Digiqole ad

Hissène Habré ushobora kuburanira mu Rwanda ni muntu ki?

Hissène Habré yabaye perezida wa 7 w´igihugu cya Tchad kuva 1982 ahirikwa na Idriss Deby mu 1990. Ingoma ye yabanjirijwe na Goukouni Oueddei. Yavutse mu 1942 mu gace ka Faya-Largeau kari mu majyaruguru ya Tchad.

Igihe Tchad yari ikoronijwe n´Ubufaransa, Habré arangije amashuri abanza yabonye akazi mu mu butegetsi bw´abakoloni aho yigaragaje cyane ndetse bahita bamuha buruse ajya kwiga mu Ubufaransa aho yarangije ikiciro cya kabiri cya kaminuza mu political science ayivanye muri Institute of Overseas Higher Studies ndetse nyuma akaba yarahakuye na doctorat.

Hissène Habré ashinjwa urupfu rw'abantu barenga 40 000
Hissène Habré ashinjwa urupfu rw'abantu barenga 40 000

Hissène Habré mu ntambara na nyuma mu bihe byiza bye

Nyuma y´aho agarukiye mu gihugu cye mu 1971, yakoze imirimo inyuranye muri guverinoma. Maze aza kwinjira mu mutwe w´inyeshyamba FAN ( Force Armee du Nord).

Taliki 29/8/1978, Habré yagizwe Minisitiri w´Intebe. Yaje kuba Perezida taliki 07 Kanama 1982 ahiritse ubutegetsi bwa Goukouni Oueddei. Igikorwa yafashijwemo n´ikigo cy´ubutasi cy´abanyamerika CIA.

Ubutegetsi bwa Hissène Habré  bwaranzwe n´amabi menshi arimo kuvangura amoko no kwica abo akeka ko bamubangamiye ku butegetsi bwe, gushyiraho umutwe w´ibanga wa gipolisi wamaze abatavugaga rumwe nawe benshi.

Ku ngoma ye byibuze abanyacadi 40.000 baguye muri gereza cyangwa baricwa, naho abagera kuri 200 000 bakorerwa ibikorwa by´iyicarubozo. Nyuma hatahuwe ibyobo birimo imibiri y’abishwe mu nkengero z’umujyi wa N’Djamena.

Ku ngoma ya Habré kandi nibwo habaye imwe mu ntambara zo muri Afurika zarambye. Aho Libiya yateye Tchad muri muri Nyakanga 1980. Khadafi ashaka kwigarurira intara ya Aozou ikungahaye kuri Peterori. Icyo gihe Amerika n´Ubufaransa barwanye kuri Habre anesha Libiya mu ntambara yamaze imyaka 8 ( 1980-1988).

N´ubwo Habré yatsinze intambara na Libiya, ntabwo imbere mu gihugu cye byari byoroshye kuko havutse umutwe urwanya ubutegetsi bwe wari uyobowe na Idriss Deby Itno. Ubufaransa ntibwongeye kumutabara kubera ko bwamushinjaga kwihera peteroli amasosoyete yo muri Amerika, bwo akabwibagirwa, ndetse banamushinjaga kudashyigikira politiki y´amashyaka menshi yaririho ivuza ubuhuha mu bihugu by´Afurika.

Kuri 2 Ukuboza 1990 nibwo ingabo za Idriss Deby zinjiye muri N´Djamena ( umurwa mukuru wa Tchad) Hissène Habré ahungira muri Cameroun nyuma ajya muri Senegal ari naho ari ubu.

Habré ubu ni umukambwe ugiye kuzuza imyaka 70/ Photos Internet
Habré ubu ni umukambwe ugiye kuzuza imyaka 70/ Photos Internet

Kuva mu muri 1993 na 2003, Ububiligi bwashyizeho ubutabera mpuzamahanga butuma bubasha kuburanisha abakoze ibyaha byibasiye inyokomuntu aho byakorewe ku isi hose.

Icyo gihe Ububiligi bwatangiye kumusaba Senegal yamuhaye ubuhungiro ngo imutange aburanishwe ku byaha by´intambara, iyicarubozo, ibyaha byibasira inyokomuntu…

Nyuma y´igitutu cy´Ibihugu by´Ubumwe by´Iburayi, Umuryango w´Ubumwe bw´Afurika ndetse n´imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, Senegal nayo yahise ifata icyemezo cyo kumufungira iwe mu rugo i Dakar.

Nyuma yaje guhindura itegekonshinga ngo ibashe kumuburanisha ariko nyuma ikajyenda yisubira. Vuba aha mu kwezi kwa Nyakanga 2011 Senegal yaje kwemeza kumwoherereza muri Tchad aho yari yarakatiwe igihano cy´urupfu adahari.

Vuba aha rero nyuma y’inama y’Umuryango wa Africa y’unze Ubumwe, basabye u Rwanda, ndetse bananzura ko Hissène Habré yazanwa imbere y’ubucamanza bw’u Rwanda, n’ubwo amatariki yo kumuzana no kumuburanisha ataratangazwa.

Nguwo rero Hissène Habré ushobora kuzanwa akaba acumbikiwe muri gereza ya Mpanga muri iyi minsi.

Byakusanyijwe na UMURYANGO.COM
UM– USEKE.COM

4 Comments

  • no muri afrika hari ubutabera,ibihugu by’iburayi sibyo kamara mu bibazo byacu,ubushake n’ubushobozi burahari mu rwanda bwo gukemura iki kibazo

    • yewe icecekere kuko na ba GEN NKUNDA ubutabera barabubuze!

  • ese ubwo babona mu rwanda bananiwe no kuburanisha abanyarwanda ngo barashaka abanyamahanga?
    ubu se gen NKUNDA ari hehe?

  • jye mbona yaza nta kibazo yishe abantu kandi niruharwa kandi bavanye ho igihano cyo gupfa ni burundu urumva rugoye se arashaje napfa umurambo we bazawuha madame we dufite prison nziza mwaretse tukibonera cash irwanda se urwo tutaca nurwande ntimwibuka wa mu avoca ntacyo tutakora agaciro nitwe tukiha.

Comments are closed.

en_USEnglish