Digiqole ad

Nyaruguru: Abahinzi ngo imbuto ntibagereraho igihe bityo ntibabone umusaruro

Kuri uyu wambere abashinzwe ubuhinzi mu mirenge igize akarere ka Nyaruguru,amakoperative y’ubuhinzi n’abahinzi b’intangarugero muri aka karere,bakoze inama nyunguranabitekerezo ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo guhuza ubutaka.

Bamwe mu bahinzi ba Nyaruguru mu nama bagaragaza ibitekerezo byabo
Bamwe mu bahinzi ba Nyaruguru mu nama bagaragaza ibitekerezo byabo

Iyi gahunda igamije guhinga igihingwa kimwe,iracyabangamiwe n’imyumvire y’abaturage.Gusa abaturage bo muri aka karere nabo bagaragaje ko batabonera imbuto igihe,bityo bigatuma badindira.

Muri aka karere hagaragara ibikorwa bigamije guteza imbere gahunda yo guhuza ubutaka, nk’amaterase ariko usanga abaturage batitabira kuyahinga. Hanaboneka ibisambu bidahingwa ngo kubera ubunebwe bukirangwa mu bahinzi bamwe na bamwe.

Bene aba bahinzi nk’uko byavuzwe muri iyi nama,bamara amasaha menshi binywera mu tubari,bakamara igihe gito cyane mu mirima  bahinga.

Abintangarugero batangaza ko bitabira guhinga ariko ntibabonere imbuto igihe,kubera ko ibihingwa baba basabwa guhinga biba biri muri gahunda ya Leta kandi ari nayo igomba kubaha imbuto.

Umwe muri bo witwa MUNYAKAYANZA Samuel,ukomoka mu Murenge wa Rusenge,ati:″Ikibazo kiri kuri barwiyemeza mirimo batatugezaho imbuto hakiri kare. Batuzanira imbuto igihe k’ihinga kimaze kurenga. Bityo ntitugira umusaruro uhagije kubera guhinga dukererewe

Abayobozi ba Nyaruguru bungurana ibitekerezo n'abahinzi
Abayobozi ba Nyaruguru bungurana ibitekerezo n'abahinzi

Kugira ngo iyi gahunda ishyirwe mu bikorwa kandi n’abaturage imbuto ibagerereho igihe,n’uko igihembwe k’ihinga kigiye kujya gitegurwa mbere y’uko gitangira.

NIYITEGEKA Fabier,umuyobozi wungirije ushinzwe imari,ubukungu n’iterambere mu karere ka Nyaruguru,ati:″hagiye kunozwa gahunda yo guhana amakuru no gugeza imbuto kubahinzi vuba.Hanozwe gahunda yo guhana amakuru y’imbuto hagati y’abaturage no gukora igenamigambi ry’ubuhinzi mbere y’uko igihembwe k’ihinga gitangira″

Photos Ngenzi T.

NGENZI Thomas
UM– USEKE.COM

3 Comments

  • abahinzi bakwiye kujya bakora inama nk’izi kugirango ibikorwa byabo birusheho kugenda neza ,n’imbogamizi ziboneka zishakirwe ibisubizo,nta kabuza ubuhinzi busagurira amasoko buzagerwaho ubundi n’ubukungu bw’igihugu buzamuke kuko niwo mwuga ukorwa n’abanyarwanda benshi.

  • Njye mboneye ho gukoresha uru rubuga rw’UM– USEKE ngo mpururize abaturage bo mu mirenge ya MASORO na MURAMBI mu karere ka RULINDO imyaka yabo yangijwe núrubura rwaguye ku cyumweru le 23/10/2011 rubasiga iheruheru,kandi bigaragara ko ntacyo abayobozi barimo kubafasha mo!

  • Mukarere ka Nyabihu ahahahoze hitwa COMMUNE KARAGO na GICIYE baratabaza kubera irandurwa ry’imyaka yabo bazatungwa niki niba abayobozi babarandurira amashyaza.Ariko se uru Rwanda rwacu rubuza guhinga ibisanzwe bye ara muturere,barabona ababyeyi batagiye kubura ibyo baha abana.Kera akarere katungaga abantu ku birayi ni Gisenyi na Ruhengeri none se ubu babaye abande,ko nuhinze adafite uburenganzira ngo bwo guhunika.Kera ngo bagiraga imiguri ni ibigega ubu nti bakibona ibyo bashyiramo kubera gahunda Leta yazanye.None ko bose abanyarwanda twese tudafite amahirwe amwe babaye abande?Abo ni urubura rwangije ibyabo ningorane yuko ntawe umenya aho imvura irwa iturutse, none se imyaka irandurwa se babaye abande?

Comments are closed.

en_USEnglish