Digiqole ad

Ntibisanzwe ko David Beckham ashaka kurwanira mu kibuga

Asanzwe ari intangarugero, intumwa (ambassador) w’imiryango mpuzamahanga itandukanye, ariyoroshya kandi ntiyigeze agaragara kenshi ateza amahane mu kibuga. Gusa uyu mugoroba yerekanye indi sura.

Umtoza wa Salt Lake City na Beckham baterana amagambo
Umtoza wa Salt Lake City na Beckham baterana amagambo

Mu mukino wabahuzaga ikipe ye ya LA Galaxy na Salt Lake City muri shampionat ya Major Ligue Soccer David Bechkam, 36, yateranye amagambo n’umutoza w’iyi kipe hafi kurwana.

Nubwo LA Galaxy yatsinze Salt Lake City 2-1, mbere y’uko umukino urangira umutoza wa Salt Lake City, Jason Kreis yateranye amagambo na David Beckham ndetse hafi gufatana.

Umunyezamu wa Salt Lake City Nick Rimando nawe akaba yaje gufasha umutoza we gukangara Beckham mbere y’uko iyi ntambara ihoshwa itarafata indi ntera.

Ubushyamirane ntibwari bworoshye
Ubushyamirane ntibwari bworoshye

Beckham yashwaniye imbere y’abahungu be Brooklyn, 12, Romeo,9, na Cruz, 6 , bari baje bose kureba uyu mukino. Dailymail dukesha iyi nkuru ivuga ko ari ubwambere aba bana bari babonye se yenda kurwanira mu kibuga.

David Beckham afatwa nk’umuntu wiyubaha cyane muri sport ku isi, ndetse by’umwihariko umwe mu bantu bakunwe cyane mu Bwongereza iwabo. No muri sport y’isi muri rusange. Iyi myitwarire ikaba yatunguye benshi.

Aha byari bitangiye guhosha
Aha byari bitangiye guhosha
Abahungu ba Beckham Romeo, Cruz (muto) na mukuru wabo Brooklyn bwambere babonye se ateza impagarara mu kibuga
Abahungu ba Beckham Romeo, Cruz (muto) na mukuru wabo Brooklyn bwambere babonye se ateza impagarara mu kibuga

 Photos Splash

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

5 Comments

  • We se si umuntu nkabandi. Tu chasse la nature, elle revient au galop!!! Ariko respect kuri uyu mu type.

  • sha buriya bari bamwendereje BECS ni umuntu witonda cyane

  • Ese buriya ni umutoza we cyangwa niwiyikipe bahanganye?

  • ubusanzwe iyo ikipe yatsinzwe igira amahane, beckham ni imfura ntateza akavuyo, ubwo se igihe materasi atuka zidane kuri nyina nawe akamujomba umutwe wo mu nda siswe wari amwiyenjejeho, none uriya nawe ubwo yamusembuye nuko beccs ararakara. kandi wa mugani nawe afite kamere ni umuntu so bibaho

  • Urabona abo bahungu be ariko?sha ifaranga nibyose uretse amahoro!!n’iby’isi ariko!!!!!!!!.

Comments are closed.

en_USEnglish