Month: <span>October 2011</span>

Nelson Mandela, Muhammad Ali na Scarlett Johansson bifuzwa gusangira n’abatoza

Abatoza bo muri shampionat y’umupira w’amaguru mu Bwongereza bagiye babazwa abantu 3 mu buzima bifuza ko basangira ifunguro ry’umugoroba (dinner) Bitewe n’uburyo bakunda aba bantu, hagaragayemo umukambwe wayoboye Africa y’Epfo Nelson Mandela, Umukambwe wahoze ari umuteramakofe ukomeye Mohamed Ali, ariko binatungura benshi kubonamo umukinnyikazi w’amasinema Scarlett Johansson. Dore aba batoza n’abo bumva basangira; Gianfranco Zola […]Irambuye

Kubera gukubita umupolisi,amamoto yabo akomeje gufungwa

Abamotari bakorera ku gacentere ka Rugarama, ni ku muhanda Kigali-Butare, mu murenge wa Rusatira mu karere ka Huye,barasaba ko polisi yabasubiza amamoto yabo afunze kuva ku wa kabiri w’icyumweru gishize. Aya mamoto akaba yarafunzwe kubera mugenzi wabo, Jean Damascene  TWAHIRWA, wakubise umupolisi, ubwo yamufataga amwaka ibyangombwa. Ku wa kabiri nibwo umupolisi yasanze moto y’uwitwa TWAHIRWA, […]Irambuye

Umwongereza yapfuye amaze kurira umusozi wa Kilimanjaro

Umwongereza w’imyaka 69, yituye hasi ahita apfa nyuma yo kurira umusozi muremure kurusha indi muri Africa wa Kilimanjaro muri Tanzania. Kuri iki cyumweru nibwo Alistair Cook na bagenzi bane buriye umusozi wa Kilimanjaro wa 5,895km  n’amaguru. Mu kumanuka nibwo nyakwigendera yituye hasi arahwera nkuko tubikesha ippmedia Alistair Cook ukora Business i Londres mu Bwongereza, yapfuye […]Irambuye

Igihembo cyitiriwe Nobel mu buvuzi cyabonye benecyo

Kuri uyu wa mbere ni bwo igihembo cyitiriwe Nobel (Le prix Nobel) mu bijyanye n’ubuvuzi, cyashyikirijwe abagabo ba 3: Umunyamerika Bruce Beutler, Umunyakanada Ralph Steinman n’umugabo wo mu gihugu cya Luxembourg, Jules Hoffmann. Aba bagabo bahawe aka gashimwe bitewe n’umurimo utoroshye bakoze mu gusobanurira abantu kurushaho ibijyanye n’uko ubudahangarwa bw’umubiri bukora (système immunitaire). Mu itangazo […]Irambuye

Christine NYATANYI yasezeweho kuri uyu wa mbere

Ni kuri uyu wa mbere mu gitondo  mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura nibwo abayobozi bakuru b’igihugu na President Kagame bari baje gusezera kuri nyakwigendera Christine NYATANYI. Nyatanyi yitabye imana azize uburwayi tariki 26/09/2011 mu bitaro bya  Saint Luc university Hospital i Brussels mu Bubiligi. Mu muhango wo kumusezeraho bwanyuma, President Kagame yavuze ko […]Irambuye

Uhereye ku busa wagera kucyo wifuza; Urugero.

Umubyeyi udatunze cyane yajyaga abwira bagenzi be ko umuhungu we azarongora umukobwa w’umuherwe Bill Gates nyamara bose bakamuhakanya, bavugako ntaho bahurira.  Soma ibikurikira wumve uko yabigenje. Umubyeyi:  “Ndashaka kugushyingira umugore naguhitiyemo” Umusore: “Oya, njyewe ubwanjye nzihitiramo uzambera umugore” Umubyeyi:  “Ariko uwo mukobwa nshaka kugushyingira ni umukobwa w’umuherwe Bill Gates” Umusore: “Eh, Uwo rwose na mwemera nta kibazo […]Irambuye

Ntibisanzwe ko David Beckham ashaka kurwanira mu kibuga

Asanzwe ari intangarugero, intumwa (ambassador) w’imiryango mpuzamahanga itandukanye, ariyoroshya kandi ntiyigeze agaragara kenshi ateza amahane mu kibuga. Gusa uyu mugoroba yerekanye indi sura. Mu mukino wabahuzaga ikipe ye ya LA Galaxy na Salt Lake City muri shampionat ya Major Ligue Soccer David Bechkam, 36, yateranye amagambo n’umutoza w’iyi kipe hafi kurwana. Nubwo LA Galaxy yatsinze […]Irambuye

Nyuma yo kwikata ubugabo bwe yateje impanuka

Nyuma yo kwikata amabya umugabo w’imyaka 46 ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa yahise ajya mu muhanda kuri moto yitwaye biza kumuviramo gukora impanuka.  Nk’uko tubikesha urubuga rwa internet zigonet.com, uyu mugabo yafashe moto ye ajya mu muhanda atitaye ku bubabare ndetse n’amaraso yari arimo kuvirirana. Nyuma yo gutwara ibirometero bitari bike yiruka cyane, yaje guteza impanuka, […]Irambuye

Abasirikare ba FARDC barasanye ubwabo

Kuwa gatanu, imirwano ikaze yashyamiranyije ingabo za FARDC zo muri secteur ya 82 iherereye I Rutshuru yo hagati muri Kivu y’amajyaruguru.    Umuntu umwe niwe witabye Imana naho abagera kuri bane barakomereka bikabije. Ibi byose bikaba byatewe nuko abasirikare babiri bo muri iyi secteur y’ingabo za FARDC zafunzwe n’umukuru wazo bityo bagenzi babo ntibabyemeranywaho bahita […]Irambuye

Abanyamadagascar nibo begukanye KCB Rwanda Mountain Gorilla Rally 2011

Kuri iki cyumweru  nibwo hasojwe irushanwa rya Rwanda Mountain Gorilla Rally, abaje ku mwanya wa mbere muri rusange bakaba ari abanya Madagascar, umwanya wa kabiri wegukanwa n’abanyarwanda. Uko bakurikiranye: Aba nibo babashije kugeza ku isiganwa rya nyuma muri 16 batangiye amarushanwa muri rusange kuwa gatanu ushize. Jean Yves Rananivelo wari utwaye imodoka yabaye iyambere yagize […]Irambuye

en_USEnglish