Digiqole ad

Igihembo cyitiriwe Nobel mu buvuzi cyabonye benecyo

Kuri uyu wa mbere ni bwo igihembo cyitiriwe Nobel (Le prix Nobel) mu bijyanye n’ubuvuzi, cyashyikirijwe abagabo ba 3: Umunyamerika Bruce Beutler, Umunyakanada Ralph Steinman n’umugabo wo mu gihugu cya Luxembourg, Jules Hoffmann.

Umudari wa zahabu wa Nobel utangwa
Umudari wa zahabu wa Nobel utangwa

Aba bagabo bahawe aka gashimwe bitewe n’umurimo utoroshye bakoze mu gusobanurira abantu kurushaho ibijyanye n’uko ubudahangarwa bw’umubiri bukora (système immunitaire).

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ikigo cya Karolinska (Institut Karolinska), kaminuza y’i Solna mu mujyi wa Stickholm muri Suède, iyi kaminuza ikaba ari na yo igena umuntu ugenerwa igihembo cy’itiriwe Nobel mu bijyanye n’imikorere y’umubiri ndetse n’ubuvuzi (Physiologie na Medicine);

Iryo tangazo riragira riti: “ Abagenewe Igihembo cya Nobel uyu mwaka bahinduye imyumvire ku bijyanye n’imikorere y’ubudahangarwa bw’umubiri (système immunitaire) bakaba barashyize ku mugaragaro amahame abugenga”.

Beutler na Hoffmann bagomba kugabana ½ cy’amakuroni (couronnes) “amafaranga yo muri Suwedi” angana na miliyoni 10 hafi miliyoni 1, 46 mu madolari y’Amerika naho ikindi ½ cyayo gihabwe Ralph Steinman.

Jules Hoffmann ubusanzwe akora mu kigo cyita ku binyabuzima kiri i Strasbourg (Institut de biologie moléculaire et cellulaire de Strasbourg), uyu Jules akaba yarahawe umudali w’izahabu uyu mwaka n’ikigo cy’ubushakashatsi mu Bufaransa CNRS.

Beutler wavutse mu 1957, we ni Umwalimu muri Kaminuza yigisha ubushakashatsi yitwa Scripps Research Institute, iri ahitwa La Jolla, muri California muri Amerika, akaba anakuriye ishami ry’ibijyanye n’uko abantu bahererekanya uturemangingo (Chairman of the Department of Genetics)

Hoffmann Dr Jules Hoffmann        Prof. R. Steinman       Prof.Beutler 

Ralph Marvin Steinman yavutse mu 1943 ni inararibonye mu by’ubuzima (immunologist and cell biologist) muri kaminuza yitwa Rockefeller agakora no mu kigo cy’ubushakashatsi laboratoire yitwa Zanvil A. Cohn, no muri Rockefeller University y’I Manhattan muri New York.

Igihembo cya Nobel ku muntu witangiye amahoro cyo kizatangwa ku ya 7 z’uku kwezi, abahabwa amahirwe harimo abanyamakuru ku mbuga za internet website zagize uruhare mu gukura ku butegetsi abanyagitugu mu bihugu by’abarabu muri abo ni nka: Wael Ghonim, umunyamakuru kuri Internet, Israa Abdel Fattah, watangije inkubiri y’urubyiruko ku ya 6 Mata mu Misiri ndetse na Lina Ben Mhenni, umukobwa wa ndika kuri Internet muri Tuniziya.

Lina Ben Mhenni ku myaka 27 ni umwalimu w’Icyongereza, akaba yaramenyekanye amaze gukora urubuga ruto rwe ku giti cye blog, ikaba yari mu ndimi 3 igifaransa, icyongereza n’icyarabu. Uyu mukobwa akaba ahabwa amahirwe cyane dore ko yanahawe igihembo na Radio y’Abadage Deutsche Welle nk’umuntu wakoze blog yagize akamaro.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM

en_USEnglish