Month: <span>September 2011</span>

Urubanza rwa Ingabire Victoire ruzakomeza kuwa gatatu, Umugabo we yatinye

Ku Rukiko Rukuru  ku kimihurura mu mujyi wa Kigali, urubanza rwa Ingabire Victoire kuri uyu wa mbere rwamaze amasaha arenga 8, ku mugoroba abacamanza bafashe umwanzuro wo kurusubika rukazasubukurwa kuri uyu wa gatatu. Ni urubanza rwatangiye ahagana saa mbili n’igice za mugitondo, ahagana saa kumi, umushinjacyaha  yasabye ko urubanza rwaba rusubitswe kuko atanyurwaga n’isemura (Interpretation) […]Irambuye

Dream Boyz na Jay Polly i Bugande gukora Video ya

Amakuru dukesha manager wa Group ya Dream Boys, Alex Muyoboke ni uko aba basore mu ntangiriro z’iki cyumweru, we na Group akorana nayo ndetse n’umuraperi Jay Polly bazerekeza muri Uganda gukora amashusho y’indirimbo baherutse gusohora bise “Mumutashye” Amakuru amaze iminsi avugwa ko ngo iyi ndirimbo amafoto yayo yamaze gusohoka, abandi bakavuga ko ngo yaba izakorerwa […]Irambuye

Victoire Ingabire imbere y’urukiko kuri uyu wa mbere

Urubanza rwa Victoire Ingabire na bagenzi be Majoro Vital Uwumuremyi, Coloneli Tharcisse Nditurende, Lieutenant Jean Marie Karuta na Lt Colonel Noeli Habyaremye rurongera gusubukurwa kuri uyu wambere ku rukiko rukuri i Kigali. Uru rubanza  rwari gutangira tariki ya 16 Gicurasi uyu mwaka, ruza gushyirwa tariki 20/06, rwongera gushyirwa tariki ya 5 Nzeri ku busabe bwa […]Irambuye

Mu ntsinzwi y’u Rwanda abakwiye isomo rya ruhago nibo barihawe

Inkuru mbi, ariko idatunguranye yaraye ku bakunzi b’Amavubi ubwo yanyagirwaga mu rugo ibitego 5 ku busa n’ikipe ya Cote d’Ivoire, agahinda ariko si kenshi ku bakurikirana ibya ruhago cyane kuko iri somo rya 5 ku busa, ryahawe byibura bamwe mu bana bari barikeneye. Emery Bayisenge, wakinnye neza, Charles Tibingana, Tuyisenge Jacques, Andrew Buteera na Ngoma […]Irambuye

Major Gahamanyi Landerine na Bahinyuzimana ba FDLR batahutse

Rubavu – Kuri uyu wa gatandatu saa tanu z’amanywa, Gahamanyi Landerine bita Bruce wari ufite ipeti rya Major mu mutwe urwanya leta y’u Rwanda wa FDLR na Jean Caude Bahinyuzimana bitaga Shakespear bageze ku mupaka w’u Rwanda na Congo, batahutse ku bushake nyuma yo gusanga ngo ntacyo barwanira.   Ari Major Gahamanyi na Bahinyuzimana Jean […]Irambuye

Lt .Col Rugigana Ngabo yongewe igifungo cy’agateganyo

Amakuru dukesha urubuga rwa Orinfor aratangaza ko urukiko rukuru rwa Gisirikare rwongereye igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30 cya Lt Col Rugigana Ngabo. Mu isomwa ry’iki cyemezo mu rukiko rukuru rwa Gisirikare i Kanombe umucamanza yavuze ko iki cyemezo agishingira ku byo ubushinjacyaha bugaragaza birimo uburemere bw’icyaha  uyu musirikare aregwa, Aha twabibutsa ko Lt Col Ngabo Rugigana […]Irambuye

Ibyemezo by’inama y’abaministiri yateranye kuri uyu wa Gatanu 02/09/2011

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 02 Nzeri 2011, Inama y‟Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME. Inama y‟Abaminisitiri yatangiye yishimira igihembo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yagenewe n„Ishyirahamwe ry‟Imikino Olympic ku Isi mu rwego rwo kumushimira uruhare agaragaza mu guteza imbere siporo hamwe n‟icyo yagenewe na CECAFA […]Irambuye

Ririma: Kubera ubusinzi yishwe n’icyuma yizaniye ngo yice mugenzi we

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, mu karere ka Bugesera Umurenge wa Ririma, nyuma yo gutonganira mu kabiri, abagabo babiri batashye baza kurwana umwe atera undi icyuma aramwica. Joseph Uwilingiyimana niwe ukekwaho kwivugana Jean Bosco Kalinganire, aba bagabo ngo baba bari babanje kunywa inzoga bita “Vubi” ikorerwa muri ako gace,  mu kagari ka Nyabagendwa nkuko […]Irambuye

Huye: Umwana w’imyaka 14 ukekwaho kurya abana bagenzi be

Mu kagali ka Shori, umurenge wa Gishamvu ho mu karere ka Huye, haravugwa umwana w’umuhungu ukekwaho kuba arya abandi bana bagenzi be biturutse ku myifatire idasanwze imugaragaraho,  mu gihe nyina umubyara we atangazako uretse kuba afite uburwayi bwo mu mutwe umwana we atarya bagenzi be. Uyu mwana w’umutwe munini, amaso manini akunze kuba yambaye ubusa […]Irambuye

Umurambo w’umupolisi wapfiriye Haiti wagejejwe mu Rwanda

Umurambo w’umupolisi witwa Sergent Kamali Serge Ndagijimana, uherutse kwitaba Imana ari mu butumwa bw’akazi muri Haiti wagejejwe ku kibuga k’indege  i Kanombe kuri uyu mugoroba ku wa gatanu. Umurambo we waje kwakirwa n’abagize umuryango we, umugore we n’abana batatu asize, bavuye i Rubavu aho uyu muryango usanzwe utuye. Hari kandi bamwe mu bayobozi mu ngabo na Police bakoranye […]Irambuye

en_USEnglish