Digiqole ad

Umwongereza yapfuye amaze kurira umusozi wa Kilimanjaro

Umwongereza w’imyaka 69, yituye hasi ahita apfa nyuma yo kurira umusozi muremure kurusha indi muri Africa wa Kilimanjaro muri Tanzania.

Umusozi w'Amasimbi (Kilimanjaro) niwo muremure muri Africa
Umusozi w'Amasimbi (Kilimanjaro) niwo muremure muri Africa

Kuri iki cyumweru nibwo Alistair Cook na bagenzi bane buriye umusozi wa Kilimanjaro wa 5,895km  n’amaguru. Mu kumanuka nibwo nyakwigendera yituye hasi arahwera nkuko tubikesha ippmedia

Alistair Cook ukora Business i Londres mu Bwongereza, yapfuye amaze koherereza ubutumwa bugufi, ari hejuru y’iki gisozi, abwira umugore we Vicky ko igikorwa akoze gikomeye cyane nyuma y’uburwayi bw’umutima yahoranye. Amumenyesha ko arushye cyane ariko yishimye.

Cook yagiye kuri uyu musozi mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 70 yendaga kuzuza kuri uyu wambere, akaba yapfuye aburaho amasaha make ngo ayuzuze.

Uyu musaza nyamara yari amaze amezi 18 yitoza kurira imisozi miremire ngo azabashe kugera ku gasongero k’uyu usumba iyindi muri Africa.

Yabashije kugera hejuru y’umusozi wa Snowdow muri Pays de galles mu rwego rwo kwimenyereza iki gikorwa cyamuhitanye.

Cook yari inararibonye mu bucuruzi, akaba yari anafite isosiyete ikora ikanatunganya amafoto ahitwa Leicestershire yatangije mu myaka 34 ishize.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

7 Comments

  • imana imwakire

  • ariko Nyagasani abantui benshi kuki tutiyizi?

  • N’ubundi ibi byari ukwigerezaho! N’abakiri bato batararwara umutima bahagera bahumagiye!

  • family ye yihangane nubwo batumva ikinyarwana ms umugiraneza ashobora gukora interpretation yayo

  • Apfuye ageze ku nzozi ze , niyiruhukire kuko umunezero yarasigaje mu isi ni muke.
    Umukecuru we yihangane, buriya azamubona mu izuka nubwo ho atazaba akiri umugabo we.
    Dieu benis ses oeuvres.

  • it not good

  • Sha byihorere,integoye yayishohoje.arikose ntiyatogotse?konziko arimuremure,

Comments are closed.

en_USEnglish