Digiqole ad

Jehovah Jireh choir CEP/ULK Soir mu gitaramo mu mujyi wa Kigali kuri 27/11/2011 mu Nyakabanda

Mu rugamba rukaze rwo kuvuga ubutumwa  bwiza bwa Yesu Kristo ifite haba mu gihugu i mbere ndetse no hanze yacyo, ibi bikaba bigaragarira mu ngendo imaze kugirira hirya no hino mu gihugu, aho benshi bishimiye ubutumwa bwiza ifite, ubu noneho Jehovah Jireh Choir irataramira mu mujyi wa Kigali ,mu Nyakabanda-Kimisagara ya kabiri (2) tariki 27/11/2011.

 Jehovahjireh choir CEP/ULK Soir ubwo bari mu rugendo i Nyabisindu-Gitarama
Jehovahjireh choir CEP/ULK Soir ubwo bari mu rugendo i Nyabisindu-Gitarama

Jehovah Jireh Choir rero ikaba itangaza ko  ifitiye abakunzi bayo amakuru mashya arebana na Album ya 2 irimo gukora ndetse indirimbo ziriho zikaba zimaze gukundwa na benshi aha twavuga nka:     Icyo gusa, Mfite ijambo, Eliya, n’izindi… Jehovah Jireh Choir ikomeza itangaza kandi ko ubu yamaze kwagura imbibi zayo z’ivugabutumwa mu ndirimbo, aho ubu iteganya kuzashyira kuri iyi album ya 2 indirimbo z’icyongereza ndetse na Swahili niba nta gihindutse nkuko babiteganya.

Ikaba rero ihamagarira abakunzi bayo kwitabira icyi gitaramo cy’indirimbo z’Imana harimo n’izi nshyashya ibahishiye kuri album ya 2. Rero ikazaba yasesekaye Kimisagara ya 2 guhera mu gitondo saa mbiri (08h:00am) nyuma saa munani (02h:00pm) hagatangira Concert live ubwo izaba iri kumwe n’umuvugabutumwa MUNEZERO uzaba aturutse ku Gisenyi. Bati “kuza kwanyu ni inkunga ikomeye k’umurimo w’Imana”.

Vital R.Choral
Jehovah Jireh Choir 

14 Comments

  • Najye nzaba ndi kumwe namwe!jehovahJireh turabemera cyane!

  • Mukomere ku murimo,kuko nibake cyane bemera gufatanya amasomo n’umurimo w’Imana.

  • Je vous encourage mes freres et soeurs.ntabwo byoroshye gufatanya amasomo n!umurimo nkuwo,ariko umuhate wanyu si uwubusa,ibyo umuntu abiba nibyo azasarura.

  • KUBERA IMANA KDI IRI MURUHANDE RWACU IZIGARAGAZA CYANE NTA MPAMVU NIYO MPAMVU ABAZI IMANA YABO BAZAKOMERA BAKORE IBY’UBUTWALI RERO SIKU BWA MABAOKO YANYU MWEBWE AHUBWO NI KU BW’IMANA YA BABAHAMAGAE SAWA TURI KUMWE RERO

  • nkunndA KYANE INDIRIMBO YABO YITWA KUBAHO NEZA ..IMANA IBAHE UMUGISHA

  • NIBYIZA GUKORA HAKIRA KUMANYA KUKO HARIGIHE BUZIRA TUKABA TUTAKIBIBASHA.COURAGE BENEDATA.

  • Courage bwoko bw’Imana nkunda indirimbo zanyu cyane.Imana ibahe umugisha uatagabanyije.
    Soma,Zaburi 95,100umurongo wa1

  • TWIFUZA KO MWAKOMEZA KUTWOHEREREZA AMAKURU YEREKANA AHO IGIHE KIGEZE. AHA NDAVUGA ISI. KUKO MBONA KO ABANTU BENSHI BATITAYE KU BYO YESU YAVUZE.

  • Courage Bakundwa turabakunda cyane kndi turabasengera,ubutumwa,mutanga,buri,kwisi yose rero Nimutagwa isari muzasarura Owo mwana Aloys Imana imwiteho bye.

  • IMANA ISHIMWE KUKO YABAHAMAGAYE KDI IKEMERA KUBAKORESHA UWO MURIMO MWIZA IMANA IBAHE UMUGISHA

  • mbifurije umwaka mushya wa 2012, Imana izawubaheremo ibyo mwifuza byose

  • Muraho?choir ndayikunda byumwihariko Aloysi aririmba neza Imana izamuhe umugisha ndamwibuka kwishuli Remera Rukoma yaririmbaga neza cyane.nubwo ndihanze yu Rwanda vrement ndamusabira.kandi mbifurije umwaka mushya muhire uzababere uwihirwe ryinshi bazakomere kumurimo wi Mana nato izaba ingororano nyinshi.

  • Nukuri nkunda jehovah jireh choir ariko nabuze uko nayigeramo

  • I want to visit Rwanda first week of October 2016 to hear ULK Jehova choir live and see and know this people and country I have loved and prayed for for 50 years. Send me contact information. Thank you. God bless you.
    Rev. Chinuru Nwosu.

Comments are closed.

en_USEnglish