Digiqole ad

Kubera gukubita umupolisi,amamoto yabo akomeje gufungwa

Abamotari bakorera ku gacentere ka Rugarama, ni ku muhanda Kigali-Butare, mu murenge wa Rusatira mu karere ka Huye,barasaba ko polisi yabasubiza amamoto yabo afunze kuva ku wa kabiri w’icyumweru gishize.

Aya mamoto akaba yarafunzwe kubera mugenzi wabo, Jean Damascene  TWAHIRWA, wakubise umupolisi, ubwo yamufataga amwaka ibyangombwa.

Ku wa kabiri nibwo umupolisi yasanze moto y’uwitwa TWAHIRWA, abakanishi bari kuyiteraho purake. Mukumwaka ibyangombwa akabibura,yangiye umupolisi ko apakira moto ye.

MUNYANEZA Ziggy,usanzwe akorera mu rugarama avuga ko yabonye umupolisi ava mu modoka hanyuma aza gufata iyo moto,ati:″Mbona bakirana barwanira kontake, kuko yari asanze adafite ibyangombwa,agashaka kumujyanira moto, undi arabyanga barafatana abakanishi nabo baza gufasha umumotari kurwanya umupolisi″

Iri kubitwa ry’umupolisi rikaba ryaratumye habaho umukwabu wo gufata amamoto yose ahakorera, polisi ititaye kubafite ibyangombwa cyangwa abatabifite.

Moto zafashwe zimaze icyumweru zifungiye kuri station ya polisi ya Rusatira n’iya Ruhashya, abamotari bo bavuga ko ari nk’agarengane bakorewe kuko ngo icyaha ari gatozi.

HABIMANA umwe mu twariwe moto wemeza ko yari afite ibyagombwa avuga ko batazi impamvu moto zabo zifunze.Agira ati:″twe twumvaga ko dufite ibyangombwa ntakibazo.Baraza barazitwara,tubajije polisi  baratubwira ngo′ibyanyu tuzabibabwira′. ″

Polisi yo ivuga ko yafashe izi moto mu rwego kumenya abakomeje gukora batujuje ibyangomwa.

NGIRUMPATSE Erick, ushinzwe umutekano muri COTAMOHU, koperative y’aba bamotari babarizawmo mu karere ka Huye avuga ko abujuje ibyangombwa bazahabwa moto zabo vuba,  ariko habanje gukorwa ubugenzuzi .

Ati:″usanga hari ufite ubwishingizi bwo gutembera gusa,ariko agakora nk’utwara abagenzi,bityo haracyakorwa igenzurwa ababyujuje bazazihabwa basubire mu kazi, abatabyujuje bahanwe.″

Uyu Twahirwa jean Damscene nyuma yo gukubita umupolisi akaba yarahise acika, naho abakanishi babiri bivugwa ko bafatanije na we bakomeje gucumbikirwa kuri station ya polisi ya Ngoma mu karere ka Huye.

Thomas Ngenzi
UM– USEKE.COM

14 Comments

  • Ariko rero ibi ni akarengane rwose kuko ntabwo abantu bazira abandi!!! tutirengagije ibibazo abandi babafite hari abafite imyenda muri bank, imiryango batunze uretse nibyose ni ukurenganya abantu rwose kdi bari gusebya police.
    niba bishoboka basubizwe moto zabo.

    • nta wazize undi kuko buri gihe hagaragaye ibikorwa byo kwigomeka ku rwego nk’uru haba hagomba gufatwa ibyemezo nk’ibi,ubwo wunva amaherezo yazaba ayahe?abamotari bagomba kugira uruhare mu gucunga imyitwarire yabo,naho ubundi polisi irimo kunoza akazi kayo

  • kdi urebye bigiye no mumategeko police yatsindwa ni uko nta wuburana n’umuhamba.

  • ariko mwagiye muba abantu basobanutse koko urumva ibyo atara akarengane icyaha ni gatozi ntabwo polisi yagombaga gufata moto zose ngo nuko mugenzi wabo yakoze icyaha njye ndumva polisi ikora ityo ndumva itanarenganura umuturage hanyuma se muzabaha indishyi kubera igihe bamaze badakora kando wenda bafite credit bagomba kwishyura niyo bajya kurega batsinda nuko ruswa zabamunze nyine

    • Nanjye ndabona bidasobanutse, babasubize moto zanyu mukomeze mushake ubuzima. Abo bapolisi ntabwo bapasinga si byo twabatumye! Bigize ba King ariko sibyiza, kwitwaza umurimo ukora ugahutaza umuturage ubundi birahanirwa! Indiscipline gusa, mwari mwabona umusirikare uhohotera umuturage? Ubwo bari babuze FUSO bati dufate moto!!! Murye duke muryame si uko bubaka igihugu sha!

      • ugize uti guhohotera umuturage birahanirwa,naho se guhohotera umukozi wa leta biremewe?aho uwo mu motari yahohotewe ni hehe?ni gute umumotari atinyuka kujya mu muhanda nta byangombwa afite?niyo mpanvu hagomba gukorwa igenzura ryimbitse hakamenyekana abakora nta byangombwa bafite hakarengerwa ubuzima bw’abagenzi bahitanwa n’impanuka za hato na hato kubera ubuswa bw’ababatwara,polisi ni ikomereze aho ahubwo.

