Digiqole ad

Abazajya kwiga muri UNR i Ruhande uyu mwaka bazitwa ngo iki?

Ni ibisanzwe ko buri kiciro (Promotion) kinjiye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda I Butare gihabwa izina.

Mu gihe umwaka w’amashuri makuru 2011 – 2012  muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda uzatangira kuwa gatanu tariki 28 Ukwakira, abahiga ubu, n’abaharangije, bari gukekeranya ku kazina kazahabwa  abazinjira kuri aka gasozi ka Ruhande.

i Ruhande muri Kaminuza nkuru y'u Rwanda
i Ruhande muri Kaminuza nkuru y'u Rwanda

Amazina yabo akenshi bayahabwa bitewe  n’ibihe biba bigezweho mu Rwanda, muri Africa cyangwa ku isi muri rusange.

Nta nteko yihariye itanga aya mazina ku kiciro kinjiye. Abahiga bajya kumva bakumva izina ryabaye kimomo rigafata ubwo. Gusa benshi bavuga ko aya mazina atangwa n’abo bita “Abakonari” (Conard), bigaragara ko muri iyi myaka ishize batagifite umurindi nka mbere, ariko ngo ntikiburira.

Abazaza uyu mwaka hari amazina menshi biri kuvugwako bazahabwa. Muri ayo havugwamo “ABAKADAFFI” , “BA GACUMBITSI” , “ABANATO”  n’ayandi avugwa ariko ataremezwa.

Abanyeshuri bashya bakazagera i Ruhande kuwa gatanu tariki 28 Ukwakira, bagatangira icyumweru cyo kubamenyereza Kaminuza kitwa “Induction week”

 

Aya ni amazina yagiye ahabwa ibyiciro (promotion) byo hambere aha

2010 – 2011: Nyakatsi, niryo ryaje gufata nyuma yo kugerageza aya: “ Ibigarasha, Vuvuzera, Ibicurane”

2009 – 2010: Abavangarai,

2008 – 2009:  Manoyinanga

2007 – 2008: Ababurugeri (Bruguiere)

2006 – 2007: Abatigiste

2005- 2006: Abajanjaweed

2004 – 2005: Abemeye icyaha (Abireze)

2003 – 2004: AbaFOCA

2002 – 2003: Abasunzu (Masunzu wo muri DRCongo)

2001 – 2002: Abayanja (  Restaurant zubatswe, nyuma y’inkongi y’umuriro yatwitse izambere, ziswe Ikiyanja I n’icya II)

2000 – 2001: Kuva aha kumanura, bivugwa ko kwita amazina abashya I Ruhande byari bitaratangira neza.

 

2011 – 2012: ???????

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

28 Comments

  • Izina ry’akabyiniro ryaba ryiza ni sixbert, ndavuga gacumbitsi.

  • KAMINUZA NKURU Y’U RWANDA ABAHIZE ABAHIGA N’ABAZAHIGA MWESE MBIFURIJE KUZAYIHAGARARIRA NEZA MUKAYIBERA BA AMBASSADEUR BEZA KUKO YATUREZE NEZA IDUHA UBUMENYI N’UBURERE”” NGIYO KAMINUZA NKURU Y’IGIHUGU” “”URUMURI N’AGAKIZA KA RUBANDA””
    NTAWAKWIZEMO UZATATIRA IGIHANGO CG NGO AG– USEBYE KUKO URI RUDATATIRA IGIHANGO””
    GUMAGUMA GUMAGUMA.

    • ntabwo ikiri iyo man, ni “toward a bright future”

    • Ariko rero abakobwa banyu bakuramo inda; bica abana.Ibyo bintu rireze rwose bari kubasebya mubahane. Ntago bibereye intiti z’u Rwanda.

  • bazabite ABAKADAFFI

  • abo ni ba GACUMBITSI NTITWABITIRIRA JKADDAFI

  • bazitwe , BIBERA IGIHE, NTAKINDASHOBOKA rimwe muri ayomazina

  • bazitwe kadhafi

  • musimbutse promotion 2010;IBICURANE kuko 2009;nibo BAVANGARAYI

  • Bazabite ABAKADAFI kuko ariryo zina riri kurya heat cyane kurusha ayandi muri iyi minsi.

  • Byaba byiza babise Abakadhafi kuko ariya mazina iteka ajyana n’ibikorwa binini byaranze itangira ryabo.

    Kuvuga ko mbere ya 2000 batitaga amazina, uribeshye kuko naguha urugero nkatwe twatangiyeyo mu 1993 – 1994 batwise aba Sangineri/Pucistes bo kwa Bikomagu (igihe cya Ndadaye), hari n’abiswe aba deplase mbere muri za 91 ahari, hari n’abiswe aba Makizari ndakeka bo mu 1990,…

  • Abakadafiste niryo rivugitse

  • Al shabab ndabona aribo bagezweho noneho ngo barasenya kenya aho bukera bayikubite hasi

  • Muzabite “MBAYIKISHA”

  • Mwe mwasigaye inyuma cyane kuko izina ryamaze kuboneka. Bazitwa INYABUTAYU.

  • Bazitwa INYABUTAYU

  • IZINA RYARAMENYEKANYE WANGU BABISE ” abahanya” ngo koko noneho SFAR yabafashe bose nta selection nimwe ikozwe

  • Baza bite Abahanya

  • Ariko ayo mazina aba ahuye mu mbshuli makura na za kaminuza,uwandusha amakuru ya SFAR yambwira!

    • Ntago amzina ahura mu mashuri makuru naza kaminuza kuko hari naho iby’amazina bitaragera kandi usanga bose badakurikiza events zimwe.
      naho SFAR ntacyo iratangaza ku banyeshuri bashya.

  • ayo mazina yose ni fake, iryaba ahubwo bazitwe Al shabab!!!

  • Abakorwa: Utunozasuku
    Abahungu: Imigereka( SFAR)

  • 1991 babitaga les assaillants /inkotanyi kuko 1990 kaminuza itize

    hari n abiswe puchistes buyoya akora coup d etat …..

  • aba 2011-2012 bazabite ALQUAIDA cg ABA OSAMA

  • ayomazina ntaba murizakaminuza gusa ahobwo numvise nomuri za promotion zabapolice abamo harimo za vuvuzera,tigo mano yinanga,veromoteur……………
    yewe ntaho batita.muzabite INANATOYA.ariko ntibishoboka ko abakonari babura,baciwintegeniki?iyoyaba ari SFAR SE?

  • sha ni babite Gacumbitsi ndumva ribabereye
    naho jye nari umu Tigiste

  • BAZITWE KADAFI

  • Ntibyoroshye, cyokora abaporisi bazabite utunozasuku pe!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish