Ishuri rikuru ry’ikoranabuhanga rya Tumba ryahuye n’abafatanya bikorwa baryo ndetse n’abikorera
Kuri uyu wa 26/10/2011, muri Hotel Umubano i Kigali, ishuri ry’ikoranabuhanga rya Tumba (Tumba College of Technology) ryahuye n’abafatanyabikorwa n’abikorera mu rwego rwo kumurika ibikorwa ndetse n’ibyigwa muri iri shuri mu ishami ry’Ikoranabuhanga (Information Technology).
Nkuko umuyobozi w’iri shuri bwana Eng. Pascal Gatabazi yabidutangarije, iyi nama yitabiriwe n’ibigo bya Leta, abikorera ku giti cyabo ndetse n’abandi bagira aho bahurira n’ikoranabuhanga, mu rwego rwo kubamurikira ibyigishirizwa muri iri shuri hagamijwe gutanga ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.
Muri iri murikabikorwa ry’ibanze ku ikoranabuhanga, herekanwe porogaramu za mudasobwa (Computer software programs) n’iza smart phones (smart phones applications) abanyeshuri bikoreye hagamijwe kuzamura ubumenyi-ngiro mu Rwanda.
Ibyo berekanye hano bavugako ari bike mubyo bigisha aho berekanye izitwa Evaluation System, Payroll System na Android Mobile Application ibi byose bikaba ari ibyo abanyeshuri bikorera.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru umuyobozi w’iri shuri yavuze ko intego y’inama nk’izi ari ukumenyakanisha ibikorwa by’iri shuri, kuvugurura gahunda y’ibyigishwa hagamijwe gutanga ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo ndetse no gukangurira abikorera guha imirimo abarangije muri iri shuri kuko baba bafite ubumenyi-ngiro buhagije, ibi bikaba ngo byaragaragajwe n’isuzuma ryakozwe aho abigiye muri iri shuri bakora mu bigo bitandukanye.
Abajijwe umubare w’abarangije muri iri shuri bafite akazi cyangwa bikorera yatangaje ko 74% bafite akazi abandi 26% basigaye bakaba barimo abakomeje amashuri abandi bakaba batarabona akazi.
Tubibutse ko iri shuri ry’Ikoranabuhanga rya Tumba rifite amashami atatu ariyo IT (Information Technology),ET (Electronics – Telecommunication) na AE (Alternative Energy); Riherereye mu ntara y’amajyaruguru mu karere ka Rulindo ndetse n’i Kigali imbere ya SFAR, rikaba ryaratangiye muri 2007.
Iri shuri riterwa inkunga n’umuryango w’Ubuyapani JICA (Japanese International Cooperation Agency) mu gutanga ibikoresho ndetse no guhugura abarimu.
UM– USEKE.COM
2 Comments
Murakoze cyane kutugezaho ubu butumwa,
jyewe rero, dore amakuru nkunda byimazeyo. Kuri jyewe aya koko ni AMAJYAMBERE kabisa….
Bene aya mashuri yigisha “Ubumenyi-Ngiro = Knowledge-Competence” ni yo azagilira akamaro URUBYIRUKO rwacu ejo hazaza. Ntabwo ari muri biriya gusa, n’ahandi hose bigisha kuri buriya buryo, abazaharangiza nta kibazo bazagira cyo kubona akazi.
At whatever level, national, regional, continental and international, the opportunities are plenty…
Jyewe kandi nsanga ariyo nzira iboneye kugirango “ABANA BACU” bashobore kwihimbira imishinga. Maze aho kujya gusaba akazi, bazajye bagatanga ubwabo….
CONGRATULATIONS TO “TCT=Tumba College of Technology” AND THANK YOU VERY MUCH. FROM AN OLD IT-PROFESSIONAL….
Yours Ingabire-Ubazineza
iyaba abayobozi bose bakoraga nkuyu muyobozi wa TUMBA COLLEGE,igihugu cya tera imbere byihuse vuva cyane,jye mbona anarenze no kuyobora TUMBA COLLEGE,Ahubwo uwamuha na ministeri yaherako ayiteza imbere kuko numuhanga cyane,kandi numukozi witanga cyane muribyose,akarere Tumba college ikoreramwo baramuzi cyane ndetse numvise ko n’abaturage baho mukarere bamutoreye kuba perezida wa nJYanama ya karere ka RULINDO,imana ikomeze kumushoboza mubyo akora byose
Comments are closed.