Inkiko z’ikirenga z’u Rwanda na Uganda mu bufatanye
Umuyobozi w’Urukiko Rw’ikirenga w’u Rwanda Hon.Aloysie CYANZAHIRE hamwe n’umuyobozi w’Urukiko rw’Ikirenga wa Uganda Benjamin ODOKI kuri uyu wa kabiri bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’izinkiko zombi.
Izi nkiko z’ibihugu byobi zizafatanya mu gusangira ubumenyi no guhanahana uburyo bw’imikorere (sharing Programs) ndetse no mu guhugura abacamanza b’impande zombi nkuko bikubiye muri aya masezerano yasinyiwe ku ngoro y’Urukiko Rukuru ku Kimihurura.
Aloyisie CYANZAYIRE yatangaje ko aya masezerano kandi azabafasha mu gutunganya imikorere, ndetse ko hari abanyarwanda bamaze koherezwa muri Uganda kureba uko inkiko z’ubucuruzi zaho zikora.
Ku ruhande rwa Uganda naho ngo bazigira ku Rwanda uburyo rukoresha ikoranbuhanga mu bucamanza kuko bigaragara ko mu Rwanda biri imbere nkuko byatangajwe na Benjamin ODOKI.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM
4 Comments
ubufatanye ubwo aribwo bwose bugira icyo bugeraho mu mikorere iyo ariyo yose.
Nibyiza ko haba ubufatanye, ariko u Rwanda nirwigire kuri u Ganda ku buryo abacamanza bafashwe, kuko gukora neza akenshi bijyanya nuburyo umukozi afashwe
Ubufatanye ni ingufu koko, kandi byaba aamahirwe kuko system y’u Rwanda kuburanisha mu cyongereza bitarashoboka, usibye aba Anglophone gusa. Ikindi ni uko byatuma u Rwanda ruzamura imishahara y’abamanza iri hasi cyane ku Bugande
Muraho, NJYE NK’UMUKOZI NDATANGA IKIREGO
Twasabaga ko mwatubariza impamvu ubuyobozi bwacu bwanze kuduha prime/PBF ifatanye na salaire kandi ahandi bari kubikora. Turabibaza bakatubwira ngo nikatunanira bazakoresha Abacongolais, nyamara wareba ubwinshi bwabo n’amafaranga baha abaganga ugasanga ntaho Statut du personnel ibigaragaza. Gusa turarambiwe kugeza aho bake basigaye natwe twumva twarayobewe.
MURAKOZE KUDUFASHA
Comments are closed.