Christine NYATANYI yasezeweho kuri uyu wa mbere
Ni kuri uyu wa mbere mu gitondo mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura nibwo abayobozi bakuru b’igihugu na President Kagame bari baje gusezera kuri nyakwigendera Christine NYATANYI.
Nyatanyi yitabye imana azize uburwayi tariki 26/09/2011 mu bitaro bya Saint Luc university Hospital i Brussels mu Bubiligi.
Mu muhango wo kumusezeraho bwanyuma, President Kagame yavuze ko atari umunsi w’akababaro gusa kuko u Rwanda n’abanyarwanda bashimishijwe n’ibikorwa by’agaciro yakoreye igihugu cye.
President Kagame ati:”Yujuje imirimo ye nkuko yabisabwaga, imyaka 8 yayibayemo ingirakamaro, igihugu cyose kifatanyije n’umurayango we mu kababaro”
Umwirondoro wa Nyakwigendera muri make:
– Yavutse kuwa 16/7/1965 i Nyarugenge
– Yari afite impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu cya Kaminuza “Masters of Sciences in Economy of Odessa(Ukraine) mu cyahoze ari URSS. Aho yize kuva muri 1987 kugeza 1991.
– Kuva mu Ukuboza 1997 kugeza mu Kwakira 2003 yari umuyobozi ushinzwe ibibazo by’Ubuhunzi muri sosiyete y’Ububirigi yitwa ICIV-VZW.
– Kuva muri Nyakanga 1995 kugeza muri Nzeri 1996 yakoreye Komite Mpuzamahanga y’Umuryango utabara imbabare (ICRC) akorera i Nairobi muri Kenya ashinzwe gukurikirana amakuru ku bibazo by’impunzi zo mu karere k’ibiyagabigari.
– Kuva muri Kanama 1994 kugeza mu Ugushingo 1994 yakoreraga umuryango w’abanyamakuru batagira umupaka Reporters sans Frontieres(RSF) akorera i Goma,DRC nk’umusemuzi.
– Kuva muri Gicurasi 1992 kugeza muri Mata 1994 yakoreye sosiyete Intercontact i Kigali mu Rwanda aho yari umuyobozi wungirije.
Marie Christine Nyatanyi yinjiye muri Guverinoma mu Kwakira 2003 nk’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amajyambere rusange n’imibereho myiza y’abaturage, yitabye imana akiri kuri uyu mwanya.
Nyuma yo gusezera kuri nyakwigendera mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura igitambo cya Misa cyakurikiyeho muri Kiliziya ya Regina Pacis i Remera, maze ashyingurwa ku irimbi rya Rusororo.
Photos Daddy Sadiki
Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.COM
18 Comments
Imana imwakire mubayo
Imana ikwakire mubayo Christine.
Paix à ton âme madame Christine,que tu loges à celui qui t’a crée pour l’eternité.
yarakoze cyane nizereko ibyo asize atarangije bagenzi be bazakomerezaho imana imwakire mu bayo !!!!!
niho tugana twese
yari afite abana bangahe?
Igendere Imana niyo ikwihamagariye
UMURYANGO WE WOSE TWIFANYIJE NAMWE MURI BYO BYAGO BAHUYE NABYO IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA
ugiye ukirimuto imana ikwakire mubayo twari tukigukeneye hamwe nabawe yesu akwakire mubayo.
Goodbye Lady Marie-Christine NYATANYI…
I am a simple anonymous friend of yours. For sure, I will remain eternally grateful…
“DEEDS NOT WORDS……”
Imana ikwakire mu bayo, kandi wari umugabo njye nakwemeraga.
Imana imuhe iruhuko ridashira yakoreye igihugu cye neza. natwe tuzatere ikirenge mucye dukorera igihugu cyacu
ese nta bana asize,twifatanije n’umuryango we
ntabwo uzi gusoma!!!???cg ufite ubumuga bw’amaso????
agende mu mahoro
agire iruhuko ridashira yari umuntu mwiza
YOOOo!Imana imwakire!
Umutegarugori Paul yivuye inyuma agashima!
Nawe akora neza turasaba ko yakwakirwa vuba,hatarahungabana byinshi.
imana imwakire mu bayo
Comments are closed.