Digiqole ad

Ibyemezo by’inama y’abaministiri yateranye kuri uyu wa Gatanu 02/09/2011

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 02 Nzeri 2011, Inama y‟Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME. Inama y‟Abaminisitiri yatangiye yishimira igihembo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yagenewe n„Ishyirahamwe ry‟Imikino Olympic ku Isi mu rwego rwo kumushimira uruhare agaragaza mu guteza imbere siporo hamwe n‟icyo yagenewe na CECAFA kubera ko ashyigikira kandi agateza imbere abakinnyi b‟umupira w‟amaguru.

Itangazo ry'inama y'abaministiri yo kuwa 02/10/2011

1. Inama y‟Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y‟Inama y‟Abaminisitiri yo ku itariki ya 20/07/2011, imaze kuyikorera ubugororangingo;

2. Inama y‟Abaminisitiri yagejejweho aho gahunda z‟ibikorwa by‟iterambere zigeze mu mishinga ikurikira :

– Ingamba zo guteza imbere ubushobozi bw‟abakozi ba Leta/ Strategic Capacity Building Initiative.

– Umutekano mu itumanaho n‟ikoranabuhanga/Progress report on ICT (Cyber Security);

– Umushinga w‟ivugururwa rya Radiyo na Televiziyo mu Rwanda rijyana no gukoresha gusakaza amajwi n‟amashusho tekenologi nshya na digital/National FM Radio and Digital TV Broadcasting Modernization projects.

3. Inama y‟Abaminisitiri yemeje imishinga y‟amategeko ikurikira:

a. Umushinga w‟Itegeko rishyiraho rikanagena imitunganyirize n‟imiterere by‟ikigo cy‟Igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y‟inzego zimwe z‟imirimo ifitiye Igihugu akamaro /Rwanda Utility Regulating Agency (RURA);

b. Umushinga w’Itegeko ryo kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda kuwa 11 Nyakanga 2011 hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki y‟Abarabu Itsura Amajyambere mu by‟Ubukungu muri Afurika (BADEA), yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni cumi n‟imwe z‟amadolari y‟Abanyamerika (11.000.000 USD) agenewe umushinga wo gusana umuhanda mpuzabihugu Rusizi-Rubavu ku gice cy‟umuhanda wa Rubengera-Gisiza;

c. Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ibitaro bya Gisikare “Rwanda Military Hospital”;

d. Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku Ndwara (MMI) rikagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo;

e. Umushinga w‟Itegeko ryemerera kwemeza burundu umugereka ku mategeko agenga Urukiko Nyafurika Rw‟Ubutabera n‟ubureganzira bwa muntu yashyizweho n‟Inama isanzwe ya cumi n‟imwe y‟Inteko y‟Umuryango ya Afurika Yunze Ubumwe i Sharm El-Sheikh, Egypt, ku 01/07/ 2008;

 

4. Inama y‟Abaminisitiri yemeje gahunda yo kugurisha imigabane ya Leta muri MTN Rwandacell ingana 10%.

5. Inama y‟Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:

a. Iteka rya Perezida rishyiraho Sitati yihariye igenga Abapolisi;

b. Iteka rya Perezida rishyiraho Intara n‟Uturere bya Polisi y‟u Rwanda.

c. Iteka rya Perezida ryemeza amasezerano mpuzamahanga y‟Umuryango wa UNESCO ajyanye no kubungangabunga umurage ndangamuco udafatika yemerejwe i Paris ku itariki ya 17 Ukwakira 2003.

d. Iteka rya Minisitiri w‟Intebe rishyiraho abashinjacyaha bo ku Rwego ry’Igihugu abo ni :

– Bwana SIBOYINTORE Jean Bosco, akanayobora itsinda ryo gukurikirana abakoze Jenoside bahungiye hanze y‟Igihugu.

