Digiqole ad

Impamvu zatumaga Gaddafi agomba gupfa /part2

Mugihe ibihugu byo muburengerazuba bw’isi bikomeje gukusanya ibyo bita ibimenyetso byatumye bahirika Gaddafi ndetse bakaza no kumwivugana batanamuhaye amahirwe yo kuburana, hari abakomeje gucukumbura impamvu y’akaga karimo karagwirira Africa kakitirwa impinduramatwara muri politique (political revolution). Nkuko twari  twabibasezeranije munkuru yacu y’ubushize, tugiye kubagezaho igice cya 2 cy’impamvu y’urupfu rwa nyakwigendera  Gaddafi.

Muri iyi minsi impuguke nyinshi ziri kwitegereza ibibera muri afurika ziri kugerageza kubihuza n’ibyabaye mu kinyejana cya 16 ubwo ibihugu by’uburayi  mugushakisha kuzamura ubukungu bwabyo byadukiriye umugabane w’afurika birawusahura karahava, ibi ni nako byaje guhamywa n’abahanga benshi muri iriya myaka aho nkabitwa Carl Marx na Eric Williams baje guhamya ko ubukungu bw’uburayi bwavuye k’ubucakara bwakorewe abanyafurika.  Aya ni amateka ntituyatindeho ahubwo turebe niba yaba agiye kwisubiramo nkuko bamwe bari  kubyibaza.

Uramutse ukurikira amakuru muri iyi minsi ushobora kuba wumva ibibazo by’ubukungu ibihugu by’uburayi ndetse n’america biri guhura nabyo, ibihugu nk’ Ubugereki , Ubutariyani, Esupanye n’ibindi bihangayikishijwe cyane n’ibibazo by’ubukungu. Ibi ariko ntabwo ari impanuka kuko hari abari barabihanuye mu myaka myinshi ishize,  nko mu 1865 ubwo  Abraham Lincoln perezida w’amerika yatangazaga ko ubucakara bukuweho, umuhanga mubyubukungu  Adam Smith yamwunganiye  agira ati: “the economy of any country which relies on the slavery of blacks is destined to descend into hell the day those countries awaken”  tugenekereje mu rurimi rwacu ni nko kuvuga ngo “igihugu cyose gifite ubukungu bwubakiwe k’ubucakara bw’abirabura, ubukungu bwacyo buzahurika umunsi biriya bihugu by’abacakara byakangutse” , ntawamenya rero niba ari ubuhanuzi bwa Adam Smith burimo burasohora.

Bimwe mubimenyetso byagaragazaga ko bya bihugu koko birimo birakanguka birimo umushinga wo gushyiraho ibigo 3 bikomeye muri afurika aribyo:

AFRICAN MONETARY FUND, AFRICAN CENTRAL BANK, AFRICAN INVESTMENT BANK

 Umwanditsi JeanPaul Pougala agaruka kuri iyi mishinga uko ari itatu, yatangaje ko ishyirwa mubikorwa ry’iyi mishinga uko ari 3 ryari kuzasiga rihungabanije kuburyo bukabije ubukungu bw’ibihugu by’uburayi. Bikaba byari biteganijwe ko muri uyu mwaka wa 2011 yagombaga gutangira, African Investment Bank ikagira icyicaro I Syrte muri Libiya, African Monetary Fund iki kigega kikaba cyari gutangirana akayabu kangana na milyari 42 z’amadorali y’amerika kigagira icyicaro i Younde muri Kameruni, African Central Bank icyicaro kikaba i Yabuja muri Nigeria. Ibi kandi bikaba byasaga nibyenda gushyirwa mubikorwa kuko muburyo bw’amikora Gaddafi we ubwe yari yamaze gutanga miliyari 30 z’amadolari y’amerika nk’inkunga ya libiya muri iyi mishinga.

