Digiqole ad

Deepak, umwana wavukanye amaguru 8 n’amaboko 8 yarabazwe none ubu ameze neza.

Uyu mwana   w’umuhungu w’imyaka 7 Deepak, wo mu gihugu cy’ubuhinde  wavukiye mu muryango ukennye cyane, yavutse ameze nk’impanga ariko undi mwana bahuje igihimba, aho mu gituza ariho hahingukaga amaguru n’amaboko by’icyasaga nk’impanga ye nk’uko ifoto zikurikira zibigaragaza.

Deepak Kumar nyuma yo kubagwa
Deepak Kumar nyuma yo kubagwa

Nkuko tubikesha Daily-mail, uyu mwana  yahise amenyekana ahantu henshi cyane, aho bamwe bamufataga nk’intumwa ya shitani abandi nk’inyamaswa abandi bakamufata nk’ikigirwamana dore ko mu Buhinde bamera imana nyinshi.

Deepak Kumar mbere yo kubagwa (Photo internet)
Deepak Kumar mbere yo kubagwa (Photo internet)

Abayoboke b’idini rya Hindu bagendaga ibirometero byinshi baje kuramya no gusenga uyu mwana Deepak.

Deepak yaje kwerekezwa ku bitaro i Bangalore aho bamubaze bagamije gukoraho icyo gice gisa nk’icyu undi muntu kugirango nawe agire imiterere y’umubiri imeze nk’iy’abandi.

Kugirango abagwe yagombaga gutangwaho akayabo nkangana n’ama Euro ibihumbi mirongo itanu (50,000Euro), tutirengagije ko yavukiye  mu muryango ukennye cyane.

Deepak Kumar mu bitaro (Photo internet)
Deepak Kumar mu bitaro (Photo internet)

Igitangaje ni uko mu masaha ane gusa,  inzobere mu byo kubaga zo mu bitaro byitwa Fortis Hospital  i Bangalore mu buhinde zari zirangije kumubaga neza kandi ku buntu.

Deepak Kumar yerekana ko amerewe neza nyuma yo kubagwa (Photo internet)
Deepak Kumar yerekana ko amerewe neza nyuma yo kubagwa (Photo internet)

Deepak akunda byimazeyo umukina wa Cricket ndetse na mbere yo kubagwa yarawukina ariko afite imbogamizi z’ibyo bice by’umubiri bidasanzwe byari mu gituza cye.

Deepak Kumar akina Cricket (Photo internet)
Deepak Kumar akina Cricket (Photo internet)

Yagize ati: “Ubu nshobora kwiruka cyane nkasiga bakuru banjye babiri, kandi mbere ntago nabibashaga; nshimishijwe cyane nuko meze ubu, biranejeje cyane”.

Tubibutse ko ubu igihugu cy’ubuhinde kiri mubifite abaganga b’inzobere ku isi, aho bigaragara ko ubuvuzi bwaho bwateye imbere cyane.

Umuseke.com

24 Comments

  • Yooo! Imana ihabwe icyubahiro. Biranshimishije cyaneeee sinabona uko mbivuga

    • Imana ishimwe kabisa.

  • IMANA Ihabwe icyubahiro. kandi bavandimwe mujye mumenya gushimira Imana pe!

  • KANDI UBU WASANGA NKIYO AVUKIRA MUBANTU BATAGIRA UKWIZERA BARI KUVUGA BAGUSHIJE ISHYANO BITYO BIGATUMA BAMUTA CG BAKAMUHOHOSHA(BAKAMWICA)! RWOSE DUKWIYE GUKORERA UBUVUGIZI BW’ABANA NKABA BABA BARAVUKANYE IBIBAZO NKIBI BAMBURWA UBURENGANZIRA BWABO. BIRAHARI CYANE MU RWANDA USANGA ABABYEYI BAMWE BAHITAMO KUBAHISHA MU MAZU NKAHO ARI IGISEBO!?

  • Iiya foto ya nyuma itumye nibagirwa ayo nari maze kubona atarabagwa.Imana ni nkuru.