– Bwana MUHUMUZA Richard

e. Iteka rya Minisitiri w‟Intebe rishyiraho Abashinjacyaha bo ku rwego rwisumbuye abo ni:

– Madamu KAYIREBWA Christine – Bwana KANYOVE Charles – Bwana GAHAMANYI Emmanuel – Bwana MUGABE Fidèle 3

f. Iteka rya Minisitiri w‟Intebe rishyiraho Abashinjacyaha bo ku Rwego rw’Ibanze abo ni

– Madamu MUKARUGINA Valerie

– Bwana KARANGWA RUHASHYANKIKO Laurent

– Bwana KAVUTSE Emmanuel

– Madamu UMUHOZA Marie Michelle

– Bwana BIZIMANA Jean d‟Amour

– Madamu MUREKATETE Bertille

– Bwana ILIMUBUHANGA Jean de Dieu

– Madamu UWIZEYIMANA Dative

g. Iteka rya Minisitiri w‟Intebe rishyiraho intumwa za Leta mu Kigo cy‟Igihugu cy‟Imisoro n‟Amahoro izo ni:

– Bwana BYIRINGIRO BAJENI;.

– Madamazela SUGIRA Belinda;

– Madamu IRIZA Providence.

h. Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera abakozi bo mu rwego rw’Ubuyobozi

guhagarika akazi mu gihe kitazwi :

– Bwana RAFIKI Marcellin wari Umuyobozi w‟Imari mu Rukiko rw‟Ikirenga;

– Bwana RUMONGI Charles wari ushinzwe System Administration of e-Cabinet muri MINICAAF;

– Bwana TWAHIRWA Manassé wari Government Chief Internal Auditor muri MINECOFIN;

– Bwana SAFARI KAZINDU Patrick wari Umuyobozi wa Politiki y‟Imari n‟Igenamigambi muri i MINIRENA /Director of Policy Formulation and Strategic Planning.

i. Iteka rya Minisitiri ryerekeye Pasiporo y’Abanyacyubahiro.

j. Iteka rya Minisitiri rishyiraho amashyirahamwe y‟abakoresha amazi mu mirima yuhiye.

 

6. Inama y‟Abaminisitiri yashyize abayobozi mu myanya ku buryo bukurikira:

a. Intara y’Amajyepfo :

– Bwana MUTAMBUKA Faustin: Umuyobozi w‟Igenamigambi n‟Ingengo y‟Imari

– Bwana BIZIMUNGU Abel: Umuhuzabikorwa wa gahunda zihariye

– Bwana HAGENIMANA Jean Damascene: Umugenzuzi ku rwego rw‟Intara

b. Komisiyo y’Igihugu y’Amatora;

Madamu KANSANGA Olive: Umuyobozi ushinzwe Uburere mboneragihugu

 

7. Inama y‟Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi :

– Bwana Niraj Srivastava RAY, ahagararira Ubuhinde, ufite icyicaro i Kampala muri Uganda;

– Bwana BASSIROU SENE, ahagararira Senegal, ufite icyicaro i Addis Ababa muri Etiyopiya

– Madamu Mavis LENGALANGA MUYUNDA, ahagararira Zambia, ufite icyicaro i Dar Es Salaam muri Tanzania;

 

8. Inama y‟Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira u Rwanda nka Honorary Consul:

Prof. Dr. Walter HOMOLKA, ahagararira u Rwanda nka Honorary Consul i Brandenburg na Sachsony-Anhalt mu Gihugu cy‟Ubudage;

Rheinhold ROBBE, ahagararira u Rwanda nka Honorary Consul i Humburg, Schleswig-Holstein, Mehcklenburg-Vorpommern, Bremen na Lower Saxony mu Gihugu cy„Ubudage.