Banki nkuru ya Libiya, imwe mu mabanki yabikaga ubunzi bwinshi bwa Libya
Banki nkuru ya Libiya, imwe mu mabanki yabikaga ubutunzi bwinshi bwa Libya

Dore rero impamvu Gaddafi yagomba gukomwa imbere, nk’umuntu yari afite ubushobozi bwo kuba yatera inkunga iriya mishinga yose igashyirwa mubikorwa kandi igahombya bikabije uburayi yagomba gukurwa munzira. Ingero zifatika zigaragaza ko iyo umushinga wa African Central Bank ushyirwa mubikorwa, iyi banki igatangira kujya ikora amafaranga akoreshwa muri afurika, Ubufaransa bwari guhomba inyungu zose zishingiye ku ikoreshwa ry’ifaranga rya CFA rikoreshwa mu bihugu byinshi by’Afurika y’uburengerazuba bwari bumaze hafi imyaka 50 bugena ikoreshwa ryaryo. Umushinga wa African Monetary Fund (AFM) wari kuzasimbura burundu IFM cg FMI (fond monetaire interantionale cg international monetary fund) , iyi FMI ikaba kugeza kuri uyu munsi ipfukamirwa n’umugabane w’afurika wose ikoresheje gusa miliyari 25 z’amadolari y’amerika, aho ibi bihugu bitegekwa gukurikiza politike isabwa niyi FMI akenshi iba ari iyamaniza. Aha tukaba twabibutsa ko iki kigega cy’afurika cyari kigiye gushyirwaho cyari gutangirana hafi inshuro 2 z’amafaranga yose akoreshwa na FMI.

Icyicaro gikuru cya FMI i Washington DC
Icyicaro gikuru cya FMI i Washington DC

 

Younde umurwa mukuru wa Kameruni ahari kuzajya icyicaro gikuru cya AFM.
Younde umurwa mukuru wa Kameruni ahari kuzajya icyicaro gikuru cya AFM.

Aha niho abenshi basanga impamvu ntakuka y’imbaraga z’ubufaransa mu guhitana Gaddafi, cyane ko kuzagenzura iyi mishinga yose bitari kuzorohera uburayi kuko tariki 16-17 Ukuboza 2010 ibihugu by’afurika byose byari byahakaniye ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi byifuzaga kuba abafatanyabikorwa muri iki kigega .

Tugarutse kuri cya kibazo nari nakomojeho mu ntangiriro, niba koko ubuhanuzi bwa Adm Smith burimo burasohora ubwo ibirimo birabera muri afurika ntibyaba ari amayeri ya biriya bihugu byo muburengerazuba bw’isi yo kugerageza kurwana na zangaruka Adam Smith yabahanuriye?  Cyane ko abarebakure bakomeje kuvuga ko nyuma yo kwigarurira ubutunzi bwa Libya no  guhashya imigambi y’iterambere ya Gaddafi, biriya bihugu byo muburengerazuba bw’isi byerekeje amaso kuri Algeria aho uretse ubutunzi kamere mu byimbaraga(energy resources )  yigwijeho, Algeria ifite akayabo kagera kuri miliyari 150 z’amadorali izigamye mu ma banki yayo.  America n’uburayi bikaba bitari buze kwihanganira akayabu nkaka kazigamwe na Algeria mugihe imyenda n’igihombo mu mabanki yabo bibageze kure.

Umuseke.com ukaba uri bubagezeho impamvu ya 3  ari nayo yanyuma y’urupfu rwa Gaddafi bidatinze munkuru yacu y’ubutaha nkuko tubikesha uriya muhanga mu by’imbonezamubona na politike , Jean Paul Pougala.

 

Impamvu zatumaga Gaddafi agomba gupfa /part1

 

Egide Rwema

Umuseke.com

42 Comments

  • mbivuga bakanyita umusazi. niyo mpamvu umunyarwanda yvuzeko aho kuba imbwa yaba imva. Kadaffi we uzahoraho iteka ryose!

