Digiqole ad

Umunyamerika yigize RAMBO ajya kurwanya Khadaffi

Ntabwo ari Silvestre Stallone, ahubwo ni umunyamerika w’imyaka 32, winjiye muri Libya mu kwezi kwa kabiri ngo afashe abarwanya Col Khadaffi kumuhirika ku butegetsi.

Mathew Vandyke
Mathew Vandyke ibyo yashakaga ari hafi kubigeraho

Matthew Vandyke ntabwo yoherejwe na Washington, ndetse ntanubwo yigeze aba umusirikari na rimwe mu buzima bwe. Ariko yumvise abahagurukiye kurwanya Khadaffi ati: “nzabikora nka RAMBO (film za Silvestre Stallone) tubohore abanya Libya

Ubusanzwe uyu musore ngo akora za Cinema mu mujyi wa  Baltimore muri Amerika, nyina amuherekeza ku kibuga k’indege mu kwa kabiri uyu mwaka, ngo ntiyari azi neza ikijyanye umuhungu we muri Africa. Nyamara uyu yari aje gufatanya na CNT guhirika Khadaffi.

Yambaye amadarubindi yijimye (Ray-ban), n’ubwanwa bwinshi n’igitambaro (bandana) ku mutwe, yabwiye le point dukesha iyi nkuru ati: “Nahageze Sarkozy na za OTAN zitaraza, bikiri twe na Khadaffi gusa

Kimwe na benshi mu barwanyi bo kuruhande rwahiritse Khadaffi, ntibazi ntibanatojwe iby’intambara. Mathew yafashwe n’ingabo za Khadafi mu rugamba rwo gufata umujyi wa Brega, ajyanwa gufungirwa i Tripoli.

Ati:”muri gereza ntabwo twagirirwaga nabi, ariko twagaburirwaga gake, gusa ku bw’amahirwe naje gutoroka nongera gusanga bagenzi banjye dukomeza urugamba dutera Tripoli”

Mathew ubu yahawe imodoka ya Toyota 4 x 4 ndetse ashinzwe kurashisha imbunda ya mitrailleuse 12.7 Douchka, ubu ari mu rugamba rwo gufata umujyi wa Sirte rurimbanyije

Ahamya ko bitoroshye gufata uyu mujyi kuko indwanyi kabuhariwe (snipers) za Khadaffi zidashaka kuwuvamo nubwo bo bawurasaho cyane. Kuri uyu wa kabiri we na bagenzi be bakaba bafashe quartier ya Qasr Abou Hadi, kavikire ka Mouammar Khadaffi mu nkengero z’umujyi wa Sirte.

Ati:”ndizera ko tugiye gufata Libya yose vuba aha, ngasubira imuhira nkabonana n’umukunzi wanjye, nkananywa inzoga nziza

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

11 Comments

  • Yavumbye urugamba uyu musore!ni intwari cyane!

  • filimi ntaho zihuriye na real action , ntazakomeze kwibeshya .

  • mwana haramu aratwifuganye da
    itsinzi ya ALLAH Twizera ko izaboneka
    insha allah

    • @Mussa, ko uvuga ko insinzi ya Allah uyizeye, ushatse kuvuga ko Gadaffi ari Allah? ntimugakunde kubogamira cyane ku ma dini, kuko urugamba rurareba Gadaffi ntago rureba islam,mujye mugerageza kurebera muri Balance

  • determination ni intwaro ikomeye mumateka y’urugamba urwo ari rwo rwose,nibimuhira azaba yiyandikiye amateka,courage kuko icyo umutima ushatseeeeeeeeeeee…………………………umubiri nawo ukamaramaza kugikora upfa kuba no kugipfira wagipfira ukigeraho ntakabuza

  • azajyende namubwiriki eseko atamusirikari yajyanye iki mwifurijegutsanda urugamba thanks ahhhhhhhh

  • the way i want boy just like him

  • @Mussa, ko uvuga ko insinzi ya Allah uyizeye, ushatse kuvuga ko Gadaffi ari Allah? ntimugakunde kubogamira cyane ku ma dini, kuko urugamba rurareba Gadaffi ntago rureba islam,mujye mugerageza kurebera muri Balance.

  • Va ku banyamayeri! aza kurwanya Kadhafi se yamugize ate? Bahurira he se?
    Harya ngo ni uburenganzira bwa muntu! icyo nzi cyo ntiyakunda Abanyalybia kurusha Kadhafi.Harya ngo abanyafurika nitwe dukina politiki iganisha ku nda, niba se ari uko bimeze,buriya bariya bose bari muri LYBIA na Irak(mu gihe gishize) bararwanira kujya mu ijuru? Njye nti Yesu aragarutse maze ndebe aka Muntu.

  • INTWARI NYABAKI SE? YAGIYE KURWANA IWABO,NGAHO SE NIBA ARI UMUGABO AZAKANDAGIRE MOGADISCIO. ASYIIIII, NANGA UKUNTU IBIZUNGU BIDUTEZA AKADURUVAYO.

  • noeho ndumiwe!

Comments are closed.

en_USEnglish