Digiqole ad

RNC mu myigaragambyo I Perth muri Australia

Ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda rya Rwanda National Congress (RNC) ryatanze ubutumire ku bayoboke baryo bwo kujya kwigaragambya tariki 28 uku kwezi I Perth ahazaba habera inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth izitabirwa bwa mbere na President Paul Kagame.

Umujyi wa Perth muri Australia ahazabera inama y'abakuru b'ibihugu bigize Commonwealth
Umujyi wa Perth muri Australia ahazabera inama y'abakuru b'ibihugu bigize Commonwealth/ Photo Internet

Muri ubu butumire ku bagize iri shyaka bakaba bavuga ko bagamije kwamagana ubutegetsi bwa President Kagame bakabikorera aho muri Australia, hakaba kandi hahamagajwe Abarundi  n’AbanyeCongo.

RNC, iri shyaka ritemewe n’amategeko y’u Rwanda, rikaba rigizwe ahanini n’abantu bahunze u Rwanda baregwa ibyaha bitandukanye nko kunyereza imitungo gukoresha imyanya bari bafite mu nyungu zabo n’ibindi.

Ministre w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo akaba yatangarije Radio Rwanda ko umuryango wa CommonWealth ufite inyungu zikomeye ku Rwanda n’abanyarwanda muri rusange, inyungu za politiki, ubukungu n’imibanire n’ibindi bihugu.

Mu mujyi wa Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, bantu 30 baganiriye n’umunyamakuru w’UM– USEKE.COM nyuma yo gusohoka kw’iri tangazo rihamagarira kwigaragambya I Perth, bane bavuga ko RNC ifitanye ikibazo na President Kagame gusa.

19 bo bamubwiye ko babona RNC iri mu murongo utari mwiza kuko kwamagana u Rwanda mu muryango wa Commonwealth ari ugushaka kubuza u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange inyungu bazawukuramo.

Abandi batanu bo bavuga ko RNC iyobowe cyane cyane n’abantu bafite agahinda kuko babujijwe gukomeza gukora ibyo bishakiye na Leta y’u Rwanda iyobowe na President Kagame, bityo bakagerageza gukangurira abandi n’amahanga kwanga Leta y’u Rwanda.

Naho abandi babiri bo babwiye umunyamakuru wacu ko bumva RNC ifite ubwo burenganzira bwo gukora ibyo ishaka.

JP Gashumba
UM– USEKE.COM 

 

Ubwo butumire bwa  RNC ni ubu:

INVITATION

The Rwanda National Congress (RNC) in collaboration with the  Burundian, Congolese and Rwandan communities  residing in Australia  invite all peace lovers to a demonstration  against the presence of the Rwandan Dictator and war criminal Paul Kagame ,at the Commonwealth Head of Government Meeting (CHOGM) scheduled on 28-30 November 2011, Perth-Australia.

Where: Town Square Perth City

When: 28/10/2011

Time: 8:00 AM

Who: Burundians, Congolese, Rwandans and all peace lovers

PLEASE, TRY TO BE ON TIME

Contact:

Tel:

-Robert Mukombozi: 0401795776 (Brisbane)

– Theophile Habarimana: 0423236599 (Perth)

44 Comments

  • Abo bagabo ntimukajye mubavuga ibyabo twarabimenye barashaka ko uRwanda ruzaba nka Somalia, ngo tukicwa n’inzara, n’ibindi byorezo, bakazabona uko barutegeka ntanumwe ukigira ijambo ryo kuvuga, twese turajwe ishinga no kubona icyadutunga gusa. Ariko baribehsya ntibazadutegera ku nda no kubukene na gato! Mwibuke ukuntu bashajije imigeri, igihe perezida wa Repubulika y’uRwanda yari yagiye mu ruzinduko i Paris, aho yagombaga kubonana n’abaterankunga, izi nyanga birama zikajya kwamagana abashaka gutera inkunga no gushora imari mu Rwanda, ngo nta munyarwanda ugomba kubona ikiza, ngo ni abicanyi mawe!! ubuse ari uwatorongeye, n’uba mu gihugu umwicanyi ni inde?? Ex: Interahamwe zishe abantu zirahunga, abashatse gufatanya nazo bazisanga aho zahungiye, ndetse bakora test batera utu gerenade mu banyarwanda!! urunva se uwagiye iburya sazi atazimira nzima!!??!!

