Indyo mbi yangiza imyanya myibarukire y’abagabo
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikipe y’abanyamerika n’aba nya espagne, bwemeje ko abasore bakiri mu myaka yo hasi, barya indyo zirimo amavuta, n’izindi zituruka mu nganda zikora ibiryo biribwa bitarinze gutekwa, bashobora kugira ikibazo mu buzima bw’imyororokere.
Abashakashatsi bo mu ishuri rikuru rya Harvard, nabo muri Murcie muri espagne, bashyize hamwe abasore bari hagati y’imyaka 18 na 22, babasaba kujya bandika mu dukayi twabo ibyo barya ku munsi. Nyuma y’amaze atari make, bafashe twa dukayi bagenda biga kuri buri kamwe ukwako, na nyirako.
Umwanzuro wafashwe n’izo nzobere, basanze ko abasore babyibushye cyane, baryaga ibiryo birimo amavuta n’isukari ku bwinshi (amafiriti, za gato, shokora,…). Basanze kandi ko muri abo bose baryaga ibi biryo, bafite ikibazo cy’intanga zagendaga zigabanuka, izindi zidashobora gukora neza.
Ku bandi basanze barya ibinyampeke, amafi, imboga,amagi, ibijumba, n’ibindi biryo bitiganjemo amavuta, cyangwa amasukari, kandi bakanirinda kurya ibiryo bitegurirwa mu nganda, ko bo bari bafite ubuzima bwiza, n’intanga ngabo zabo zikaba zarakoraga neza, kandi zigenda ziyongera.
Ibindi bintu bishobora gutera ubugumba, harimo ibindi biribwa n’ibinyobwa bitandukanye, cyane cyane byiganjemo amatabi, inzoga nyinshi, n’ibindi biyobya bwenge. Ibindi byagaragaye ko byagira ingaruka ku buzima bw’imyororokere, ni ibiribwa biba bipfunyitse muri za plastics, kuko uko bimara igihe kinini, ama plastics agenda yinjiramo, abantu bakazayarya muri ibyo bifungurwa batabizi.
Nkubito Gael
Umuseke.com
7 Comments
uyu mugabo banza ari murumuna wa ngunda kabisa.Noneho abantu baryagagura bafite amahirwe make yo kugira imyanya myibarukiro mizima.
Kiki ikibazo si ukuryagagura n`ubwo nabyo atari byiza, ahubwo ikibazo ni ibyo barya n`uburyo biba biteguye.
Fata imyaka sha!
yewe iki cyo sinzakizira , amateke ibikoro, imyumbati,igitoki, ibijumba, ibishyimbo, ubunyobwa, n’urwagwa nibyo byatureze kabisa iyo mudusaka twa nyakariro na mbandazi. ahubwo njye nzagira ikibazo cyo kubyara impanga ahari
muraho banyamakuru dukunda kdi bahora baduhugura ! mbere na mbere ndabashimirauburyo mukora neza akazi kanyu muharanira ko abanyarwanda bahuguka bakamenya gufata neza ubuzima
NDABASABA KO MWAZADUKORERA UBUSHAKASHATSI BURAMBUYE , KUKIBAZO CYO KUBURA INTANGA MU GIHE CYIMIBONANO , MBESE UKUDASOHORA MU GIHE UMUNTU ARYAMANYE NUMUKOBWA, RWOSE MUMFASHIJE IKI KIBAZO MWAGIKORAHO UBUSHAKASHATSI BUSHOBOKA KUKONGITEYE INKEKE ABAKUNZI BANYU BATARI BAKEA.
MURAKOZE KANDI MUKOMEZE KWITANGA. akazi keza
bagenzi ba temarigwe barabe bumva ko iherezo ari kunanirwa gutera akabariro.
Ahaaaaaaaaaaaa!!!! narashize peeeee!!!!
Comments are closed.