Uhereye ku busa wagera kucyo wifuza; Urugero.
Umubyeyi udatunze cyane yajyaga abwira bagenzi be ko umuhungu we azarongora umukobwa w’umuherwe Bill Gates nyamara bose bakamuhakanya, bavugako ntaho bahurira. Soma ibikurikira wumve uko yabigenje.
Umubyeyi: “Ndashaka kugushyingira umugore naguhitiyemo”
Umusore: “Oya, njyewe ubwanjye nzihitiramo uzambera umugore”
Umubyeyi: “Ariko uwo mukobwa nshaka kugushyingira ni umukobwa w’umuherwe Bill Gates”
Umusore: “Eh, Uwo rwose na mwemera nta kibazo tukanabana neza cyane”
Umunsi ukurikira umubyeyi yagiye kurambagiza kwa Bill Gates
Umubyeyi: “Mfite umuhungu uzarongora umukobwa wawe, akakubera umukwe mwiza”
Bill Gates: “Oya rwose, umukobwa wanjye aracyari muto cyane, ntarageza igihe cyo gushyingirwa”
Umubyeyi: “Nyamara Umuhungu wanjye ni umuyobozi wungirije (Vice president of World Bank) wa Banki y’isi”
Bill Gates: “Euh! Noneho nta kibazo ndumva yambera umukwe, ndamushyingira ”
Umunsi ukurikira umubyeyi yagiye guhura n’Umuyobizi wa Banki y’isi (World Bank)
Umubyeyi: “Mfite umusore nifuza ko akungiriza kuyobora Banki y’Isi (World Bank)”.
President wa Banki y’isi: “Oya ntawe nkeneye, mfite benshi barenze bahagije.”
Umubyeyi: “Ariko rero uwo musore ni umukwe w’Umuherwe Bill Gates.”
President wa Banki y’isi: “Euh! Niba ari uko naze ambere umuyobozi wungirije ”.
Umubyeyi ni uko yageze ku cyifuzo cyo maze umuhungu we arongora umwana w’umuherwe, anaba uwungurije Umuyobozi wa Bank y’Isi.
Isomo twakuramo:
Nubwo iyi nkuru atari yo koko, ariko irumvikanisha ko uhereye ku busa ariko ufite ubushake, hari uburyo bwinshi wagera ku cyo wifuza kandi neza.
Tubifurije amahirwe namwe yo kugera kucyo mwifuza.
UM– USEKE.COM
12 Comments
urwenya.com
Ariko muri abambere uwo musaza ameze nkababakinnyi ba rayon sport babwira coacher ngo nakinanye na okocha na amokachi na kanu.bibeshyera
mbega umusaza! munkuyeko neza neza
YOU ARE SO FUN ,THANKS
Ndabemeye cyane
Kandi uwo musaza ararenze
Oya wishaka gukira ugenda ubeshya impande zose ubwo se iyo umuyobozi wa world bank aza kwanga byari kugenda gute? kubeshya ni icyaha!
bongo mtupu. uwo mukene se yaba yahuriyehe n’abo bakire!!! kubeshya biganisha k’urupfu
ntimukirigite bwana. ntimukirigite bwana. ntimukirigite bwana. ntawikirigita, arareka bakamukirigita. ahhhhhhhhhhhh
buri kintu nintego , hanyuma iyo ubashije kizjshyira mubikorwa ugera kucyo ushaka . twitoze kubaho dufite intego .
Ndumva uriya mubyeyi ahubwo ari umutekamutwe.
ubu se wabigeraho ute ko bahita bakora kuri fone bagahamagarana bagasanga wabeshye…
murakaga gusa nikigisho!
Comments are closed.