  • Mubareke bazongera bisange bari bonyine ,ubundi se niba ataribo bifitiye ibibazo tuzi twese icyabiteye kuki barinda gukangurira abandi kuza ?baba babibutsa ibibazo bafite bibagiwe ?erega ubwo bagiye gukora koperative y’abarundi n’abakongomani yo kwigaragambya?nizereko nta gihugu kizabaha ubuzimagatozi,ariko nibyo ko ntakindi bakora?iyo babuze ubaha mikoro ngo bavuge amangambure bashakisha ahari inam abakajya kwigaragambya .

  • Abo bantu se wabajije wagirango bagusubize ibiki bindi?Ikigaragara ni uko umuntu wese uvuga ko atavugarumwe na Leta ya Kigali wese agomba gushakirwa ibyaha byanga bikunda niyo yaba yitonda gute.Gusa ibi mvuze ntibisobanura ko mu bahunga nta baba bakoze amakosa,ntibabura.Nahonibyo kwamagana ubutegetsi bwa Kigali byo ni uburenganzira bwabo cyane cyane iyo babunenga imikorere mibi natwe tubona irimo kubuza abantu kuvuga icyo batekereza uvuze ibinyuranye n’ibya FPR wese akitwa umwanzi w’igihugu,umudenocidaire,ufite ingengas…Ibi birarambiranye!

  • Iyo chapitre sinyizi,unyoboye ntacyo antwaye ndarya nkaryama nkabyuka ngakora,ibindi ntumbaze! Ariko ari amatora ategetswe nashyigikira position ya bariya batanu !

    • kuko se bakugejeje kuki

  • Bari bazigaragambya babifitiye uburenganzira, ntimugire ngo Australia ni kimwe no mu Rwanda aho umuntu adashobora kugaragaza ibitekerezo bye no kuvuga ikimuri kumutima. Turabizi ko mu Rwanda umuntu wese uvuze ibitandukanye na Kagame na FPR yiwe aba afite ingengabitekerezo ya Genecide,mbese mutekereza ko abanyarwanda ari impumyi cyangwa ibicucu kuburyo batazi ukuri. mbese usibye ko mu Rwanda abantu batinya kwigarangambya kuberako batinya ko bahita baraswa, ugirango batanze uburenganzira kubashaka kwigarangambya kubutegetsi bwa Kagame, ntekereza abanyarwanda 95% bajya mumihanda kuko abishimiye ubutegetsi bw’igitugu bwa Kagame ni bake, ntimukabone abanyarwanda baricecekeye ngo mutekerezeko ariko banyuzwe nibyo Kagame ari kubakorera ahubwo ni ugitinya kwicwa cg gufungwa, ibyo nibyo bibatera kuruca bakumimira. Mumbabarire nimunyonge igitekerezo cyanjye. Murakoze!

    • ariko se abarundi nabanyekongo bananiwe nibyabo baraza mubyabanyarwanda gute? naho ubundi ubu ntagihugu gifite umutekano nku Rwanda bigaragara iyo ugenda ni njoro muri kigali ntanuwugukoma ntamunyarwanda ugipfira murugo ngo yabuze amafaraga yo kwifuza hari medical insurence kuri buri mu nyarwanda buri munyarwanda afite byubura inka murugo akabona ifumbire amashuri ari hafi ibitaro babyegereje abaturage, ntamunyarwanda utareshya, nundi twese turiga turakataje mwiterambere naho ubundi abashaka kudutanya ntibazabibona rwose ibyo nibyo wita igitugu mwaretse abashaka kudutanya, kuba mumuryago wa commonwealth barashaka ko abanyarwanda batazatera imbere Iman dusenga ntabwo izabakundira rwose ubu bahaye abana babanyarwanda bourse sibyaba aribyiza rwose president wacu tukuri inyuma kandi you will never work alone

  • Ubwo se si ukuvanga koko! abakongomanin’abarundi baje kugira gute ko bo na common wealth batayibamo?

  • None se kdi abo bakongomani nabarundi barumva aribo bazaza gukemura ibibazo by’u Rwanda. Harya ngo uhira munzu ntaho adapfunda umutwe??????????

