Digiqole ad

Col Mouammar Kadhafi yashyinguwe ahatazwi

Umurambo wa Kaghafi n’umuhungu we Mutassim, wari ukiri mu mujyi wa Misrata washyinguwe kuri uyu wa kabiri mu rukerera, mu butayu bwo mu majyepfo ya Libya, gusa igice bashyinguyemo cyagizwe ibanga rikomeye.

Umurambo wa Col Khadaffi n'umuhungu we Motassim/ Photo Internet
Umurambo wa Col Khadaffi n'umuhungu we Motassim/ Photo Internet

Kadhafi  n’umuhungu we w’umuhererezi Mouatassim, imibiri yabo yabanje kuvugirwaho amasengesho na Khaled Tantoush nawe watawe muri yombi ari kumwe na Khadaffi, wari usanzwe ayobora amasengesho mu rugo rwa Khadaffi.

Nyuma yo gusengera iyi mirambo, ngo yahawe abantu bane bonyine bizewe baba aribo batwara imodoka ebyiri zagiye gushyingura iyi mirambo ahantu hatazwi nuwariwe wese usibye aba n’ababatumye.

Abantu bacye cyane, barimo babyara ba Khadaffi Mansour Dhao Ibrahim na Ahmed Ibrahim nabo bafashwe na CNT bemerewe kwitabira umuhango wo gusengera umurambo wa Khadaffi mbere yo kujyanwa gushyingurwa ahatazwi.

Kuva Mouammar Kadhafi avuyemo umwuka, umurambo we woherejwe mu buruhukiro bw’umujyi wa Misrata, aho abaturage benshi bari bazengurutse ubwo buruhukiro kugira ngo bihere ijisho umurambo wa Kadhafi wayoboye Libya imyaka 42.

Aho Khadaffi n’umuhungu we bashyinguwe ngo ntihagomba kumenyekana kugira ngo hatazagirwa ahantu ho gusurwa (Lieu de perelinage) n’abayoboke b’ubutegetsi bwe.

Imodoka eshatu  zahagurukanye umurambo wa Khadaffi, umuhungu we n’uwahoze ari ministre w’ingabo, mu gicuku cyo kuri uyu wa kabiri zijya kubashyingura ahantu kure mu butayu.

Imodoka eshatu nizo zagiye gushyingura Khadaffi mu rukerera/Photo Internet
Imodoka eshatu nizo zagiye gushyingura Khadaffi mu rukerera/Photo Internet

Abatuye umujyi wa Misrata bakaba bavuga ko ubutegtsi bwa col Muammar Khadaffi bwahejeje inyuma uyu mujyi ndetse bukanica abatavuga rumwe na Khadaffi benshi.

Aho umurambo wa Kadhafi wari uruhukiye, urengejeho ikiringiti, ku ruhande rwawo hari uw’umuhungu we Mouatassim wari minisitiri w’ingabo.

Kubera urujya n’uruza rw’abantu bazaga kureba no gushinyagurira iyo mirambo, uburuhukiro bwari bumaze kubura ubushobozi bwo kuyibika, ku buryo bagiye kubashyingura batangiye kunuka bikomeye.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

25 Comments

  • abanyaribiya bazifuza uyu kadafi batakimubonye, bishinze barugigana kuko kadafi atavugirwagamo none reba baramuhitanye? muzaba mureba nyuma ya kadafi uko bariya baturage bazaba bameze

  • UMUNTU WESE UTEKEREZA GUSHINYAGURIRA UMURAMBO AJYE ATEKEREZA KO NAWE AZAPFA.

  • Tubuze intwari, Izize inda nini Yaba…………Gusa Igendere Waratutwaniye.
    IMANA Yihanganishe Abawe.

  • may your soul rest in peace forever,ababikoze nabo n’abantu bazabona ishyano,nti dutekereze politiki ariko baramushyinyaguriye birenze abantu bakaza gushungera umurambo,Mana tabara isi yawe.

  • Yep isi ntigira inyiturano gusa ntagikorwa ku isi nta nyungu kandi buri gihe iyo abantu bakeneye kurwanira inyungu zabo inzirakarengane zibigwamo then Imana imwakire gusa nawe ni intwari ntako atagize. Ahasigaye musengere Libye yikuye amata mukanwa.

