Month: <span>October 2011</span>

Amy Winehouse yishwe n’inzoga. 416mg za Alchool kuri 100ml z’amaraso

Ubugenzuzi ku cyateye urupfu rutunguranye rw’umuririmbyikazi Amy Winehouse bwatangaje kuri uyu wa gatatu ko Winehouse yishwe n’inzoga zarenze igipimo mu mubiri we. Amacupa abiri manini na rimwe rito yashizemo Vodka, byasanzwe mu cyumba basanzemo umurambo wa Winehouse. Izi nzoga ngo ni nyinshi cyane ku buryo zishobora gutuma guhumeka binanirana umuntu agapfa. Ibipimo byagaragaje ko mu […]Irambuye

Ishuri rikuru ry’ikoranabuhanga rya Tumba ryahuye n’abafatanya bikorwa baryo ndetse

Kuri uyu wa 26/10/2011, muri Hotel Umubano i Kigali, ishuri ry’ikoranabuhanga rya Tumba (Tumba College of Technology) ryahuye n’abafatanyabikorwa n’abikorera mu rwego rwo kumurika ibikorwa ndetse n’ibyigwa muri iri shuri mu ishami ry’Ikoranabuhanga (Information Technology). Nkuko umuyobozi w’iri shuri bwana Eng. Pascal Gatabazi yabidutangarije, iyi nama yitabiriwe n’ibigo bya Leta, abikorera ku giti cyabo ndetse n’abandi […]Irambuye

Amahugurwa ku guhashya intwaro nto n’iziciriritse muri rubanda

Kuri uyu wa gatatu muri Lemigo Hotel niho habereye amahugurwa y’abagize umuryango wa RECSA (Regional Centre on Small Arms) ugamije kurwanya no gukumira intwaro nto n’iziciriritse mu baturage. Intwaro nto n’iziciriritse ngo n’ikibazo kiri ku isi hose kuko byoroshye kuzitwara kandi bikagorana kugirango abazifite bazifatanwe. Ibi ngo bituma hari abazikoresha benshi mu bwicanyi muri aka […]Irambuye

Indyo mbi yangiza imyanya myibarukire y’abagabo

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikipe y’abanyamerika n’aba nya espagne, bwemeje ko  abasore bakiri mu myaka yo hasi, barya indyo zirimo amavuta, n’izindi zituruka mu nganda zikora ibiryo biribwa bitarinze gutekwa, bashobora kugira ikibazo mu buzima bw’imyororokere. Abashakashatsi bo mu ishuri rikuru rya Harvard, nabo muri Murcie muri espagne, bashyize hamwe abasore bari hagati y’imyaka 18 na 22, […]Irambuye

Impamvu zatumaga Gaddafi agomba gupfa /part2

Mugihe ibihugu byo muburengerazuba bw’isi bikomeje gukusanya ibyo bita ibimenyetso byatumye bahirika Gaddafi ndetse bakaza no kumwivugana batanamuhaye amahirwe yo kuburana, hari abakomeje gucukumbura impamvu y’akaga karimo karagwirira Africa kakitirwa impinduramatwara muri politique (political revolution). Nkuko twari  twabibasezeranije munkuru yacu y’ubushize, tugiye kubagezaho igice cya 2 cy’impamvu y’urupfu rwa nyakwigendera  Gaddafi. Muri iyi minsi impuguke […]Irambuye

Abazajya kwiga muri UNR i Ruhande uyu mwaka bazitwa ngo

Ni ibisanzwe ko buri kiciro (Promotion) kinjiye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda I Butare gihabwa izina. Mu gihe umwaka w’amashuri makuru 2011 – 2012  muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda uzatangira kuwa gatanu tariki 28 Ukwakira, abahiga ubu, n’abaharangije, bari gukekeranya ku kazina kazahabwa  abazinjira kuri aka gasozi ka Ruhande. Amazina yabo akenshi bayahabwa bitewe  n’ibihe […]Irambuye

DRC: Icyamamare TSHALA MUANA gisubiye muri Politiki

Umuhanzikazi w’icyamamare muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo no muri Africa muri rusange Tshala Muana kuwa gatanu tariki ya 21 Ukwakira 2011 , ibiro bishyinzwe amatora byo muri Kongo byemeje kwiyamamaza kwe mu kuba intumwa ya Rubanda mu ntara ya Kananga. Nkuko abyitangariza, ngo uku kwiyamamaza kwe ntikuzakuraho gukomeza kwitwa icyamamare  muri muzika no gukomeza […]Irambuye

RNC mu myigaragambyo I Perth muri Australia

Ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda rya Rwanda National Congress (RNC) ryatanze ubutumire ku bayoboke baryo bwo kujya kwigaragambya tariki 28 uku kwezi I Perth ahazaba habera inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth izitabirwa bwa mbere na President Paul Kagame. Muri ubu butumire ku bagize iri shyaka bakaba bavuga ko bagamije kwamagana ubutegetsi […]Irambuye

Col Mouammar Kadhafi yashyinguwe ahatazwi

Umurambo wa Kaghafi n’umuhungu we Mutassim, wari ukiri mu mujyi wa Misrata washyinguwe kuri uyu wa kabiri mu rukerera, mu butayu bwo mu majyepfo ya Libya, gusa igice bashyinguyemo cyagizwe ibanga rikomeye. Kadhafi  n’umuhungu we w’umuhererezi Mouatassim, imibiri yabo yabanje kuvugirwaho amasengesho na Khaled Tantoush nawe watawe muri yombi ari kumwe na Khadaffi, wari usanzwe […]Irambuye

Nyaruguru: Abahinzi ngo imbuto ntibagereraho igihe bityo ntibabone umusaruro

Kuri uyu wambere abashinzwe ubuhinzi mu mirenge igize akarere ka Nyaruguru,amakoperative y’ubuhinzi n’abahinzi b’intangarugero muri aka karere,bakoze inama nyunguranabitekerezo ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo guhuza ubutaka. Iyi gahunda igamije guhinga igihingwa kimwe,iracyabangamiwe n’imyumvire y’abaturage.Gusa abaturage bo muri aka karere nabo bagaragaje ko batabonera imbuto igihe,bityo bigatuma badindira. Muri aka karere hagaragara ibikorwa bigamije […]Irambuye

en_USEnglish