Digiqole ad

Umurambo w’umupolisi wapfiriye Haiti wagejejwe mu Rwanda

Umurambo w’umupolisi witwa Sergent Kamali Serge Ndagijimana, uherutse kwitaba Imana ari mu butumwa bw’akazi muri Haiti wagejejwe ku kibuga k’indege  i Kanombe kuri uyu mugoroba ku wa gatanu.

Umurambo wa Kamali ugeze ku kibuga k'indege/Photo Daddy
Umurambo wa Kamali ugeze ku kibuga k'indege/Photo Daddy

Umurambo we waje kwakirwa n’abagize umuryango we, umugore we n’abana batatu asize, bavuye i Rubavu aho uyu muryango usanzwe utuye.

Hari kandi bamwe mu bayobozi mu ngabo na Police bakoranye na nyakwigendera.

Sgt. Serge Kamali yitabye imana tariki 24/08 uyu mwaka, azize abagizi ba nabi bamwiciye aho muri Haiti.

Theos Badege umuvugizi wa police y’u Rwanda yavuze ko umurambo wa nyakwigendera watinze kugezwa mu Rwanda  kuko kumuzana byagombaga kumvikanwaho n’impande zombi, u Rwanda na UN bamutumye, maze hagashakwa indege yo kumuzana.

Abana Nyakwigendera asize
Abana Nyakwigendera asize, Ntwari, Umutesi, Umwiza

Nyakwigendera Serge Kamali yatumwe n’u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye mu butumwa muri Haiti  nk’umupolisi, mu kwezi kwa gatanu 2010.

Serge yashakanye na Judite Mukangarambe, babyarana abana 3; Ntwari Allain, Aline Umutesi na Aliane Umwiza, nabo bari baje kwakira
umurambo wa se.

Biteganyijwe ko nyakwigendera azashyingurwa i Kanombe mu irimbi rya gisirikare.

Umuvugizi wa police yatangaje ko umuryango yasize uzafashwa hakurikijwe uko amategeko agenga abari mu butumwa bw’umuryango
w’abibumbye bwo gufasha muri Haiti abiteganya.

Abayobozi muri Police n'Ingabo baje kwakira umurambo
Abayobozi muri Police n'Ingabo baje kwakira umurambo
Umuryango wa Nyakwigendera, Judite bashakanye ni uwambere iburyo
Umuryango wa Nyakwigendera, Judite bashakanye ni uwambere iburyo
Serge yagarutse mu Rwnda mu cyubahiro n'abandi bazakiranwa
Serge yagarutse mu Rwanda mu cyubahiro
Bamwe mu bagize umuryango we intimba yari yose
Bamwe mu bagize umuryango we intimba yari yose
Theos Badege avugana n'itangazamakuru kuri nyakwigendera
Theos Badege avugana n'itangazamakuru kuri nyakwigendera
Umurambo wa nyakwigendera winjizwa mu modoka
Umurambo wa nyakwigendera winjizwa mu modoka
Imodoka ya Police itwaye nyakwigendera
Imodoka ya Police itwaye nyakwigendera

Daddy sadiki rubangura
UM– USEKE.COM

7 Comments

  • ariko ntabwo ari byiza gufata amafoto berekana emotion z’umuntu mugihe nkiki

  • @Kayonga
    Ninde wabikubwiyeko kugaragaza emotion mubihe nkibi ari bibi? Ujye urira urire wihanagure nta kibi kibirimo rwose! Biruhura umutima bigafasha umutwe kuruhuka no kutazaheranwa n’agahinda! Ahubwo Umuseke.com ndabashimiye mwe mwatugaragarije events, ubundi niko itangazamakuru rikora! Bravo ndabashimiye, nongere nihanganishe umuryango wanyakwigendera na Polisi muri rusange! Imana imwakire

  • Imana ikomeze umuryango wa nyakwigendera,kandi ngo ni se wimfubyi akaba umugabo wabapfakazi,Imana ibabe bugufi.niyo itanga kandi ikisubiza.mwihangane

  • RIP ngabo y’urwanda

  • MWIHANGANE

  • May his soul RIP

  • Azibukwa nk,intwali kuko yapfuye ari mu butumwa bw,igihugu.famille ikomeze kwihangana abizera twemera ko urupfu ari umuryango utugeza mu bugingo buhoraho.

Comments are closed.

en_USEnglish