  • Sinanze ko umuntu ahitisha ibitekerezo bye mu myigaragambyo (yaherewe uruhusa).. ariko sinumva impamvu aba batifuriza u Rwanda amahoro n’uburumbuke… bahora bifashisha aba congolais n’abarundi!!!! Mwagiye mureka kuvanga! Ejobundi twabonaga ukuntu abazayirwa basakuza i Paris mu bintu bidafatika bagera n’aho bamwe bafatwa…. nta munyarwanda nabonye muri abo babashuka wafashwe… yewe koko inda nini ntiyishe umwe! Muhe abarundi n’abanyekongo amahoro maze mupfe kigabo nako kigome!

  • kagame wacu turagushyigikiye imana ikomeze igufashe muri byose ukomeze udutezi mbere humura.naho uyu musazi uvuze ngo 95% bakwigaragambya arabeshya

  • Kugaragaza ibitekerezo no kuvuga ibitagenda si ingengabitekerezo

  • Ariko mwa nkora busa mwe mwakwitabiriye umurimo mukava kuri ba bashimira mwiriro.
    Bakiri mirimo yabo ntibakomaga none imbehe zarubamye ngo ategekesha igitugu.
    Ahubwo muri ba mwanga mwabo aho mutifuza ko abanyarwanda bagera ku byiza ibihugu biri muri commonwealth byagezeho.
    Please think out of boxes and then take a right way if you are patriots.
    Asanteni.

  • Nibabareke bishimishe,bavuge,ariko ndibaza abarundi n’abakongomani ibibazo by’U Rwanda birabareba? Nibavuge,U Rwanda rukataze rwinjira muri iyo miryango maze turangajwe imbera n’umusaza wacu dukoreeeeeeeeeee dutere imbereeeeeee!!!!!!!!!!!!!!!.Ikindi mpamya neza ntashidikanya ko RNC ndetse nabo bafatanyije bose ko ntawuyobewe ukuri hubwo baba bajijisha kuko byabayobeye.

  • bariya bagabo bo muri RNC basahuye urwanda bibwira ko ruzakena ariko ibyo bifuje barabibuze,none basigaye babunga aho urwanda rugiye guhahira ngo barusibire amayira,ariko ntabyo bateze,ntawe utazi ko ari ibisambo

  • Bareke bashake aho binigurira. Ejo nabonye na Safari Stanley ayoboye iyindi muri South Africa ndumirwa n’ukuntu kiriya gisaza cyicishije abantu benshi kubera guhakirizwa. Ay’inda we. Ejo bose bazaba batahutse nka Rwigema rutari urw’inyenzi.

  • USIBYE KO ABANTU TWITERERA MU MATA NK’ISAZI NONE SE BAZI IMPAMVU BEMEREYE U RWANDA KUJYA MURI COMMONWEALTH NONE SE KANDI BARASHAKA IKI NIBA UMUNTU AKUZIJIJE IGIFU KININI KUKI WUMVA KO ARI MUBI AHUBWO KO WARI UKWIRIYE KWIHANA MAZE NAWE UKAZA TUKARWUBAKA .KANDI IBYO KUVUGA NGO KAGAME BYO BABISHYIRE HASI N’AMAHANGA ARAMWEMERA NANKANSWE ABO BANSHANSHURO B’ABANYEKONGO ,ABARUNDI ESE IBIBAZO BYIWABO BARABIRANGIJE KUGIRANGO BIKORERE IBY’URWANDA.?

  • Ikigaragara ni uko bariya barwanashyaka ba rnc nta n’umutima wo gukunda igihugu bafite kuko umuntu usebya igihugu cye nta n’ikindi yakorera igihugu cye niyo baba hari cyo batumvikanaho n’ubutegetsi bwa kagame kwigaragambya simbibonamo umuti w’ikibazo wa mugani wa president se baramwamagana atagiyeyo bajyayo bagenda se bavuga ko bahagarariye ubwoko runana .nibareke guta igihe cyabo kuko no mu bufaransa abamwamaganye ntacyo bagezeho nabariya baribeshya.

  • Tuzi iyo tuvuye ,abanyarwanda kandi turaziranye.Bariya basakuza rero nabo turabazi.Harya barifashisha abarundi n abakongomani nukuvuga ko aribo bazi kandi babajwe n urwanda kuruta abanyarwanda.Tuzi iyo tuvuye kandi tuzi naho dushaka kugana.