  • Iyo ubangamiye inyungu zabagashaka buhake barakugambanira.
    ubwo se nibwo bigaragaye ko kadafi yayoboreshaga igitugu.

  • umurambo wi intare uruta imbwa nzima,abanyaribiya bari bahaze, abo umwami ya haye amata ngo nibo bagize gute yemwe ? iyo usomye uko abaturage ba ribiya bari babayeho ubonako kwisi yose bari abambere babaye ho neza, gusa uriya musaza niyigendere ariko bazamwifuza batakimubonye, gusa nizera ko igihe runaka azajya muntwari za afurika, mwibuke imfu za Patrice Rumumba,rwigema,martin ruther king nabandi, barapfuye bamwe barishima ariko ubu !!!! genda ntwari ube wiruhukiye, kandi ngaya imbwa itazagusangayo

  • Oh,my God bless our former Panafricanism President.gusa uburyo abapresida bafurika batereranye khadafi birababaje gusa abenshi bamenye ko barengeje imyaka 20 kubutegetsi, ko kandi inkoni ikubise mukeba uyirenzurugo.IKINDI INTWARI IMWE IYO IPFUYE HAVUKA IJANA NGAHO RERO ABAZUNGU NABANYAFURIKA BABAGAMBANYI NIMUKORIBISASU BYINSHI,NAHO ABAKOZE MUBYUMA MWISHIME URUPFU NIRUZABASHOBORA.SO Khadaf,u’re my prefarable president igihe nzaba ndi kubutegetsi,gusa nge icyo nkugaya nukubusaziraho ugashaka nokuburagabubyaye kandi warashinzamashuri yigishintiti zibonibyukora

  • Uvuze ukuri, Kadaffi yari intwali y’Afarika yose, urebye ibyo yakoreraga abaturage be ntawundi uzabibakorera, ahubwo Abazungu bafite inyungu zihambaye cyane muri Libiya. Hagiye kubaho intambara z’urudaca mu gihugu cyose, bamwe bashaka kurya abandi nabo uko mbese nah’Uwiteka wenyine ngo atabare abe.

  • ARIKOSE ABANTU BABA BABI BAKIMANA N’UMURAMBO? MANA IHANGANISHE FAMILLE YA KHADAFI.

  • Khadafi waratereranywe,abo wakundaga ushaka ko nabo bigirira ikizere nibo bagutereranye pe!ngaya benshi kurupfu rwawe,bigize ba ntibindeba…but ubutwari bwawe ntibuzibagirana mu bany,africa.Allah (Yehova,Imana)iguhe iruhuko ridashira,sleep in peace.

  • azahora ari intwari mu buzima bwanjye kuko yanga gusuzugurwa na bazungu apfuye gitwari imana imuhe ijuru kuko niwe wambere urikwiye mu bapfuye ubundi abanyalibiyabazicuza batakimubonye,ese ubundi umuntu akuyoboye igihe kinini akaguha umutekano ndetse ni terambere byaba bigutwaye iki?muje kubona icyo abazungu bashakaga mbese aribyo perezida wa syria akora nibyo KADHAFI yakoze ninde utegekesha igitugu hagati yabo?ko we batohereza otan ngo imwice?

  • Ntwari ya Afurika, igendere ugereyo amahoro na Yesu Umwana w’Imana yarashinyaguriwe, yicwa abantu barebera; icyo abishe Khadafi basumbya abishe Yesu ni uko bo bimanye n’umurambo.Abanyafurika tujya aho ruhyushye.Reka twitege ingaruka twese turarwikururiye.

