Digiqole ad

Nyuma yo kwikata ubugabo bwe yateje impanuka

Nyuma yo kwikata amabya umugabo w’imyaka 46 ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa yahise ajya mu muhanda kuri moto yitwaye biza kumuviramo gukora impanuka.

 Nk’uko tubikesha urubuga rwa internet zigonet.com, uyu mugabo yafashe moto ye ajya mu muhanda atitaye ku bubabare ndetse n’amaraso yari arimo kuvirirana.

Nyuma yo gutwara ibirometero bitari bike yiruka cyane, yaje guteza impanuka, ku bwamahirwe ntiyazira iyi mpanuka ndetse ntihagira nuyigwamo.

Uru rubuga rukomeza ruvuga ko ubwo abatabazi bageraga aho iyi mpanuka yari yabereye mu mugi wa Angers bihutiye kumujyana kwa muganga kuko yari ari kuvirirana cyane.

Aba batabazi kandi bahise kandi banyarukira iwe gushakisha amabya ye abiri yari yikase, ngo nibura kwa muganga bagerageze kuyamusubizaho.

Nubwo impamvu yateye uyu mugabo gukora ibi itaramenyekana, ngo ikizere cyo kongera gusubirana ibice by ‘umubiri we cyo ngo ni gike cyane.

Solange Umuerwa
UM– USEKE.COM

5 Comments

  • UWIYISHE NTARIRIRWA NAWESE ASHOBORA KUBA AFITE IBIBAZO BYO MUMUTWE

  • uyu muntu afite ikibazo ntabwo yakora ibi nta kibazo afite

  • Iyo iyi mpanuka imihitana kuko nubundi ntacyo akimaze ku isi!

    • kuba adafite amabya se, nibyo bituma atagira ikyo amaze? ubundi se yakimariraga nde?

  • Najyaga ngirango banyamwongera bibi ntibakibaho none baracyabaho banaaaaaaa

Comments are closed.

en_USEnglish