  • ESE GUHAMAGARIRA ABARUNDI N’ABA CONGOMAN BIVUGA IKI? KAGAME KO ATARI PRESIDENT WA CONGO CG BURUNDI, ABO BAGABO MBONA BYARIVANZE, UBU BASHYUYE IMITWE NGO BARATEGURA IMYIGARAGAMBYO. LE CHIEN ABOIE LA CARAVANE PASSE… IMANA IKOMEZE IRINDE U RWANDA N’ABAYOBOZI BARWO.

  • Ariko abantu barasetsa, bakagira n’umwanya wo guta! None se ko RNC irangazwe imbere na Rusesabagira basabye ibihugu byo muri Common wealth kutakira u Rwanda muri uwo muryango,bikanga bakarwakira babona kwigaragambya aribyo bizabuma barukurumo?Erega abo bazungu baba bashaka kwereka bafite intumwa mu Rwanda ibitagenda n’ibigenda byose birabizi, kandi iyo bagiye gutanga inkunga bareba raporo ziva ku bakozi babo. Ariko RNC ifite abayoboke bangahe kweli??? ko nabonye Theogene murusha inshuti(friends) kuri facebook kandi njye ndi umuturage usanzwe!!!!

  • Kuba rukurikirizindi ntabwo ari ingorarane ! ariko kuba babona nindi ntabwe, Mana y’ i Rwanda byo biba ari amahire . ibitekerezo byanyo birabaha ikiciro cyanyu

  • Barashaka kwigaragaza kugirango Mushikiwabo abone uko agira abo arobamo bagaruka mu gihugu nka Rwigema PC. Bajya mumyigaragambyo badafite gahunda imwe, ahubwo bimaze kugaragarako buri wese ashakako ikibazo cye akiganiraho n’intumwa za leta byumwihariko akagirwa umwere.

  • ariko iby’ubu ni akumiro!indaya,ibisambo n’abicanyi nibo basigaye ngo bahangayikishijwe n’uburenganzira bwa muntu!!???bajya bavuga ngo nta mufa w’igikeri,uko cyaba gitetse kose,nawe reba rudasingwa wibye kayogoza aho yabaga ari hose niwe uharanira uburenganzira ngo bwa muntu?byaba amahire ari ibindi bisambo kuko nibo bene wabo kuko we si umuntu,umbwire rusesa,nawe koko!!uwavuga ay’ingurube ntiyazirya,ngaho nibahatane bafite umwanya wo guta

  • Ariko rero harugusara ibyo bita gusara kumusozi nibyo mbonamo ba Rudasingwa ningabo ze. Biriya umuntu yabyita iki? Harya ngo ni Doctor? Yabanje akivura ibisazi nibyabagenzi be. World bank iti tuje kwigira ku Rwanda, common wealth iti namahirwe ko ibihugu byaruturutse muri Africa harimo bitatu byambere muguteza imbere ubucuruzi, no koroshya ishoramari ndetse nimiyoborere myiza, abasizi bati tujye mu mihanda. Maze ikibamfasha ntibazi nibyo barimo. Nonese abarundi nabanyecongo bo kandi nabo kumariki? Yampayinka. Ni Mukombozi koko. Ahubwo natarebea neza umujinya w`ubuswa avugisha atuka Nyakubahwa Peresida uramukubita kugiti cyangwa imodoka imusere mu muhanda. Cyo nahagarare ku musozi akubite induru ku munwa ngo aratabaza abanyekongo. Nsabandora iherezo ryimihirimbiri yabuze akazi mubazungu.