    • murakoze cyane kubwi nkuru ifite akamaro ninyigisho kubanyafrica. Nirihe somo a Africans Leaders bakuye kurupfu rwa Khadaffi?murakoze

  • Iyi nkuru icukumburanye ubuhanga kandi ibivugwa byose niko bimeze hundred percent; gusa ntimuzibagirwe kuvuga ku matora ategurwa mu Bufaransa ndetse n’ategurwa muri Amerika bityo kwica inzirakarengane nka Kadafi bakaba babigira iturufu.

    Ikindi ni uko bariya batindi b’abazungu Imana yabatuje mukarere kabi mu turere tugize Isi, bagomba kuba banatekereza kuzatsemba abatuye Afrika bose (Abirabura)bakaza kuyituramo bahunga ya myuzure,inkubi z’umuyaga n’imitingoto bya hato na hato.

    Afrika warakubititse!!

  • ABA BAZUNGU BAZADUKORONIZA KUGEZA RYARI?NONE SE ABA BAZUNGU NIBO BAZAJYA BATANGA UMURONGO WA POLITIKE TUZAJYA TUGENDERAHO?ARIKO REKA MBABWIRE IBI BIZASHIRA.

  • Ese kuki babitangaza gusa ntibagire icyo bakora? Mbese Africa niyo gutega agatwe bakamena.Ubundi se abayobozi b’Afrika bo barabiyobewe ko ahubwo wagirango barahubitswe!Kuva baracecetse bakarebera Kaddafi apfa, bazakomeze baceceke, ntihazagire uwongera kutwigambaho ubusa, niba ari ubutwari nta n’umwe uzapfa arushije uyu mugabo wazize ubutwari bwe.

  • Uri umuhanga wa mwanditsi we, iyi nyandiko yawe iracukumbuye kandi ikoranye ubuhanga, komeza udukorere analyses nk’izi

    • Ikibabaje cyane kurusha ibindi kandi gikwiye kugawa, ni abakuru b’ibihugu by’afurika bihaye gufata iyambere batera ingabo mu bitugu abicanyi ba kadafi bibagiwe ko ruriye abandi rutabibagiwe. Gahunda y’aba bazungu ni ndende n’uwibwirako itazamugeraho izamugeraho. Ndashima Zuma w’afurika yepfo wanze gushyigikira icyo cyifuzo cy’izo nkozi z’ikibi.

  • Imana ihe abaperezida ba afurika ubutwari bwo kwanga ubuhake bw’abazungu nkubwa nyakwigendera Kadafi

  • Mbega inyandiko y’uzuyemo ubwenge,mbega ubucukumbuzi,gupfa arapfuye ariko akaga si aka Libye gusa!!!!!Africa yitege ingorane zigiye kuyiroha ho,none se utinyitse ko twacecetse akicwa,ni nde wundi uzahagarara mu mwanya we?umuseke.com mukomereze aho pe!mutubwire ukuri guca muziko ntigushye.

  • Iyi nkuru ya PAUL POUGAL icukumburanye ubuhanga kandi nawe RWEMA turagushima cyane wayitaranye ubuhanga buhanitse ! Wa wundi witwa Amani wakugayaga ejo uzamushake umutize ku bumenyi,nicyo abanyamakuru mubereyeho (urumuri rumurikira abari mu mwijima !).Ariko rero murabibona ko urupfu rwa KADHAFI ari twe abanyafrika tubitakarije mo cyane hejuru y’inyungu z’abazungu,ari nayo mpamvu nta gihe Afrika izigera itera imbere,izahora muri hagowe uwejo.

  • Iyo ubonye barenganya umuntu hari icyo wakora ukamucaho ukigendera, ejo bagahohotera undi ukamucaho ukagenda ubutaha bahohotera wowe abandi bakagucaho bakigendera

  • “how long shall they kill our prophets ALL we stay in silent look ……………………….” we need to emancipate from slavery but I don’t know when ?

