Digiqole ad

Amahugurwa ku guhashya intwaro nto n’iziciriritse muri rubanda

Kuri uyu wa gatatu muri Lemigo Hotel niho habereye amahugurwa y’abagize umuryango wa RECSA (Regional Centre on Small Arms) ugamije kurwanya no gukumira intwaro nto n’iziciriritse mu baturage.

Bamwe mu batanze amahugurwa bagize ubuyobozi bwa RECSA
Bamwe mu batanze amahugurwa bagize ubuyobozi bwa RECSA

Intwaro nto n’iziciriritse ngo n’ikibazo kiri ku isi hose kuko byoroshye kuzitwara kandi bikagorana kugirango abazifite bazifatanwe. Ibi ngo bituma hari abazikoresha benshi mu bwicanyi muri aka karere ndetse no mu Rwanda by’umwihariko.

u Rwanda rwiyemeje gukora iyi gahunda yo kurwanya intwaro nto mu baturage mu 2009 mu kiswe National Action Plan kubufatanye na RECSA, isanzwe igizwe n’ibihugu 15 byo muri aka karere.

Uwungirije umunyamabanga mukuru wa RECSA Ambassaderi Tharcisse MIDONZI yashimiye ibihugu bigize RECSA, umuhate bigira mu kurwanya ko abaturage batunga intwaro nto n’iziciriritse mu buryo butemewe n’amategeko kuko biri mu bituma ibihugu bigira umutekano uhamye.

Ambassaderi Tharcisse yibukije ko umuntu wese waba agifite intwaro akaba atarayitanga asabwe kuyizana kuko nta gihano na kimwe kimuteganyirijwe, ahubwo ko yaba yikururiye ibihano bimenyekanye ko hari iyo afite adashaka gutanga. Yaboneyeho no kwibutsa ko abazizana ku bushake mu Rwanda bashobora no guhabwa inkunga yo kwiteza imbere.

Kugeza ubu ngo hamaze gutwikwa intwaro zavanywe mu baturage zishaje 32 000 ndetse na Toni 100 z’ibisasu bitegwa abantu bita Mines na za Grenades, hateganwa kuzatwika izindi ntwaro mu mpera z’ukwezi kw’Ukuboza uyu mwaka zigera kuri toni 100 zose hamwe.

Umuhuzabikorwa wa RECSA, bwana MISINGO Emmanuel KARARA yavuze ko uyu muryango ufasha cyane ibihugu gushyira hamwe mu kurwanya abantu bagendana intwaro batabifitiye uburenganzira, bigafasha mu gukumira ubwicanyi.

Mu Rwanda haracyagaragara intwaro mu baturage kuko mu kwezi gushize ibisasu byo mu bwoko bwa Greanade byahitanye umwana mu Ruhango, bikaba bivugwa ko ari umuntu wari ubifite agatinya kubitanga ahubwo akajya kubijugunya mu bigunda.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

en_USEnglish