nari mu mwuka. Ibintu byiza bibaho ni ugutura mu gihugu cy’ agakiza ukuzura Umwuka Wera ukaba n’inshuti y’ Imana. Ibyo nibyo najye nkwifurije, amen!

Mwari kumwe na Pastor Desire ubakunda akabifuriza amahoro y’Imana. Hari igitekerezo watanga kuri ubu butumwa, cyangwa wifuza gusengerwa by’umwihariko, cyangwa wifuza ko twakoherereza ubundi butumwa, wasura www.agakiza.org

7 Comments

  • MURAKOZE CYANE

  • Amen, Pastor Desire Imana ijye ikuba hafi kuko Ijambo ry’Imana utugezaho numva rimfasha cyane kandi hari ibyo rihindura mu buzima bwanjye! keep iti up Beshpo, and be blessed

  • Nibyo rwose,iyo uri mu mana ugira umutuzo bigatuma unezezwa nuko uri.

  • You are right pastor

  • IBYO NUKURI NANYJE BINDUTIRA IBYIZA BYOSE NABONYE.

  • nibyiza kuba MU MANA kuko iyo uri mu MANA uhora wumva wishimye;utuje unezerewe
    kuko IMANA niyo ishobora byose

  • IMANA Iguhe umugisha paster. Kuba mumana ni byiza cyaneeeeeeeeeeeee nubwo akenshi isi,umubiri na satani binaniza abantu arko ntakiza nko kuba munana.amen

Comments are closed.

en_USEnglish