Digiqole ad

Major Gahamanyi Landerine na Bahinyuzimana ba FDLR batahutse

Rubavu – Kuri uyu wa gatandatu saa tanu z’amanywa, Gahamanyi Landerine bita Bruce wari ufite ipeti rya Major mu mutwe urwanya leta y’u Rwanda wa FDLR na Jean Caude Bahinyuzimana bitaga Shakespear bageze ku mupaka w’u Rwanda na Congo, batahutse ku bushake nyuma yo gusanga ngo ntacyo barwanira.

 

"Urubyiruko rw'u Rwanda ngo ruri kubeshywa mu mashyamba ya Congo" - Bahinyuzimana
"Urubyiruko rw'u Rwanda ruri kubeshywa mu mashyamba ya Congo" - Bahinyuzimana

Ari Major Gahamanyi na Bahinyuzimana Jean Claude, we wari umuvugizi wungirije wa FDRL, bombi bavuye mu Rwanda mu 1994. Gahamanyi Landerine yavuze ko yari ashinwe kubanisha ingabo za FDLR n’abaturage.

Bahinyuza, ufite impamyabumenyi ya Licence mu cyongereza, yavuze ko icyemezo cyo gutaha yagifashe mu 2007, ariko ko atari guhita aza kuko byasabaga kuza mu ibanga, abakuru ngo iyo bamenye ko ufite umugambi wo gutaha mu Rwanda uhita wicwa.

Major Gahamanyi we, yagize ati: “Ibyo twabwirwaga, ndetse natwe tukabifata nk’ukuri ngo mu Rwanda barica, barafunga, ntabyo ndeba. Ndareba igihugu gituje, kandi giteye imbere cyane kurenza aho nagisize

Bahinyuzimana Jean Claude we, yasabye abayobozi ba FDLR kurekura abantu bafite hariya bafashe nk’ingwate, bagataha. Yavuze ko harimo n’abana bato bari kwigira ubunyamaswa mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa Congo, abakuru bababeshya ngo bazataha mu Rwanda babagire ba General.

Yabasabye gutaha kuko mu Rwanda ibyo yahabonye bitandukanye kure nibyo babeshya abo bana b’u Rwanda bari kwicwa n’inzara n’indwara aho muri Congo.

Major Landerine Gahamanyi yavuye mu Rwanda mu 1994 afite ipeti rya Sous Lieutenant, naho Bahinyuzimana Jean Claude we ngo akaba yaravuye mu gihugu afite impamyabumenyi yo mu rwego rwa licence mu cyongereza .

Chris Mexes
UM– USEKE.COM/Rubavu

10 Comments

  • ni ikibazo k’igihe n’abandi bazaca mu rihumye ababafashe bugwate batahe kuko ikigaragara ni uko benshi barambiwe kwirunkanka mu mashyamba batazi icyo bashaka.

  • barakaza neza naho bari baracyererewe

  • Kare kose se? Ndibaza abo ko numva baba arabasirikare nubundi iyo barangije ingando babasubiza mugisirikare? Ubizi wafasha.

  • azabazana”PAUL”azabazanaa..nabari kure bose”PAUL”azabazana.amen amen!!.
    nyuma yiyo chorus;ijambo ryuyu munsi riragira rite “yemwe abarushe nabaremerewe nimensange ndabaruhura!”ariko ubundi mwajyagahe???.

  • IBYO NI IMITWE SHA. URUGAMBA RURABANANIYE NONE NGO BARATASHYE. UMUTIMA NI WA WUNDI BAJYANYE MU 1994. BAZIRUNGE ZANGE ZIBE ISOGO. NIBAZE WA MUGANI WA BIKINDI.

  • NIMUZE TUBAHAYE IKAZE MURWABABYAYE ARIKO UMYUMVIRE MIBI NDIZERAKO BAYISIZE MUMASHYAMBA BAGOMBA GUTERIMBERE NO MUMITWE YABO, KANDI NABO MUSIZEYO MUBABWIRE BATAHE BO KUJIRAJIRA KUKO URWANDA ARAMAHORO MASA.

  • avuye kutumarira amatungo none aje mu rwanda mu ra mwakiriye sawa
    nzabandeba uko iyi si izagira demo kuko nkuriya yarakwiye kuryoza utwo yangirije no
    muri congo kuko abo yafashe kungufu ni benshyi

  • MU BY’UKURI AYO NAYO NI AMABOKO Y’U RWANDA! KDI TWIBUKE KO IDEOLOGIE YABA INZIZA CG IMBI ZOSE ZIHINDURA IMYUMVIRE Y’UMUNTU KABONE N’UBWO WABA WUNGIRIJE IMANA GUSA UPFA KUBA WITWA UMUNTU!NTA MUNYARWANDA NUMWE UGOMBA KUBA HANZE YARWO YITWA IMPUNZI KUKO NTA MUNYARWANDA NUMWE WAHAGARARA KU MAGURU YE YOMBI NGO AVUGE KO ARIWE WENYINE UKWIYE GUTURA MU RWANDA! NIYO MPAMVU BARIYA BAHEZE MU MASHYAMBA TUGOMBA KWIBUKA KO NABO ARI ABAVANDIMWE BACU BA ABANYARWANDA NKATWE,KANDI TUKIBUKA KO URU RWANDA TWESE TWARUTUJWEMO N’IMANA KO KDI ARI NAYO YONYINE IFITE UBURENGANZIRA BWO KUBA YAVUGA NGO ABARUTUYE BOSE BARUVEMO KDI TUKARUVAMO NTAZINDI MPAKA!

    SO REKA TUBAHE IKAZE MU RWABABYAYE NIBAZE BARISANGA DUFATANYE KURWUBAKA KUKO ARI ZIMWE MU NKIMGI ZARI ZIFASHE U RWANDA TWARI TWARABUZE.

  • guceceka si ubucucu ahubwo ni ugucengerwa nibyo uzi ugacira imbere ukagarura munda.welcome!wait for what the future will bring

  • sha nabasigaye mubahamagare baze kuko uwabatsinze ntaho yagiye aracyahari kandi bagire vuba amazi atararenga inkombe kuko kagame na kabira babanye neza nitubataka nakongo ikabataka bazajyahe mwebwe mwikuriyemo akanyu karejye

Comments are closed.

en_USEnglish