Month: <span>October 2011</span>

Deepak, umwana wavukanye amaguru 8 n’amaboko 8 yarabazwe none ubu

Uyu mwana   w’umuhungu w’imyaka 7 Deepak, wo mu gihugu cy’ubuhinde  wavukiye mu muryango ukennye cyane, yavutse ameze nk’impanga ariko undi mwana bahuje igihimba, aho mu gituza ariho hahingukaga amaguru n’amaboko by’icyasaga nk’impanga ye nk’uko ifoto zikurikira zibigaragaza. Nkuko tubikesha Daily-mail, uyu mwana  yahise amenyekana ahantu henshi cyane, aho bamwe bamufataga nk’intumwa ya shitani abandi nk’inyamaswa abandi bakamufata nk’ikigirwamana […]Irambuye

Dusabimana na Yakana Laurence berekeje gukinira muri Algeria

Abakinnyi ba Volleyball Dusabimana Vicent bita « Gasongo » na Yakana Guma Laurence kuri uyu wa gatatu berekeje gukina Volleyball nk’ababigize umwuga muri Algeria. Aba basore batumijweho n’ikipe ya Etoile Stif yo muri Algeria, Gasongo yakiniraga ikipe ya Kaminuza nkuru y’u Rwanda naho Yakana agakinira ikipe ya APR Volleyball club Aba bakinnyi bombi Etoile Setif yaba ibatwaye […]Irambuye

Uko abahanzi nyarwanda baba hanze bakunzwe mu Rwanda

Ikiganiro Isango na Muzika cyakoze itora kibinyujije ku butumwa bugufi,  facebook no guhamagara, maze cyemeza ko abahanzi b’abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda bakurikiranye ku buryo bukurikira mu gukundwa imbere mu Rwanda. No. AMAZINA SMS FACEBOOK/Isango na muzika page  Telephone Amajwi yose Umwanya The Ben 11 20 15 46 1 Ben Kayiranga 2 4 0 6 […]Irambuye

Bamwe mubahanzi nyarwanda baba hanze y`u Rwanda

Ni kenshi twumva umuziki nyarwanda ukorwa n’abahanzi b’abanyarwanda ariko bawukorera hanze y’imbibi z’iwabo. Bakaririmba mu Kinyarwanda cyangwa mundimi z’Ibihugu babarizwa.  Aba ni bamwe mu bahanzi b’abanyarwanda twamenye ko bakorera umuziki wabo hanze yarwo; nta gushidikanya ko hari benshi bandi twe tutazi, mwe basomyi mwaba muzi. Belgiqué Ben Kipeti Nyiranyamibwa Suzanne Byumvuhore Jean Baptiste Tuty Coup […]Irambuye

Murigande yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda mu Ubuyapani

Kuri uyu kabiri nibwo Dr. Charles Murigande yashyikirije umuyobozi mukuru w’Ubuyapani (Empereur) impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Buyapani. Mu itangazo ryasohowe na Ambassade y’u Rwanda mu Buyapani, Dr Murigande yashyikirije Empereur Akihito intashyo za Presidenet Kagame ndetse no kwihanganisha Ubuyapani ku byabaye ku gihugu cyabo tariki 11 Werurwe uyu mwaka, ubwo tsunami yabasenyeraga igihugu, […]Irambuye

Inkiko z’ikirenga z’u Rwanda na Uganda mu bufatanye

Umuyobozi w’Urukiko Rw’ikirenga w’u Rwanda Hon.Aloysie CYANZAHIRE hamwe n’umuyobozi w’Urukiko rw’Ikirenga wa Uganda Benjamin ODOKI kuri uyu wa kabiri bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’izinkiko zombi. Izi nkiko z’ibihugu byobi zizafatanya mu gusangira ubumenyi no guhanahana uburyo bw’imikorere (sharing Programs) ndetse no mu guhugura abacamanza b’impande zombi nkuko bikubiye muri aya masezerano yasinyiwe ku […]Irambuye

Col. Cobra Matata: « ndi muzima, sinapfuye»

“Ni jyewe Colonel Cobra Matata ubavugisha, FARDC yarabeshye ngo yaranyishe” kuri telephone kuri uyu wa kabiri nibyo yatangarije radio okapi dukesha iyi nkuru. Col Cobra Matata umuyobozi wa Front de Résistance Patriotique de l’Ituri (FRPI), byatangajwe n’ingabo za Congo ko zamwivuganye tariki 29 Nzeri. Col. Matata Banaloki bita Cobra yavuze ko impamvu yaje kwitandukanya n’ingabo […]Irambuye

Hissène Habré ushobora kuburanira mu Rwanda ni muntu ki?

Hissène Habré yabaye perezida wa 7 w´igihugu cya Tchad kuva 1982 ahirikwa na Idriss Deby mu 1990. Ingoma ye yabanjirijwe na Goukouni Oueddei. Yavutse mu 1942 mu gace ka Faya-Largeau kari mu majyaruguru ya Tchad. Igihe Tchad yari ikoronijwe n´Ubufaransa, Habré arangije amashuri abanza yabonye akazi mu mu butegetsi bw´abakoloni aho yigaragaje cyane ndetse bahita […]Irambuye

Umunyamerika yigize RAMBO ajya kurwanya Khadaffi

Ntabwo ari Silvestre Stallone, ahubwo ni umunyamerika w’imyaka 32, winjiye muri Libya mu kwezi kwa kabiri ngo afashe abarwanya Col Khadaffi kumuhirika ku butegetsi. Matthew Vandyke ntabwo yoherejwe na Washington, ndetse ntanubwo yigeze aba umusirikari na rimwe mu buzima bwe. Ariko yumvise abahagurukiye kurwanya Khadaffi ati: “nzabikora nka RAMBO (film za Silvestre Stallone) tubohore abanya […]Irambuye

Museveni na Kikwete bumvikanye kubaka inzira ya Gari ya moshi

Uganda na Tanzaniya  byemeranyinjwe  iyubakwa ry’umuhanda wa Gariyamoshi uhuza Tanga(Icyambu kuri TZ) na Musoma (ku nkengero za Victoria) Uganda. Ayo masezerano yamerejwe mu ruzinduko rw’umunsi umwe Perezida Museveni wa Uganda yagiriye I Dar es Salaam muri Tanzaniya ubwo yaragiye kuganira na mugenzi we  Jakaya Kikwete kuri uyu wa mbere. Nyuma yo kwakirwa ku kibuga k’indege […]Irambuye

en_USEnglish