  • Ntawabarenga nya aba bagabo kabisa, kuko nabo nibyo bibatunze! Ntakandi kazi bagira kazwi uretse kujya birirwa bavuga basebya leta y’uRwanda gusa, ngo babone ko ifunguro ribatunga uwo munsi ryaboneka. Aho gusaba Imana ngo ibahe iribatunga, birirwa bateze ibiganza imbere y’abazungu, bakabibaha babanje kubacunaguza, ngo ntibabashije gusebya neza, ubwo nabo kubera ko badashaka kubura iryo funguro, bagahaguruka n’iyonka, bakigaba mu mihanda ngo yewe ngaho umuyobozi w’igihugu yitabiriye amanama agomba guhesha abaturage iterambere, ubwo ibindi by’ibipfu nabyo biti iryo terambere ntibakarigereho ni iki gihe!! ubwo se ko birirwa bavuga ngo barashaka ko hari ibihinduka mu gihugu, ubwo icyo bashaka guhindura ni ugusubiza abanyarwanda mu icuraburindi!! nibagende bibanire na ziriya nteras, bararwiyambitse ntawe ukibacira akari urutega!! Abo bashutse, baduhenze irya none, ntibazongera kutubona!! ni uko ntaba nkabo ngo ntukane, naho ubundi mba niganye mbaciriye wa mugani wo mumwandiko urimo ngo uragapfa utambyiniye wa gisambowe!!! nirinze kubivuga, ariko nibongera nzabivuga!!

  • Alikose abobantu babanje bakanyuza amaso mubanyarwanda buyumunsi barabona halimo bangahe bogushukwa ngo ngwino unjye inyuma ubwose ninde utabona aho twigejeje ntamatiku tugishaka yewe niyo wajya mukinigi ukababwira ibyo gucengera bakubwira ko ntamwanya bifitiye ko bagiye kubaka umuhanda abandi bagiye kwahilira inkazabo!!!

  • Ariko rero byaba bibaje tugifite abanyarwanda bakimeze gutyo ariko siko byakagombye kugenda Il faut que tureba igifitiye U Rwanda nabanyarwanda akamaro nyabuneka twikosore u Rwanda rwacu turugire rwiza aho kugira ngo turusubize inyuma bene kariya kageni.

  • ntawubuza inyombya kuyombya

  • Erega burya haranditswe ngo uzajye utokora umwanda mu jisho rya mugenzi wawe wabanje gukura umugogo uri mu ryawe . None rero muzajye mukosora ibyo bibi babavugaho kuko bihari buri wese abona nimukosora ibyo ntaho bazahera babantenga. Murakoze!

  • Ariko mureke abantu bagaragaze ibitekerezo byabo kuko ninuburenganzira bwabo!Niba mwe murwanda ntaburenganzira mufite bo bagize imana ibihugu barimo ntibafungwa cyangwa ngo bicwe kuberako bagaragaje ibitekerezo byabo! Kandi namwe turabasabira muzave kuriyo ngoyi muriho.

    • James, ubwo se uru rubuga wandikiraho ni urwa he? Si urwo mu Rwanda,Muravuga ibyo mushaka ngo nta burenganzira iyo buza kuba budahari iyi nkuru ntiyari guhita kandi n’izi mbuga mutangiraho ibitekerezo zarikuba zifunze,nkeka ko mutazi aho iki gihugu cyavuye niba atari ukwigiza nkana, mutekereze ku gihugu mureke kwireba n’abana banyu.

  • Iyo umuntu afitanye ikibazo na Leta aba afitanye ikibazo n’abaturage, twamaganye cyane iri shyaka RNC iyaba bageraga mu Rwanda ngo barebe urwego tugezeho, bnareke kudutobera bashaka kudusenyera, twibere mu mahoro ariko niyo baza mu rwababyaye twafatanya kurwubaka naho Nyakubahwa Paul kagame ni umunyembabazi nabonye abeshi basebyaga igihugu iyo bagize amahirwe yo kumenya uko u Rwanda rumeze bagaruka bagahabwa uburenganzira bwabo bagatanga umusanzu.

  • DUFITE PRESIDENT UZI GUTEKINIKA BURIYA NTAGO ARI IMBABAZI AHUBWO NI INYUNGU ZA POLITIKE ZIRIMO. NI NDE UYOBEWE IBYAHA FDRL IKORERA CONGO ARIKO IYO HAGIZE UTAHA YABA UMUYOBOZI YABA UCIYE BUGUFI YAKIRWA NK’INTWALI BYABA NGOBWA AGAHABWA N’UBUYOBOZI HANSWE UVUGA AMAGAMBO YIBEREYE I BURAYI KUKI WE ATABONA UWO MWANYA ?KO BOSE ARI INDA N’IBYUBAHIRO BABA BASHAKA.

