Month: <span>October 2011</span>

Jean Louis Bruguière ataniye he na Rudasingwa Theogene ?

Nsubiye inyuma gato, uriya mufaransa w’Umucamanza yaciye igikuba mu Rwanda, asaba ko President Kagame atabwa muri yombi ngo yahanuye indege ya Habyarimana. Yemezako yakoze ubushakashatsi ashingiye ku buhamya, nyamara abamuhaye ubuhamya (nka Kagiraneza) bidateye kabiri barisubiye, bavuga ko ibyo bavuze bitari byo, ubu ni amateka. Gusa muri iyo minsi byaravuzwe cyane, bamwe bati : « Bruguière ni umucamanza […]Irambuye

Ubushakashatsi bwa Senat ku ‘guha amahirwe angana abaturage’ bwamuritswe

Kuri uyu wa kane mu cyumba cy’Inteko ya Senat, herekanywe ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe kuva muri 2009, ku ihame ryo kubaka Leta iharanira imibereho myiza y’abaturage no gushyiraho uburyo bukwiye kugira ngo abaturage bagire amahirwe angana mu mibereho yabo. Imwe mu ntego y’ubu bushakashatsi, yari iyo kugaragaza imyazuro ikwiye gushikirizawa Guverinoma, mu rwego rwo kugira […]Irambuye

President Kagame na Goodluck icyo bashaka ni amahoro muri Africa

President Goodluck Jonathan wa Nigeria na president Kagame kuri uyu wa kane batanze ikiganiro n’abanyamakuru. Aba ba President bombi bakaba batangaje ko icyo bifuza ahanini ari amahoro ku mugabane wa Africa. President Goodluck yatangaje ko yazanywe mu Rwanda ahanini no kuganira na President Kagame ku buryo bwo gukemura amakimbirane avugwa mu bihugu bimwe na bimwe […]Irambuye

Abasore Kabera Martin na Gitoli Pacifique bazize impanuka

Kuri uyu wa 5 Ukwakira 2011, Umusore Kabera Martin yazize impanuka aho imodoka yamugongeye mu mujyi wa Kigali rwagati mu masaha ya ni mugoroba  naho Gitoli Pacifique  nawe yazize impanuka akaba yagonzwe n’ikamyo ubwo yavaga gukina i Kirehe dore ko yarahagarariye agashami ka Sport mu Ishuri rikuru rya INATEK mu ntara y’iburasirazuba. Nyakwigendera Kabera Martin […]Irambuye

Goodluck Jonathan i Kigali mu ruzinduko rw’iminsi 2

Ahagana saa kummi n’ebyiri kuri uyu wa gatatu nibwo indege ya Nigeria Air Force itwara umukuru w’igihugu cya Nigeria, yasesekaye i Kanombe izanye President wa Nigeria Goodluck Jonathan, aho yakiriwe na President Kagame. Ku nshuro ye ya kabiri agendereye u Rwanda President wa Nigeria aje mu Rwanda gutsura umubano w’ibihugu byombi, u Rwanda na Nigeria, […]Irambuye

Bujumbura: Message kuri Telephone yatumye abantu bahunga

Numero (257) 75 231 262 niyo yohereje ubutumwa buvuga ngo « Buca muba nk’abandi. Mwarabibonye ? »  (Buracya muba nk’abandi, mwarabibonye?) Iyo uhamagaye iyi numero ngo usanga ifunze, ubu nibwo butumwa bwatumye bamwe mu batuye mu gace ka Gatumba bazinga bagahunga berekeza mu bindi bice by’umujyi wa Bujumbura kuri uyu wa kabiri nkuko amakuru aturuka I Burundi abyemeza. […]Irambuye

Amashuri 300 mu cyaro agiye guhabwa amashanyarazi

Ministeri y’ibikorwa remezo ifatanyije n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi kuri uyu wa gatatu batangije gahunda yo gushyira amashanyarazi mu mashuri yo mu cyaro 300 mu Rwanda. Uyu mushinga watangiriye mu ishuri rya Musenyi mu murenge wa Musenyi, mu karere ka Bugesera, uzarangira neza mu mpera za 2012 utwaye akayabo ka miliyoni 18 z’amaeuro. Amashanyarazi akoresheje imirasire y’izuba […]Irambuye

Ratomir Dujkovic na Patrice Neveu ninde bazaha Amavubi ?

FERWAFA mu minsi iri imbere izamenyesha umutoza mushya w’Amavubi uzasimbura Sellas Tetteh weguye mu kwezi gushize. Umunya Croatie Ratomir Dujkovic nUmufaransa Patrice  Neveu bari mu bahabwa amahirwe. Iyo urebye urutonde rw’abasabwe, usanga aba bagabo bombi basa n’abafite amateka azwi muri Africa kurusha abandi. Neveu,57, ni umushomeri (nta kipe atoza) kuva mu Kuboza umwaka ushize, ariko […]Irambuye

USA: Film kuri Genocide yo mu Rwanda irerekanwa muri WSU

Umuryango uhuza abanyeshuri biga muri Kaminuza ya ‘Wichita State University’ muri Leta ya Kansas muri Amerika, urerekana kuri uyu wa gatatu nijoro (kuwa kane mu Rwanda)  film documentaire kuri Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda. Ni documentary ivuga ku barokotse Genocide ndetse n’abakoze Genocide mu Rwanda mu 1994. Iyi documentaire yitwa “Ikizere” yerekana uburyo itangazamakuru ryakoreshejwe […]Irambuye

en_USEnglish