Digiqole ad

U Rwanda rwitwaye neza mu mikino ya Kass Marathon mu mujyi wa Eldoret muri Kenya

Abanyarwanda bazajya kwitoreza muri  ITEN Training center mu mujyi wa Eldoret muri Kenya, ahantu hazwi kuba ahambere muri Afurika mu bijyanye no kuzamura abakinnyi basiganwa ku maguru barimo kwitwara neza cyane.

Uwilingiyimana Jean Baptiste na Musengimana Pelagie bahesheje u Rwanda ishema
Uwilingiyimana Jean Baptiste na Musengimana Pelagie bahesheje u Rwanda ishema

U Rwanda rwitwaye neza mu mikino ya  Kass Marathon kuri iki cyumweru taliki 21 Ugushyingo 2011. Iyi marathon yari ibaye ku nshuro ya 5, ikabera mu mujyi wa Eldoret ho muri Kenya. Iri rushanwa rikaba ritegurwa na Kass Media group (ifite TV na radio) byigenga muri Kenya, ikaba iteganya no kuza gukorera mu Rwanda mu gihe kiri imbere nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi wayo (CEO chief Executive officer) Julius Lamaon.

Abanyakenya bakomeje gukataza mu ntera ndende ku isi bagaragaza ko bamaze kurenga ibindi bihugu, nta gitunguranye nibo baje ku isonga mu basiganwaga basaga 2000, aho mu bagabo uwitwa Paul Koech ariwe wegukanye umwanya wa mbere, kimwe no mu bagore aho Rita Jeptoo yanikiye abandi bose bari kumwe. Buri umwe wese wa mbere yegukanye 1 500 000 y’amanya Kenya  arenga gato miliyoni icumi z’amanyarwanda.

Uwambaye ingofero y’umweru ni President wa federation ya Kenya y’atletisme Isaac Kiplagat na President wa Federation y’u Rwanda y’atletisme bwana Rurangirwa Louis mu muhango wo gusoza Marathon.
Uwambaye ingofero y’umweru ni President wa federation ya Kenya y’atletisme Isaac Kiplagat na President wa Federation y’u Rwanda y’atletisme bwana Rurangirwa Louis mu muhango wo gusoza Marathon.

Abategura bari bazi neza ko nta muntu wasiga byoroshye abanyakenya, niko gushyiraho igihembo ku munyamahanga wa mbere uzarangiza mbere y’abandi. Abanyarwanda bahise bahacana umucyo kuko mu bagabo Uwilingiyimana Jean Baptiste yatunguye benshi baraho ubwo yaserukaga mbere y’abandi banyamahanag bari bitabiriye. Kimwe na mugenzi we mu bagore Musengimana Pelagie washoboye gusiga abanya Ethiopia akaza akurikiye abanya Kenya.

CEO wa Kass Media Group Julius Lamaon ari kumwe n’abahagarariye u Rwanda muri kass Marathon 2011.
CEO wa Kass Media Group Julius Lamaon ari kumwe n’abahagarariye u Rwanda muri kass Marathon 2011.

Bose bakaba barahawe amafranga asaga 1 000 000 y’amanyarwanda. Bikaba ari ikimenyetso cy’uko abanyarwanda bashobora kugera ku rwego ruhanitse ku isi nkuko byatangajwe na directeur technique w’iri rushanwa Moses Tanui. Uyu Tanui akaba yaramamaye cyane igihe yasiganwaga mu  myaka ya 1980-2000 aho yegukanye marathon ya Boston inshuro ebyiri, akaba n’umuntu wa mbere ku isi washoboye kwiruka igice cya marathon munsi y’isaha imwe, hari ku ya 03 Mata 1993 mu mugi wa Milan mu butaliyani ubwo yakoreshaga 59min47 seconde.

Nyuma y’iyo mikino habaye inama hagati ya Rurangirwa Louis (umuyobozi wa federation y’u Rwanda y’imikino ngororamubiri) na president wa federation ya Kenya Isaac Kiplagat na vice/president we Lieutenant General Tuwei, aha bamwemereye ko ikipe y’u Rwanda izajya yemererwa gukorana imyitozo n’iya Kenya mu gihe hategurwa amarushanwa akomeye guhera mu kwa mbere umwaka utaha.

Iyi nama kandi  babajije Rurangirwa Louis aho bombori bombori yo muri federation mu Rwanda igeze, abasobanurira ko ibintu bisa n’ibiri kujya mu buryo kuko federation zirimo kwitabira amarushanwa kandi akaba itegura na shampiyona y’igihugu kuri 18 Ukuboza yu mwaka. Yanashimiye IAAF  (mu izina ry’uyihagarariye mu karere John Velzian) uburyo yitwaye mu gufasha gukemura ibibazo byari bihari.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM 

3 Comments

  • Eba komereza aho ndabona utangiye neza ujya muri mission,ikibazo ni kimwe, ko utagura kandi uvuye muri mission,ushatse wazashaka ukangurira.navugaga presida wa federation.

  • Louis nareke kwiyita President wa Federation
    kuko atariwe. ahubwo inama namugira ni ugutanga imfunguzo kandi agahagarika amafuti ari gukora.

    Turamurambiwe.

  • No muri “foot ball” dukeneye kongera kugira ishema pe!Byibura Rwanda B ibyo yigeze gukora Amavubi nabitwereke muri Tanzania.

Comments are closed.

en_USEnglish