Digiqole ad

Dusabimana na Yakana Laurence berekeje gukinira muri Algeria

Abakinnyi ba Volleyball Dusabimana Vicent bita « Gasongo » na Yakana Guma Laurence kuri uyu wa gatatu berekeje gukina Volleyball nk’ababigize umwuga muri Algeria.

Dusabimana Vicent wakiniraga NUR VC
Dusabimana Vicent wakiniraga NUR VC

Aba basore batumijweho n’ikipe ya Etoile Stif yo muri Algeria, Gasongo yakiniraga ikipe ya Kaminuza nkuru y’u Rwanda naho Yakana agakinira ikipe ya APR Volleyball club

Aba bakinnyi bombi Etoile Setif yaba ibatwaye nyuma yo kugaragaza ko bashoboye mu mukino u Rwanda rwakinnyemo na Algeria muri All African Games yaberaga i Maputo bakitwara neza.

Tubajije Vicent Dusabimana niba yarangije amasomoye muri Kaminuza cyangwa azakomereza muri Algeria, yatubwiye ko asize atanze igitabo cyo kurangiza amashuri ye, dore ko yigaga mu mwaka wa nyuma mu ishami rya Economics and Management.

Gasongo na Yakana bahagurutse i Kigali kuri uyu wa gatatu, si ubwambere bagiye gukin amu makipe yo hanze, kuko Gasongo yakinnye muri Libya akagaruka mbere y’intambara yaho, naho Laurence akaba yarageragejwe igihe kitari gito mu makipe yo mu Bufaransa ariko ntibimuhire.

Aba bakinnyi bombi ntabwo twabashije kumenya ibijyanye n’amasezerano yabo n’ikipe ya Etoile Setif kuko ngo bazabirangiza neza bahageze.

Yakana Laurence wakiniraga APR VC
Yakana Laurence wakiniraga APR VC

UM– USEKE.COM

1 Comment

  • aba basore bari baratinze kuko ni abahanga kabisa.kandi bizabafasha mugukomeza kuzamuka.

Comments are closed.

en_USEnglish