 

9. Inama y‟Abaminisitiri yashyizeho Inama y‟Ubuyobozi ya Military Medical Insurance (MMI) igizwe na:

1. Madamu NIYIGENA Alphonsine, Perezida;

2. Dr. RWAMASIRABO Emile, Visi Perezida;

3. Bwana BIGENIMANA Emmanuel;

4. Bwana FORONGO Janvier;

5. Madamu MURANGWA NDANGIZA Hadija;

6. Col. Dr.Ben KARENZI;

7. ACP. KABERA Jean Bosco;

8. Madamu DUSHIMIRE Alice;

 

10. Inama y‟Abaminisitiri yazamuye mu ntera ba Su-Ofisiye n‟Abasirikari bato 14 940

– Abahawe ipeti rya Adjudant Chef (WOI) ni 96;

– Abahawe ipeti rya Adjudant (WOII) ni 260;

– Abahawe ipeti ya Sergent Major (S/Maj) ni 1528;

– Abahawe ipeti ya Staff Sergent (S/sgt) ni 727;

– Abahawe ipeti rya Sergent (Sgt) ni 6243;

– Abahawe ipeti rya Coporal ni 6086.

 

11. Mu bindi

a. Minisitiri w„Ibiza no Gucyura Impunzi yamenyesheje Inama y‟Abaminisitiri ko n‟ubwo Umuryango w‟Abibumbye ushinzwe ibiribwa ku isi wagize impungenge ko inkambi z‟impunzi za Gihembe, Kiziba na Nyabiheke zishobora kugarizwa n‟ibura ry‟ibiribwa mu gihe gito kiri imbere, ababishinzwe babikurikirira hafi kuko kugeza ubu nta kibazo cy‟ibura ry‟ibiribwa kirangwa muri izo nkambi zose.

b. Minisitiri w‟Ingabo yamenyesheje Inama y‟Abaminisitiri ko ku itariki ya 9 Nzeri 2011, kuri Hoteli LEMIGO, Guverinoma y‟u Rwanda izakira inama mpuzamahanga ku Karere k‟Ibiyaga Bigari izahuza ba Minisitiri b‟Ingabo bakazaganira ku kibazo cy‟imitwe y‟iterabwoba mu Karere k‟Ibiyaga Bigari. Iyo nama izabanzirizwa n‟Inama y‟impuguke izaterana ku itariki ya 7 n‟iya 8 Nzeli 2011.

c. Minisitiri w‟Umutekano mu Gihugu yamenyesheje Inama y‟Abaminisitiri ko kuva tariki ya 11 kugera ku ya 16 Nzeli 2011, Polisi y‟Igihugu izakirira muri Hoteli SERENA, i Kigali, inama ya 13 y‟Umuryango w‟ubutwererane w‟Abakuriye Polisi mu Muryango w‟Ibihugu bya Afurika y‟Iburasirazuba. Iyo nama izaganira ku butwererane mu kurwanya ibyaha birenga imipaka n‟ibirenga ibihugu.

Yayimenyesheje kandi ko ku itariki ya 6 n‟iya 7 Nzeri 2011Polisi y‟u Rwanda ifatanyije n‟Ubunyamabanga Bukuru bwa INTERPOL, Umuryango mpuzamahanga wa Gipolisi izakira inama ya 5 y‟umuyoboro Nyafurika w‟Abapolisi /Contact officers Network (AFCON) meeting.

d. Minisitiri ushinzwe Umuryango w‟Ibihugu bya Afurika y‟Iburasirazuba yamenyesheje Inama y‟Abaministiri ko kuva tariki ya 4 kugera ku ya 16 Nzeri 2011, Inteko Ishinga Amategeko y‟Umuryango w‟Ibihugu bya Afurika y‟Iburasirazuba izateranira i Kigali mu Ngoro y‟Inteko Ishinga Amategeko. Iyo nama izasuzuma raporo n‟imishinga y‟amategeko binyuranye.

