Digiqole ad

DRC: Icyamamare TSHALA MUANA gisubiye muri Politiki

Umuhanzikazi w’icyamamare muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo no muri Africa muri rusange Tshala Muana kuwa gatanu tariki ya 21 Ukwakira 2011 , ibiro bishyinzwe amatora byo muri Kongo byemeje kwiyamamaza kwe mu kuba intumwa ya Rubanda mu ntara ya Kananga.

Umuhanzikazi Tchala mwana
Umuhanzikazi Tchala mwana

Nkuko abyitangariza, ngo uku kwiyamamaza kwe ntikuzakuraho gukomeza kwitwa icyamamare  muri muzika no gukomeza gukomeza impano ye yo guhanga no kuririmba.

Elizabeth Tshala Muana Muidikay, 53,  avuga ko iyi mpano nshya yo gukora politike ari inyongera ku mpano asanganywe ya Muzika

N’ubusanzwe akaba yari asanzwe ari umwe mu bahagarariye Ishyaka ry’abaturage riharanira kongera kwiyubaka na Demokarasiya [Parti du peuple pour la reconstruction et la démocratie (PPRD).]

Tshala Muana yemeza ko ibyo bimuha ikizere cyo kuzafatanya izo mpano zombi yaba Muzika ndetse na Politike.

Ku buyobozi bwa Mzée Laurent-Désiré Kabila, Tshala mwana yagizwe umwe mu bagize Intekonshingamategeko  mu mujyi wa Rubumbashi aho avuka.

Tshaka Muana mbere yo kuba icyamamare muri Muzika ye ku giti cye, yabanje kuba umubyinnyi muri groupe yitwaga Tsheke Tsheke Love  mu 1977, aza gutangira kwiririmira ukwe (cariere Solo) mu 1982.

Source: 7sur7

Plaisir Muzogeye
UM– USEKE.COM

5 Comments

  • Uyu mugore rwose ndabona asa n`ufite uko yibeshejeho ku buryo abaye intumwa aya rubanda nta kosa. Aranasa neza rwose ubanza afite umuco mbaye mwifurije amahirwe.

  • uyu ntakigenda,murebe kuri burundibwiza.com amasikandal yakoreye kampala ngo aririmbayo!!!!!!!!!!yasebeje abakenyezi nabigeme!!

    • Sha aya mafoto yo kuri burundibwizacom niba atari montage uyu nta mudepite umurimo. abanyekongo yabashora mu buraya

  • Bonne chance reine de Mutuashi ariko uzagabanye ibiro kuko nabonye warabyibushye cyane.

  • courage

Comments are closed.

en_USEnglish