  • Ariko muzi ko urusha nyina w’umwana imbabazi aba ashaka kumurya cyandwa kumuroga, tuvuge se ko abayobozi ba RNC bafitiye abanyarwanda imbabazi cyangwa n’uko batabona imyanya nabo ngo babone package ya Frw. Umuyobozi dushyigikiye ni Paul, akomeze aduhe umutekano ibindi tuzirwanaho, naho abacenga y’aba politiciens twarayamenye. Ahubwo barasaze abarundi, abanyekongo hari abafite uruhare ku Rwanda. Niba aritwe twarenganye babaye aritwe bahamagara, inda mbi yishe nyirayo; ahaa birakomeye ubwo Gahima, murumuna we n’abandi basigaye bagirira abanyarwanda imbabazi.

  • DORE IBINTU MPORA MVUGA:
    1.RUDASINGWA INTAMBARA IRANGIYE YABAYE AMBASADERI I WASHINGTON. IBINYAMAKURU INO BYANDITSE KO YAFUNGIYE UMUKOZI WA AMBASADE MURI KONTINERI (WIBAZE NAWE)AKABAHO MU BUZIMA BUFOBAGANA GUSA (MWIBUKE KO ICYO GIHE ABASIRIKARE BO GUHEMBWA BYABAGA BITARAJYA MU BURYO)

    2.AHAGANA MU 1992 RUDASINGWA YAGIRANYE IKIGANIRO N’UMUNYAMAKURU WA LE TRIBUN DU PEUPLE ARAMUBAZA ATI:”UBONA NIMUKOMEZA KURWANA ABATUTSI BATAZASHIRA MU RWANDA? YARASUBIJE ATI “WE HAVE MADE THEM SACRIFICES” (NOUS AVONS SACRIFIE LES TUTSIS DE L’INTERIEUR) MWONGERE MUNYUMVIRE.

    3.GAHIMA WE IBYE BIRAZWI. AKIRI UMUSHINJACYAHA MUKURU YAHIMBIRAGA ABANTU IBYAHA. YAKOZE AMABI MENSHI AMATEKA AZAMUBAZA.BAMWE BARAFUNZWE ABANDI BARAHUNGA. MUZABAZE RWIGEMA WAGARUTSE.

    INAMA: MUJYE MUREKA ABAVUGA BAVUGE MWIKORERE IBIBATEZA IMBERE. NTACYO ABA BAZIGERA BATUGEZAHO. TURABAZI BIHAGIJE

  • Jye rero nemera abantu batanga ibitekerezo byabo, ariko twibaze.

    1.Niba mu Rwanda ntaburenganzira bwa muntu buhari, twabubuze aho Gahima, RUDAS nabandi bahuje bahungiye
    2. Niki Leta y’u Rwanda itakoze kuri bariya bagabo, Gahima yarakomeye, RUDAS yarakomeye even na Gen Kayumba bose baricaga bagakiza

    3. Nonese nibo bari bafite urufunguzo rw’ubwisanzure, bakaba baragiye barujyenye noneho imihangayiko ikadutera kubera tubuze abantu b’ingenzi twakeshaga byose

    4. Bakiri muri Leta niki bamaze noneho ngo tuvuge ko icyo gihe aribwo u Rwanda rwavugwaga neza mu rwego Mpuzamahanga

    Ndumva abanyarwanda bazi gusesengura, aho twavuye turahazi naho tugeze turahazi kdi naho twerekeza ntawuhayobewe!!

    Gusa umunyarwanda yaravuze ngo umutego mutindi ushibuka nyirawo atararenga!! Naho ubundi amacumu y’inda ntashira igorora

  • LE CHIEN ABOIE, LA CARAVANE PASSE!!!!

  • RNC rero wagirango bo si abanyarwanda,ese niba iharanira ko abanyarwanda dutera imbere,ikaba inarwanya cg ishaka ko ahava inyungu z’abanyarwanda hose hafungwa, umntu yakibaza niba itarimo kwivuguruza mubikorwa byayo!!Gusa bariya bagabo umuntu yababwira bakarekeraho kwikunda bo n’inda zabo, kuko ntanaho bageza u Rwanda igihe cyose bazaba bagishyize inyungu zabo imbere kurusha iz’aba
    nyarwanda.

  • Nta opposition dufite , nibasabe imbabazi batahe ntawabashyigikira ibyo bisahiranda biri kutuvangira ntimubyiteho .