Biteganyijwe ko kuwa kabiri tariki 06 Nzeri 2011, Perezida wa Repubulika y‟u Rwanda, Nyakubahwa Paul KAGAME, azageza ijambo ku nama yihariye y‟Inteko Ishinga Amategeko y‟Umuryango w‟Ibihugu bigize Umuryago wa Afurika y‟Iburasirazuba.

e. Minisitiri w‟Urubyiruko, Siporo n‟Umuco yamenyesheje Inama y‟Abaminisitiri ko :

– Itsinda ry‟Urubyiruko rw‟Abanyarwanda ryitwa Rwanda Youth Campaign For Somalia ritegura mu gihugu hose igikorwa cyo kugoboka Somalia aho abaturage barenga miliyoni 11 bakeneye imfashanyo y‟ibiribwa. Iri tsinda ubu rigizwe n‟abantu 2500.

– Yayimenyesheje ko mu irushanwa ry‟Imikino ihuza Afurika yose riteganyijwe gutangira ku wa 3/9/2011 kugeza ku wa 18/9/2011, u Rwanda ruzahagararirwa n‟amakipe anyuranye arimo Basket ball y‟abagore, gusiganwa ku magare, imikino ngororangingo n‟amakipe abiri y‟abamugaye, umukino w‟intoki (Volley

ball), Beach Volley ball, Tennis ikinirwa ku meza, Umukino w‟iteramakofi, Karate na Taekondu.

– Yanayimenyesheje ko ku wa gatandatu tariki 03/09/2011 kuri Stade Amahoro i Remera hazabera umupira w‟amaguru uzahuza ikipe y‟Igihugu Amavubi n‟Inzovu za Cote d‟Ivoire. Abanyarwanda basabwe gushyigikira ikipe yabo.

f. Minisitiri w‟Ububanyi n‟Amahanga yamenyesheje Inama y‟Abaminisitiri ko i Kigali ku

matariki 11 na 12 Ugushyingo 2011 hazabera inama y‟Abakuru b‟Ibihugu izaganira ku byo kubaka amahoro (Peace building); Yayimenyesheje kandi ko u Rwanda rwatumiwe muri Festival mu bumenyi bw‟isi (Geography) izabera i Saint- Dié-des-Vosges mu Bufaransa. U Rwanda rukaba rwaratoranyijwe muri uyu mwaka kuzerekanwa cyane kurusha ibindi bihugu mu by‟umuco n‟ishoramari.

g. Minisitiri w‟Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta yamenyesheje Inama y‟Abaministiri ko i Kigali ku matariki ya 13 – 14 Ukwakira 2011 hazabera inama mpuzamahanga izaganira ku byo gukuraho igihano cy‟urupfu kikirangwa mu bihugu bimwe bya Afurika.

h. Minisitiri muri Perezidansi ushinzwe Ikoranabuhanga mu Itangazamakuru, Itumanaho n‟Isakazabumenyi (ICT) yamenyesheje Inama y‟Abaministiri ko ku matariki ya 06 – 09 Nzeri 2001 i Kigali hazaba inama y‟abagize Broadband Commission izahuza Abanyacyubahiro benshi.

i. Minisitiri w‟Ubuhinzi n‟Ubworozi yamenyesheje Inama y‟Abaminisitiri ko abahinzi ba kawa 36 b‟Abanyarwanda bahawe igihembo mpuzamahanga mu marushanwa y‟uburyohe bwa kawa /2011 Cup of Excellence.

j. Inama y‟Abaminisitiri yamenyeshejwe ko guhera kuwa 24 Nzeri 2011 mu Rwanda hazaba icyumweru cyahariwe umuryango kandi kikazajya kiba buri mwaka.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na MUSONI Protais Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

 

Umuseke.com

2 Comments

  • Yewe iyi promotion ije yari ikenewe pee. ariko bajye bibuka ko hari na barumuna babo.

  • Nari ngize ngo umwarimu hari icyo yapangiwe none ngo iki!!!

    Mwaciye inkoni izamba koko abarimu batumye mugera aho nabo mukabaha byibuze nka 70 000Rwf.
    Mwaba mukoze pe Imana yabaha umugisha.

Comments are closed.

en_USEnglish