    • None one but ourselves can free our mind,have no fear for atomic energy cause no one of them can change the time.We refuse to be what they wanted us to be,we are what we are,that’s the way it’s going to be.We’re fighting for power but we’re know not the hour,we’re bribing with their gun spare-parts and money,they trying to belittle our integrity,they say what we know is just what they teach us,and we’re so ignorant that every time they can rich us.Well,what we know is not what they tell us,and we’re not ignorant i mean it and they just couldn’t touch us,We keep on surviving from the powers of the Most high.I think know we must look for who can fulfill the mission of Ghaddafi,’cause he is the Hero of African continent.

  • ariko kuki iriya miryango yiyita ko iharanira uburenganzira bwikiremwa muntu ivuga aruko ibintu birangiye dore nkubu batangiye kwivugishwa ngo bakore iperereza kurupfu rwa kaddafi babonye ko ibintu birangiye nonese ubundi bwo baba,barihe karekose bokujya batubeshya nagakino baba barimo.murakoze basomyi

    • uririrwa ubaza ngo kuki bakora ipererza ry’urwiyerurutso? Hari igihe wasanga ipererza k’urupfu rwa Kadaffi rifashe Algeria, maze nayo bakayirasa.

  • Uyu mugabo wakoze iriya analysis n’umuhanga cyane pe!! biragaragara ko Ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi bifite ikibazo cy’Ubukungu ( ubucakara nver again to my beloved Africans )ariko nanone bajye bamenya ko ibyo bakorera Africans bizabagaruka kuko malgre yo kuba ari Super Puissance ntabwo ari Imana izadukiza imigambi yabo mibisha.

  • Bzashira gute se kobaducamo ibice tukabyemera kubera inyungu zuduhendabana

  • Ndagushimiye iyi nkuru ikoranye ubuhanga,Nyagasani akomeze akongerere ubuhanga,namwe basomyi muze tujye dutanga ibitekerezo by’icyakorwa two gusoma gusa ngo twicecekere ibi biba bifunguye imitwe yacu n’amaso yacu,n’aho ubundi abazungu baraza kudukoraho kabisa.Kandi koko uretse ihungabana ry’ubukungu rikabije bugarijwe n’ibiza biteye ubwoba kandi batabasha kugira icyo babikoraho,murumva rero barashaka kwimukira ku mugabane wacu nitutaba maso. Mureke twubake ubumwe bukomeye twe guterwa ngo natwe twitere ahubwo tugirane inama Banyarwanda. Mu zitegereze murebe ibibi bya bazungu iyo hagize ugiranye ikibazo politique na Leta ye, iyo baziko ari umuntu war’ukomeye abazungu bahita bamwiyegereza bakamuhuma amaso ngo tuzagufasha gukuraho uwo Muyobozi wawe hanyuma tugushyireho ibyo byose s’urukundo ahubwo n’inyungu zabo ntakindi no kutesha igihugu umurongo no gusenya ibyo muba mumaze kubaka. Muze tureke kwirebaho ahubwo tureba abanyarwanda muri rusange n’abanyafurika bityo bizadufasha kubaka ku rutare, ntawe uzabasha kudushukisha ubusabusa asahura ibyari kuzatunga abana bacu nabazabakomokaho . Muze dukanguke turebe kure ibiri kuba byaba mu gihungu cyacu cyangwa muri Afrika byagombye kutwereka aho tugana bityo buri wese mu ruhande rwe agafata iya mbere kubyamagana no kubirinda Abanyarwanda nukuri twarababaye bihagije.ndabwira abakiri bato ,abakuze twese dufatanye twange ikibi .

  • urumuhanga cyane Nyagasani agukomeze

  • iyo analyisis niyo peee!!!,icyimbabaza nuko aba peresida b’Africa batabibona,ahubwo bose bishimira infashanyo zibyo bihugu by’Abazungu bigatuma baruca bakarumira,buriya urupfu rw’Ghadaffi rwanyeretse yuko abazungu bazakomeza kudukorera amabi turebera gusa,Tekereza koko ibihugu birenga 54,abaperezida b’Africa birebera inyungu zabo gusa,baba bacunganwa na zamanda zabo gusa banabara icyo bazabana murizo manda(terms),birababaje, ariko baca umugani ngo NUBONA MUGENZI WAWE YOGOSHWA,UZAJE USUKAHO UTUZI(AMAZI),SO,today is Ghadaffi,tommoror is someone else.