        • Bahuriye mu muhanda se cg police yamusenze ku mukanishi ibyo ntibinumvikana iyo ategereza bagahura ayitwaye bene utwo tuba ari utubazo hagati y’umuntu n’undi nge ndabizi usanga abapolisi bakorera mu turere baba bafitanye kenshi n’abaturage utubazo kugiti cyabo wenda atajya amugurira nkuko abandi babikora cg atamwita afande undi rero akamwubikira hari n’ababasanga mu ngo nawe uravuga ibi byo rwose ntaho byabaye icyaha ni gatozi

  • Ikidashoboka se ni iki? abamotari bicare hamwe bajye inama yuko bagomba kwitwara ubu se ko yakubise umupolisi yungutse iki? ahubwo hashakwe icyuma gipima urumogi nubona badashize mu muhanda muzangaye nukuri. Gukubita umuntu wambaye imyenda ya Leta ari kukazi sha!!!!! yabababa naragenze ndabona, ariko namwe bapolisi mujye mugira approach nziza mugihe muri mu kazi kanyu kuko muratukana rimwe narimwe ubikoze rero ntibivuga ko abapolisi bose batukana. Ni nkibyo rero uwakubise umupolisi ntibivuga ko bose ari abarwayi. Murakoze

  • ariko rero dukwiye kuba abaprofessionel mu mwuga wose dukora.

  • Ikimaze kugaragara ni uko polisiisigaye ihohorera abturage kuburyo bukabije ibyo bikaba bitangazwa n’abaturage batandukanye aho ndetse ku maradiyo atandukanye akaorera mu rwanda icyo kintu abaturage bakunze kukigarukaho ndetse bakagera naho bifuza ko ibyakorwaga na polisi byajya bikorwa n’abasirikare.Ibaze nka biriya byakorewe bariya bamotari kuba hari umwe muri bo wakoze amakosa yo gukubita umupolisi byatumye bose bahabwa igihano!Birababaje kuko icyaha ari gatozi nta muntu ukwiye guhanirwa icyaha cy’undi.
    Ubu usigaye ubona umupolisi ugahita wumva ko aje kukugirira nabi aho kumubonamo ikizere nk’umuntu ushinzwe umutekano wawe!
    Polisi rwose niyikosore kuko bikomeje byazaba bibi

  • ariko jye ndabona ukoze analyse police yatsindwa.
    1. police yagiye gute gufata moto iparitse iri gukorwa n’abakanish. cyeretse niba abo ba kanishi bari gukorera ahantu hatemewe.
    2. uti barwaniye contact…. none se kweri ubwo urumva kujya kurwanira contact byataturutse ku mumotari cyangwa byaraturutse kumu police. icyakora uwo mu motari nawe ashobora kuba ari umunyamahane cyangwa anywa bya bitabi byabaye akarande mu ba motari.
    recommandations:
    1. ku ba kanishi, bakwiye gukorera ahantu hazwi bakanagira organisation interne ibabamo. mu gihe ibyo bitarakorwa abo bahanwe.
    2. kumukuru wa police: akwiye kwigisha bapolice bacu aho uburenganzira bwabo butangirira n’aho burangirira.ndetse n’approach zikoreshwa mugufata umunyacyaha ndetse no kumenya uri mucyaha n’utakirimo.
    3. abapolice basanzwe: nyamuna nimugabanye amarere no kwiyumvamo ubushobozi buruta ubwo leta yabahaye.
    3. abamotari: abo bashinzwe umutekano muri mwe nibahagurukire n’abanywi b’urumogi kuko barimo benshi.
    sawa, nzaba mbarizwa.

  • mujye mukurikira amakuru kuri tv yurwanda maya wumugi fideli yavuze ko umumotari uzongera kugira amanyanga atazongera gukorera muri uyu mugi ibyo nihame nabyiyumviye ndasaba bene data abamotar ko bicara bakiga discipline bakambara neza bagatwara neza naho ubundi akanyu karashobotse bamwize ukuri ikosa moto barayifunga ukwezi wagira amakosa bakaguca mumugi ubwo rero nimwisubireho.

  • Abapolisi dufite bakwiye kubahwa.
    Ariko hari igihe barengera bigatuma abaturage batabakunda.icyo nzi ni uko abapolisi cyane cyane bo mumuhanda hari abakora neza ariko hari na bandi bakabya gukora nabi.

  • birababaje kubona police nkumukozi wa leta witwa kwa afite discipline wakoze ingando cg se wahuguwe arwana numu motari wo mumuhanda kweli? biratangaje iyo police akoresha indi nzira kugirango ahane uwo mumotari?ikindi niba koko yamusanze aho bari kumukorera moto akamwaka ibyangombwa yamuhohoteye kuko nti yarari mukazi keretse niba hari ikindi bapfa mutatubwiye nahubundi mubuzima busanzwe bamwe muba police bitwara nabi byumwihariko bavuga nabi ukibaza niba ari police ikubwiye nabi bikakuyobera ukibaza niba niba uwo muntu wamusanga umusaba service ukumirwa byagera mugukora ibizami byo nakarusho ninkoni zirimo ariko nokuba bamukubise nge ndumva ntakibazo kuko biyishyuye nawe niyumve kurengera kuko ntaho byanditswe ko police ikubita yagombaga kujya kwiseta aho akorera akamutumaho umuyobozi waho
    ABAMOTARI nabo bafite umyitwarire mibi ndavuga kubura ikinyabupfura; kwiba;kutita kuri moto zabandi;kutaha agaciro umuntu uwari we wese nuko ari no kutagira isuku so mwikosore naho ubundi police yo nititonda izakubitwa kuko harigihe umupolice agukorera ubugome ukumva waterura ugata hasi sawa

Comments are closed.

en_USEnglish