  • Nyamara mushatse mwajya mureka tukavuga make! Ubu se ko twikoma RNC ngo abayigize bameze gutya na gutya, u gihugu imbere ho abayobora bose ni shyashya? Umva rwose njye nikundira amahoro, KANDI ICYATUMA YIMAKARA MU GIHUGU CYACU icyo ari cyo cyose abantu ntibahungabane nagishyigikira. Hanyuma rero yaba RNC yaba n`abandi bigaragambya, iki si cyo kibazo cy`ibanze cyaduhangayikisha kuko muri Libya Khaddafi ajya guterwa haba imbere mu gihugu, haba no mu mahanga ntaho byari byarigeze biba ko hari abigaragambya bamurwanya. Nyamara gato gusa urugamba rwaratangiye, finally khaddafi n`umuryango we besnhi barahagwa ndetse n`abandi babyalibiya baguye muri ayo mage.

    Ba mpatsibihugu rero nibo babi kandi bakora ibayabo bacecetse ku buryo nkeka ko aribo dukwiye kwitondera cyane nubwo kenshi bigora kuba twagira icyo tubakoraho. Byaravuzwe ngo nubona imbwa iri mu bushorishori bw`igiti, ntuzibaze uko yahageze ahubwo uzibaze k` uwayigejejeyo. Rutabana ati ” Africa warakubitise” none n`ubu ndabona bigikomeza ndetse birimo bibyura ubukana !

  • MURAHO BAKUNZI BURUBUGA? NTANGAJWE NUWO BITA SHYAKA NABANDI BATANZE COMMENTS ZISA BAVUGA NGO MURWANDA BARI KUNGOYI, ESE MAMA WE NIBA ARI MUMAHANGA INGOYI IRUTA KWIRIRWA MUMIHANDA WIGARAGAMBWA NGO BAKUNDE BAGUHE IBYO KURARIRA NIYIHE? REKA TUKUBWIRE KO MURWANDA TUTARI KUNGOYI AHUBWO KO TURIMO KWITEZA IMBERE SINZI AHURI ARIKO NIBA URI MUMAHANGA REKA TUKURATIRE URWANDA NAHO MUMAHANGA URI NDAHAMYA KO BATATURUSHA UMUTEKANO AHUBWO ABO BANYAMAHANGA BABABESHYA KO BABASHYIGIKIYE BO BABARUSHA KUMENYA IBYIZA BY’IWANYU KUKO BARAHAZI,KUMUTEKANO,KWITEZIMBERE,MWIKORANABUHANGA,IBIKORWA REMEZO N’IBINDI BYINSHI. AHUBWO ABOBAKONGOMANI NIBO MWARIMUKWIYE GUTIZA UMURINDI KUKOBO IBYIWACU NTIBARABIGERAHO NUBWO IGIHUGU CYABO GIKIZE CYANE KUMUTUNGO KAMERE, AHUBWO UWO MWANYA MWIRIRWA MUTA MUBASHUKA NGO BABAFASHE MWAKABAFASHIJE ARIMWE BAHERUKA IMIHANDA BASIGIWE N’ABABIRIGI N’IBINDI ARIKO MUKAREKA GUTA IGIHE CYANYU. NAHUBUNDI MUKOMEZE MUSAKUZE NAHO TWE DUKOMEJE URUGENDO MWITERAMBERE AHUBWO NIMUTAHA MUZAYO MUYOBERWA AHO MWARIMUTUYE MUTURUSHYE TUZA KUBAYOBORA IWANYU(SAUTI YA CURA HAIKATAZE TEMBO KUNYWA MAJI)

  • kwigaragambya ntibizakuraho uruzinduko rwanyakubahwa paul kagame gusa nabo nkabanyapolitike babifitiye uburenganzira ntampamvu yo kubabuza uburenganzira bwabo kayumba ni umugabo kandi na politike ayikora yitonze kandi mubushishozi naho ureke barudasingwa birirwa badusebereza perezida wacu,bazage bafata urugero kuri Kayumba abigishe uko game ikorwa babarekere uburenganzira bwabo bigaragambye uko babishaka ntacyo bizahindura uruzinduko rwa nyakubahwa paul Kagame.

  • UMUBYEYI WACU NTACYO MUZAMUTWARA MWA BISAMBO MWE. Oyeee Paul. TUKURI INYUMA

Comments are closed.

en_USEnglish