  • Ernest ubwo wamaze kumenya ko baducamo ibice ku nyungu zabo nanjye nkaba narabimenye hari n’abandi benshi babimenye nitwe bo gufata iyambere tukajya tubibwira n’abandi with polite twubahanye kandi duhana agaciro , nta kabuza tuzabigeraho

  • Niba koko aribyo ubwo bivuze ko kugirango Africa itere imbere,bitayisaba gusa ubushobozi muri finance ahubwo no kuzamura d’abord imyumvire y’abaturage bayo,kuko nka buriya urabona muri Libya bariya bazungu bakoresheje abanyaribiya ubwabo kugirango bisenyere iterambere ry’igihugu cyabo.Sibyo gusa ariko kuko biradusaba ubumwe bufashe kuko njye ndibaza niba koko hari abayobozi bo muri AFRICA bari bazi neza ko ziriya ari zo mpamvu zateye iriya ntambara,bakaba bari bayishyigikiye ndetse bakaba barishimiye urupfu rwe byumvikana neza ko tubura unity,ndetse biradusaba no kugira ingufu mu bya gisirikare.

  • erega imana yashubij abayuda uburenganzira har’igihe n’abanyafurika tuzipakurura ba gashakabuhake.kadafi yari intwari

  • Le Neo-colonialisme,La politique du main tendue,Aide interessée bizarangira ryari?Ibi bibaye nka bya bindi Hegel na Levy Bruhl bavuze ngo dufite :”Mentalité primitive,nous ne pouvons pas nous culpabiliser ni être culpabiliser par les autres,nous avons une psychopathologie qui entraîne en nous une faiblesse congenitale.”
    Birababaje kubyumva ariko iyo urebye neza usanga harimo ukuri.Ariko uzi gusabiriza mu byawe!!!Iki cyarico gihe cyo guhindura amateka?

  • Rwema, jye ndagushimiye kubera iyi nkuru nziza uduhaye. Nkaba nkwisabira ikintu kimwe-ibi bintu bikwiye kugera ku bantu benshi bakabimenya…ku banyarwanda by’umwihariko bose kugirango batazongera gushukwa n’abazungu, bajye bamenya ko abazungu buri gihe baba bari mu nyungu zabo.Bibaye bishoboka twashiraho uburyo ibikorwa nkibi byamenyakana ku bantu benshi. Merci.

    • urakoze cyane Jacobs! igitekerezo utanze ni kiza cyane arikose ubona twabicisha muyihe nzira ngo amabanga y’abazungu amenyekane ubundi tubane nabo tubazi? ndagushimira cyane wowe kimwe n’abandi benshi badusura hano k’umuseke bagasoma inkuru zacu, ariko kandi rero ntimwibagirwe ko umubare munini w’abanyarwanda badakunda gusoma! twakora iki ngo dufashe aba badakunda gusoma? murakoze cyane.

  • nkuko nabisomye mugice cyakabiri nasanze kurubuga rwanyu ,abanyafurika tugomba gushyirahamwe tukihesha agaciro ntitugomba gukomeza kuba abacakara bibihugu by’uburayi’kadafi yararenganye.

  • igihe cyafurika kirageze muri africa,imfura zirapfa ariko itwari zikavuka nge nkunda abagabo nkabo, Mugabe,Gadhafi,nka Idiami dada kuko arabagabo bashyira ibintu mmubikorwa.intwari zitamenyekana nizo nyishi abishe Gadhafi baribeshye.igihe kizagera twigobotore abazungu.