  • Mana ushimwe imirimo yawe iratangaje!

  • koko ntakinanira Imana.ndakwishimiye wa ka bogar we

  • Muraho? birandeze pe!!! DIEU est tout puissant.Tugomba kuyubaha kuko idukorera ibitangaza, nago wakwiyumvisha ukuntu uyu mwana yari kubagwa akabaho!!!!!

  • Nukuri Imana yacu irahambaye. Babyeyi mukibyara, mujye musenga cyane kuko tugeze mubihe byanyuma Satani nawe arivanga cyane ariko Yesu nawe nicyo cyamuzanye kumukoza isoni,ariko dusenge cyane. Nanjye ndanezerewe cyane k’ubwuyu mwana.

  • TWISHIMIYE UBWOBUVUZI BWAKOREWE UWO MWANA MURWANDA NATWE DUKENEYE IRYO KORANA BUHANGA RIHANITSE.

  • Ni ukuri mureke tuzamure amashimwe ku Mana
    yakoze ibikomeye.

  • AMEN n’olwayz praise b 2 God

  • Mana icyubahiro nicyawe nukuri.amen.

  • iyo mbonye mwene biriya bintu jye naravutse ndi muzima ndavuga ngo mana uzushimwa kuba naravutse ndi muzima.

  • Imana ishimwe pe!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Imana ihabwe icyubahiro

  • Mbega Ibitangaza, Amen!

  • Birandenze gusa biratwereka ko turi mu minsi y’imperuka.Imana ishimwe cyane nyizamuriye amaboko

  • rwose ibi birandenze peeeeeeee.
    gusa aka kabogai njyewe karanejeje ukuntu ntacyo bikabwiye kandi namagambo kavuze ni ayo ubwenge mutegereze muzaba mumbwira cyo uyu mwana azavamo.
    buriya Imana yashakaga ngo imirimo yayo yerekanirwe kuri uyu mwana.
    Gusa Mana uri nkuri kandi isi yose ibyange ibyemere uri nkuruuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuu

  • OOOO MY GOD!NTAYE AMARIRA MBONYE AYA MAFOTO Y’UYU MWANA ATARABAGWA,NUMVA IKINTU KIMFASHE UMUBIRI WOSE NARI NGUYE MURI MACHINE,GUSA ICYUBAHIRO GIHABWE IMANA.KANDI NDASABIRA UYU MWANA UBUZIMA BWIZA NYUMA YO KUGIRIRWA IMPUHWE NA NYIRIBIREMWA.DIEU MERCI

  • yoooo..nshimye Imana cyane kubw’uyu mwana…nari narabonye amafotoye kera bataramubaga barimo kuvuga ikibazo afite none Imana ihabwe icyubahiro ubwo yakize akaba ameze neza…..iyaba abahinde bamenyaga ugukomera kw’Iyaremye ijuru n’isi!!ubu se bariya ba Hindu bazongera basenge iki kweli?abanyarwanda bariyo nibagende bababwirize babamenyeshe Ikora ibahambaye iyo ariyo bayubahe!!nifuriza n’uriya mwana kuzakorera Yesu kabisa!

  • Agahinda nikiniga biranyishe ariko Imana igira neza pe kandi kuba yararemye isi nijuru igatandukanya amanywa n’ijoro hamwe nabanyabwenge tugomba kuyubaha Imana nigitangaza byose irabishoboye.{ngewe navuye muri etage ya3 kandi ndiho meze neza}

  • Ntacyo narenza kubyo bagenzi banjye banditse,gusa Imana iri ahera ihabwe icyubahiro kuko mu isi no mu ijuru ntawe uhwanye nayo.Nanjye ndashimira Imana kubwiyo mirimo yakoreye uwo mwana.Amen

  • none se mu rwanda tugize ikibazo nka kiriya ubu twabona abaganga nka bariya kandi ba abanyagihugu tutarinze kwitabaza amahanga ??? Imana ihe umugisha abagiraneza nka bariya bamubaze ku ubuntu

Comments are closed.

en_USEnglish