Month: <span>October 2011</span>

Abasirikare 300 bo mu karere bazateranira mu Rwanda

Mu mpera z’uku kwezi abasirikare bo ku rwego hejuru bazateranira mu Rwanda mu mahugurwa y’icyumweru agamije gukarishya ubumenyi mu kurwanya iterabwoba, kubungabunga amahoro no guhangana n’ibiza. Aba basirikare 300 bo ku rwego rwa Generals, na officiers bo kurwego rwo hejuru (other high ranks) baturutse mu Burundi, Kenya, Rwanda, Tanzania na Uganda, bazateranira kuva tariki 17 […]Irambuye

Kwegura kwa ba Visi-Perezida bombi b’Umutwe w’Abadepite

Kuri uyu wa mbere, Abadepite bateranye mu nama idasanzwe y’Inteko rusange, bamaze kugezwaho no gusuzuma ukwegura ku mirimo y’Ubu Visi-Perezida mu Mutwe w’Abadepite kwa Nyakubahwa Dr NTAWUKULIRYAYO Jean Damascene na Nyakubahwa Ambasaderi POLISI Denis ; Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje ko bavuye burundu muri iyo myanya nk’uko biteganywa n’itegeko ngenga rigena imikorere y’Umutwe w’Abadepite nk’uko […]Irambuye

Ese wowe urabona ari nde uzaba Minisitiri w’uburezi n’iyi myanya

Minisitiri w’Intebe mushya w’u Rwanda Pierre Damien Habumuremyi yarahiriye kuyobora Guverinoma y’u Rwanda nyuma y’umunsi umwe ashyizwe kuri uwo mwanya. Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, Nyuma yo kurahira, yahise atangariza Perezida wa Repubulika n’Abanyarwanda bose amazina y’abagize guverinoma agiye kuyobora.  Perezida Kagame n’abagize Guverinoma Nshya Tubibutseko Bwana Pierre Damien Habumuremyi yari Minisitiri w’Uburezi […]Irambuye

Inama rusange y’umuryango FPR Inkotanyi yateranye.

Umukuru w’ishyaka FPR-Inkotanyi akaba na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame, yahamagariye abayoboke b’iri shyaka gukomeza umurego mu kubaka igihugu bagiteza imbere, aho ni kuri uyu wa 9 Ukwakira 2011 kuri Stade Amahoro i Remera. Iyi nama yabereye kuri stade Amahoro i Remera, Umukuru wa FPR  ishyaka riri ku butegetsi Nyakubahwa Paul Kagame […]Irambuye

YES RWANDA na EDUCAT mu kurwanya ubushomeri

Umushinga wa YES RWANDA kuri uyu wa kane wahaye yatanze impamyabumenyi ku rubyiruko 50, rwahuguwe ku kwihangira imirimo iciriritse mu gihe cy’amezi atatu. Uru rubyiruko rukaba rwarahuguwe mu bijyanye no; Kwakira abantu neza, Gucunga umutungo, Kwiga imishinga n’ibindi. YES RWANDA ifatanyije na EDUCAT, iyi mishinga yombi yari imaze kubona ko kutagira ubumenyi ku rubyiruko rumwe […]Irambuye

Ellen Johnson Sirleaf yahawe igihembo cy’amahoro cya Prix Nobel

We n’abagore Leymah Gbowee na Tawakkul Karman nibo batangakwe ko begukanye igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel cya 2011. Bahawe iki gihembo kubera ibikorwa byabo byo kudakoresha imbaraga (Non Violence) mu guharanira uburenganzira bw’umugore no mu kubaka amahoro ku isi. Ellen Johnson Sirleaf, uyu mukecuru w’imyaka 72, azwi cyane ku kuba yarabaye President wambere w’umugore muri Africa […]Irambuye

Amabanga 9 ku buzima bwa nyakwigendera Steve Jobs

Ni bake batamenye iby’urupfu rwa Steve jobs,56,  witabye Imana kuri uyu wa gatatu nijoro, azize cancer y’urwagashya. Umuhanga mu ikorabuhanga, watangije uruganda rwa Apple, rukora mudasobwa, akagira uruhare rukomeye mu ikorwa rya iPod, iPhone na iPad benshi bazi. Mu myaka myinshi y’ubuzima bwe, Steve Jobs ni umuntu wakundaga ko ubuzima bwe (Personal Life) butamenyekana hanze. […]Irambuye

Urashaka gusimbura Julles Karisa? Dore ibisabwa

Iri ni itangazo rya FERWAFA rihamagara  abifuza kuba bafata umwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, bagasimbura Julles Kalisa weguye. FERWAFA iramenyesha ababyifuza ko ishaka gutanga akazi ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru Uhoraho. Abifuza uwo mwanya bagomba kuba bujuje ibi bikurikira: Kuba ari Umunyarwanda, Kuba byibura afite imyaka mirongo itatu y’amavuko, Kuba afite byibura impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri […]Irambuye

Nkusi Mukubu Gerard nawe arashaka kuyobora FERWAFA

Ku munota wanyuma wo gutanga za Candidature zo kuyobora FERWAFA, kuri uyu wa kane nimugoroba, nibwo Nkusi Mukubu Gerard yatanze impapuro zo kwiyamamaza nawe. Amakuru dukesha www.ruhagoyacu.com ni uko uyu mugabo yatanze impapuro zimwemerera kwiyamamaza kuri uyu mwanya atumwe n’ikipe ya Mukura Victory Sport. Nkusi Mukubu Gerard asanzwe akora muri Rwanda Revenue Authority nk’ Umuyobozi […]Irambuye

Yagurishije umwe mu bana be ngo abashe gutembereza abandi

Umugore yatawe muri yombi nyuma yo kugurisha umwe mu bana be batatu kugirango abashe gutemberana n’abari basigaye. Nk’uko tubikesha urubuga rwa internet 7s7.be, Bridget  Wismer umugore w’imyaka 37 ukomoka mu gihugu cya Leta z’unze Ubumwe za Amerika yiyemeje kugurisha umwana we kumadolari 15.000 angana na miliyoni 9 mu mafaranga y’u Rwanda. Uyu mugore ngo akaba […]Irambuye

en_USEnglish