  • Ariko se benshi nk`uwibaza ngo hakorwa iki ngo amabanga y`abazungu amanyekane ni iki kitazwi ko ibyo bakora byose ari ku bw`inyungu zabo gusa apana izacu muri tiers monde? Abandi ngo Abanyarwanda, cyangwa Abanyafurika bakwiye kwishyira hamwe ngo barwanye abazungu batazongera kubazamo? Ibyo se muzabikora gute, muzabigezwaho n`ubuhe bushobozi? Ubu se Khaddafi aterwa muri Africa ni ibihe bihugu byashyize hamwe nawe ko habuze n`igishyira hejuru byibura ngo kimubwire giti ngwino n`umuryango wawe turabakira mu gihe yari asumbirijwe. Uko ibyo muri Libya byatangiriye i Benghazi ni ko na hano iwacu cyangwa ahandi bayatangirira mu mudugudu, mu kagari, mu murenge, mu karere kubera bifite ubiri inyuma bigakwira igihugu cyose. Ahubwo nababwira ngo abasenga musenge kugira ngo ibyabaye muri biriya bihugu ababiri inyuma be kuzabigeza iwacu, naho ubundi ngo ” Nta wuburana n`umuhamba”, kandi ngo ” Ugutegeka agukubita uryamye!”.

    Abayobozi b`Africa benshi biragaragara ko buri wese aba yireba kandi akumva atakwiteranya na abariya aba mpatsibihugu kuko ari bo bagena ukuramba cg kuvaho kwabo, nyamara bakibagirwa ko uko bakwitwara kose, kubera ibibazo duhorana muri Africa ba mpatsibihugu bariya ku bw`inyungu zabo nibagusahakaho urwitwazo batazarubura.

    Mugire amahoro.

  • murakoze kubwiyi nkuru,kandi abanyarwanda turasabwa koherezanya izinkuru zerecyeyekuri kadafi tubinyujije kuri copy paste,tukabishyira kuri email…bizatuma buriwese abasha kwiyumva muriyi africa yacu tuyibamo ntitugire urukundo rwigihugu cyacu gusa…ahubwo tugire nurukundo rwumugabane wacu wa africa,gusa icyo Imana yavuze kuri africa kizatinda ariko gisohoke,batugize abacakara mumyaka yashize,ariko nibo bagiye kuba abacakara bacu mumyaka iza….

  • Reka nkubwire, I agree with U 100%. Nk’ umuntu ukorikiranira hafi imiterere y’ isi ( i don’t mean Geography), imibanire y’ abatuye isi, imiterere imbere yabo, impamvu ikintu kiba na objective zacyo njye ibyo wavuze nari nabibonye kare.

  • Igendera Kaddafi wari umugabo, Imana iguhe iruhuko ridashira! Upfuye nk’intwari abanyafurika tuzahora iteka tukwibuka, igendere wiruhukire udusigiye ikivi ariko turizera ko tuzagisoza nitugeregeza kuba intwari nkawe tukagera ikirenge mucyawe. Rwema nawe turagushimiye kubw’iki gice cya 2 utugejejeho cyateye urupfu rw’umubyeyi wacu Kaddafi,dufite amatsiko menshi yo gusoma igice cya 3.

  • Africa dukeneye kuba abagabo :nkaho kubaho unkora mujisho ryavamo nkaruhuka uwo musonga.Twange ubukorone kumugaragaro,dukureho ubwoba.

  • Muraho nshuti bavandimwe, cyane ndasuhuza inshuti z’uru rubuga twese. Byumwihariko ndabanza nshimire RWEMA, kumwete n’umuhati agira bituma adahwema kutugezaho ibihumura abanyafurika byumwihariko uRwagasabo.Ukoze hasi unyibutsa ibuye,nkuko isubi iheruka y’iyi nkuru (The last paragraph)ivuga kuri Nigeria, ugenzuye neza urasanga ibiyaga bigari bitazabura kubonekamo kimwe mu bigize uwo muryango cyibasirwa.Impamvu ugushaka kwishyirahamwe kwabyo, kurema umutwe w’ingabo zigamije gutabarana mu gihe habonetse ikibazo muri kimwe muri ibyo bihugu, kwifuza ko hakoreshwa ifaranga rimwe. Kubw’ubwo bufatanye no gushaka kugira ngo haboneke umutekano urambye muri ibi bihugu bakeka ko baba bashaka gushyiraho umutwe umuze nka NATO ku bwibyo bikaba byazababangamira kubona uko babangamira kimwe muribyo.