  • KADAFI YAKOZE IBISHOBOKA ARWANIRA AFRIKA ARIKO ABANDI BARINUMIYE KUBERA GUTINYA YASHYINGUWE NK’IKIHEBE KANDI ARI INTWARI GUSA LIBIYA BAZABIBONA NYUMA Y’IGIHE KIREKIRE KO BIBESHYE CYANE. naho FRANCE IGIYE KUZIBA IGIHOMBO YAGIZE NDETSE NA OTAN

  • MWIHANGANE BYOSA IMANA IRABIREBA

  • Theo ibyo uvuze nukuri mubyukuri twese nka banya Afrika tuzabyicuza turebye nkahano mu Rwanda ibikorwa bye tuvuge nku muhanda Umusigiti Ivuliro yafashaga abana bakabasiramura kubusa imigabane ye cg abahungu be muri hoteli Raiko Rwandateli ibyo byose nahandi muri afrika tuzicuza reka ngaye abayobozi ba afrika bose ikimbabaza nuko batumva ikinyarwanda kumenya urulimi rumwe we nishyano mbambabwiye koko abo umwami yahaye amata nibo bamwimye amatwi koko uriya mugabo mutereranye yatugiriye akamaro mugihe Mirite Oboti yifuzaga ko nta munyarwanda akomeza kubona muri uganda afasha Muzehe Museveni tubona agaciro none koko ngo byari ngombwa ko Kadhafi akubitwa ahaaaa nzandeba

  • isi ntigira inyiturano kadaffi yagiriye africa akamaro ariko ikibabaje ni uko ntamuyobozi wa africa wa muvugiye igendere inyange zirapfa hagasigara ibikona

  • Ni ko yemwe mwa bahanzi mwe, ngiye kubaha inkuru mugiye gushyira mu nganzo. Umutwe ni cyangwa izina ry’indirimbo “Hero Kadhafi” bityo izabona succés je vous jure.Muri clip ni ugushyiramo ibikorwa yagiye akorera muri Afrika bityo hakazamo akamenyetso ka < KU BIKORWA BYA OTAN byo bizagaragazwa ari indege zirasa abanyafurika. Isi izashyira iyo ndirimbo ku mwanya wa mbere. Byaba byiza ikozwe mu njyana ya Reggae cyangwa Rap iyi y'umwimerere kuko ari injyana zazanywe n'akababaro abanyafurika bakorewe n'abazungu. Ngaho rero. Nta gihembo nsaba kindi.

  • Ntwari tugushyinguye mumitima yacu kubwagaciro wifuzaga kuzatugezaho kandi dusabiye imbabazi bamwe mubanyarwanda bakwihakanye rugikubita.humura buretse nawe watawe mubutayu nabimbwa zariye nyagasani azabatugarurira kandi abishi bawe bazagutekereza kenshi kumunsi

  • Uvuze neza rwose Giti mu jisho. Abishi be bazahora bamwibuka. Kandi ngo burya abo Umwami yahaye amata nibo bamwimye amatwi, n’ Uwambaye ikirezi ngo ntamenya ko kera. Ubu rero niho bagiye kubimenya. Naho Kaddafi n’umuhungu we Nyagasani abereke urhanga rwe kandi ibikorwa bye byiza bimuherekeze. Uko bamushyingura kose bashinyagura uretse kubabaza Imana uwagiye we yagiye.

  • Birababaje.itwari ntizagakwiye gupfa. Ntacyo niwabo watwese

  • imana imwakire
    baraturyanisha tukamarana ngo baduhe akawunga,ntibifuza ko dutera imbere
    banyafrika mwaretse tugashyira hamwe
    mukareba ukuntu twiganzura abazungu
    natwe tukajya tubaha akawunga bakamarana boki………….

  • Gushyingura Mzee Kadaffi mu butayu,mumazi,mu giti,yewe n’ubwo baba bamujugunye ahatavugwa ntabwo bikuyeho ubutwari abonwamo n’abanyafurika batari ba BUCYEKABIRI,ndetse n’abanyaburayi na midle east badashyigikiye ubunyamaswa bw’ababayobora.mu isi nzima ninde urusha USA n’ABONGEREZA igitugu? Kuki bataraswa?….

  • Natwe kadafi aratubabaje niyigendere tuzahora tumwibuka mu ntwari za African
    Imana izamuhe iruhuko ridashira.abamwishe nibo rusigariye.

  • Yewe biti byimyotsiwe byakabaye byiza ariko bamwe muri afrika turacyafite imyumvire mike
    Gusa babaye nkawe byaba aribyiza

Comments are closed.

en_USEnglish