Abanyamadagascar nibo begukanye KCB Rwanda Mountain Gorilla Rally 2011
Kuri iki cyumweru nibwo hasojwe irushanwa rya Rwanda Mountain Gorilla Rally, abaje ku mwanya wa mbere muri rusange bakaba ari abanya Madagascar, umwanya wa kabiri wegukanwa n’abanyarwanda.
Uko bakurikiranye:
Aba nibo babashije kugeza ku isiganwa rya nyuma muri 16 batangiye amarushanwa muri rusange kuwa gatanu ushize.
Jean Yves Rananivelo wari utwaye imodoka yabaye iyambere yagize ati: “Amarushanwa yari akomeye cyane, ngereranyije no muri Madagascar, imihanda ni kimwe n’ubwo mu Rwanda, ariko hano hari amakorosi menshi. Ndashimira uburyo iri rushanwa ryagenze, mu Rwanda kandi ndabashimira ukuntu mwakira abantu, n’ukuntu mutegura amarushanwa akagenda neza”
Irushanwa rirangiye nta manuka ikomeye yabayemo, hari imodoka yo mu irushanwa yagonze itari mu irushanwa kuwa gatandatu ariko ku buryo budakabije. Izindi mpanuka ni izisanzwe zo kugwa, gutobokesha amapine, no gukerererwa byagiye bitumwa bamwe bavanwa mu marushanwa.
Photos UM– USEKE.COM
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM
2 Comments
umuntu witwa mitraros niwe wari champion igihe kirekire.none asigaye arwanira umwanya wa nyuma??birababaje peee…
mitralos ni umuhanga cyane uzumve ko ajya ava mu marushanwa ataragije kdi afite maitrise idasanzwe ku modoka kurusha abandi ba pilote bose burya ubuhaga muri rally ni ukuragiza irushanwa kuko niko kuristinda
Comments are closed.