    Ngaho abasenga musenge kuko bibasira ibihugu bifite abayobozi bafite icyerekezo cyiza ku gihugu bayobora, kuri afurika n’isi muri rusange. Banibasira kandi umuyobozi wese batavugiramo uko bashatse. Akamenya neza no kubungabunga ubuzima bwiza bwabo ayobora. Ntegereje ibitekerezo byanyu kuri iyi comment mwihangane sinsanganyamatsiko ntanze.

  • Kaddafi Imana imuhe iruhuko ridashira, kandi n’umuryango we wacitse ku icumu nyagasani awukomeze, nibaba batawurimbuye nawo. Ariko aba africa mureke duhaguruke twamagane ba gashakabuhake, dusenyere umugozi umwe kuko ntibadukunda baduteranya ngo tumarane ubundi bigarurire ibyacu. Ba RUGIGANA rwose si abantu. Urumva ko ryose ari ishyari no kugirango duhore tubategeye amaboko ntacyo twigezaho. Tubarwanye twivuye inyuma twese nka AFRICA.

  • MWIHANGANE mes frères: Aho nanditse ibiyaga bigari murihangana nashatse kuvuuga EAC (eAST African Community, icyifuzo naha bagenzi banye aha ndavuga abanyarwanda n’abanyafurika muri rusange nukumva amakuru no gukunda gusoma,nyuma yibyo habaho gushishoza.

    Iyibintu bibaye ubisanisha nibigenda bibaho. Mumbabarire mbabwire ko Imana yaduhaye umuperezida mwiza ukunda igihugu nabanyagihugu, udapfa kuvugirwamo kuburyo abazungu ubwabo babona ubuhanga bwe bukabashisha, ndetse na Speach ye itarimo gufata ba gashaka buhake mamamama ngo adakoma rutenderi ibyo iyo mbyumvise bintera ubwoba. Mucyo dushyire hamwe tugenzure buri kantu kose bashobora kuririraho, kandi abanyarwanda bose bumve ko uwariwe wese afite inshingano yo gushyirahamwe n’ubuyobozi bw’igihugu cye. Kuko bafite system yo gukoresha abaturage bakaba aribo basenya igihugu cyabo nibyabo bibereye i bwota masimbi. NTACYE KIZANGIRIKA ibye nukubatandukanya akaboneraho kubategeka. Mwese nimurebe ibibera mu bihugu byabarabu muri iki gihe ndavuga: Yemen, Egypt, Lybie Tunisie ndetse n’ahandi bataragera impamvu nugushaka kuba netraliza ngo arab emirates icike intege kuko bo basa nabari barabigezeho bimike ubuyobozi bushya n’amatwara mashya kuko bubakomera mu mashyi kuko aribo bazaba babahashyize kubutegetsi. Bityo ibihugu byabonye abayobozi bashya bajye babitangamo amabwiriza nk’abayatanga mu ntara zimwe z’igize ibihugu byabo. Nukuri Twese tubumbatire ubumwe bwacu. Gusa ikigoye nuko abanyarwanda badakunda gusoma ngo bamenye ibibera hirya no hino banamenye amashyira kinyoma kuri ibi biri kuba Imana ibongerere ubumenyi mwabanyamakuru beza mwe.

    • urakoze cyane padiri we! ukomoje ku kintu nanjye nibazaga kikantera ubwoba, Perezida wacu ntakabuza bazamuziza kutababembereza nkuko bamwe mu baperezida b’abanyafurika babigenza. kandi iyo ushishoje neza usanga basa naho batangiye, nawe se iyo wumva ngo ba Rusesabagina, ba Ingabire aba bakinnye politike mbahe? bitabaye ari umutego wa bariya bakenya!? ahhhahh abasenga musenge kandi mube maso enough is enough politike yabo ya divide and rule twakagombye kuba twarayimenye tukayirwanya naho ubundi nta kerekezo kiyi africa n’ u Rwanda by’umwihariko.

  • mubyukuri wamusorewe uri umuhanga gusa komerezaho nimwe abanyarwanda nafurika bakeneye kugirango habeho impinduka, abazungu bibasiwe nibibazo abajyayo bazinezako nta low material bajyira baza muntara zabo muri africa kuzishaka tekereza igihe twazimanye babaho gute ese nidutangira processing tukihaza services zikaka between african what happen to them, africa nitwe dutunze abazungu amafaranga nitwe tuyabaha murebe kubyambu ibintu byinjira muri africa kuki ibintu nkabiriya biba iyo urangura ikintu kiguhenda utekereza ariwowe ukiranguza byagenda bite ngo baduha inkunga impuhwe se muzakurikirane neza inkunga zinjiye mubihugu byinshi bya africa bazisangayo naho urupfu rwa kadaffi mwibabara hari change rusize mumitwe yaba policy makers ba africa yabaye bajyaga babiganiraho cyane hari icyazahinduka bravo komerezaho kunyandiko zubuhanga.

  • ndabashimiye, nkibaza nti, itangazamakuru rya Radio na television ritegereje iki ngo rijijur abaheze mubujiji muri africa birigwa bavuga ngo yagombaga kurekura!

  • reka mbanze mbashimire ntyoza mugucukumbura mukatugezaho amakuru twebwe tutabona umwanya uhagije wogucukumbura.ukuri guca muziko ariko ntigushya.abazungu badutanze kumenya ubwenge kugeza aho badukoresheje ise wumwana akagurisha umuhungu like goods.but smith yabivuze azineza ko tuzageraho tukamenya ubwenge tukabavumbura kubibi badukoreye.byatangiye benshi bapfira kurugamba rwo kubohora africa kugeza ubwo natwe twikorera byinshi batwimaga kandi babikora muri law materials zacu nka banyafurika.inama iruta izindi tuyihabwa na his exellence ko agaciro ntamuntu ukaguha ahubwo wowe urakiha,mureke dukorere hamwe ,dusenyere umugozi umwe umuzungu ntazabona aho uduca kuko nukunda mugenzi wawe nigihugu cyawe ya politic yabo yokudutanya babinyujije mukuturemamo amoko,udutsiko,ukwigomeka tuzaba twabashoboye.byose nitubishaka tuzabigeraho but nitubyanga tuzirebera uburyo batwinjirira.mureke dutere ingabo mubitugu perizida wacu udukunda kd wanga agasuzuguro ahubwo uha agaciro umuntu wese nkumunyarwanda.twibmbire hamwe muzina rimwe ryakanyarwnda tureke kwitandukanya tuzaba dushoboye bagashaka buhake.murakoze

  • Murakoze kutugezaho igice cya 03 cy’iyi nkuru.

  • hari ibintu bimpa ikizere: kuba n’abazungu ubwabo badakundana; ikibinyemeza nuko nabo hari aho bagera bakananirwa guharirana bitewe nuburyohe bw’igihari. Africa ijyenda itera imbere kuba twari twarabonye umuntu nka kadaffi hazaboneka nundi umurenze ndetse uzanagerageza gukatira imitego kadafi yaguyemo akanakosora amakosa yakoze. kandi azaturuka aho tudakeka kuko nabo baba bacunga. ahubwo umuntu yakwibaza niba ibyo bizaba vubaha nibura imyaka ijana nihabaho kwihangana no kwemera kuvunikira ibizaribwa n’umwuzukuruza wawe

Comments are closed.

en_USEnglish