Digiqole ad

Mu ntsinzwi y’u Rwanda abakwiye isomo rya ruhago nibo barihawe

Inkuru mbi, ariko idatunguranye yaraye ku bakunzi b’Amavubi ubwo yanyagirwaga mu rugo ibitego 5 ku busa n’ikipe ya Cote d’Ivoire, agahinda ariko si kenshi ku bakurikirana ibya ruhago cyane kuko iri somo rya 5 ku busa, ryahawe byibura bamwe mu bana bari barikeneye.

Didier Zokora uyu munsi wari captain w'Inzovu na Gervinho ubwo i Kigali mbere y'umukino/Photo Mutoni Adolphe
Didier Zokora uyu munsi wari captain w'Inzovu na Gervinho ubwo i Kigali mbere y'umukino/Photo Mutoni Adolphe

Emery Bayisenge, wakinnye neza, Charles Tibingana, Tuyisenge Jacques, Andrew Buteera na Ngoma Hegman byibura aba ni bamwe mu basore benshi bemeza ko kubonera isomo rya ruhago kuri Salomon Kalou, Gervais Kouassi (Gervinho), Yaya Youre, Didier Zokora n’ibindi bihangange atari ikimwaro kuri aba bana, ahubwo ari isomo rinini.

Gtsindwa ibitego 5 mu rugo, byatsinzwe na Salomon Kalou, Bony Wilfried watsinze 2, Didier Konan Ya, na Gervais Kouassi (Gervinho) wa Arsenal byatsindagiye ikipe y’Amavubi ku mwanya wa nyuma mu itsinda H, ndetse bishyiraho akadomo ko nta mwahirwe ku mavubi  yo gukina igikombe cya Africa 2012 muri Guinea na Gabon.

Ibi ahubwo byahaye amahirwe Cote d’Ivoire kuzamuka mu itsinda ari iyambere, dore ko ifite amanota yayo 15 kuri 15 mu mukino itanu imaze gukinwa.

Uyu mukino ariko, wabaye amahirwe n’urufunguzo ku bakinnyi Charles Tibingana Mwesigye na Andrew Buteera, abana b’abanyarwanda baba muri Uganda, bashoboraga kuzahamagarwa mu ikipe y’igihugu ya Uganda Cranes, igihe cyose Amavubi yari kuzarira.

Wongeyeho na bariya bakinnyi bato bandi twavuze bagaragaye kuri uyu mukino, ni bamwe mu bakinnyi u Rwanda ruzaba rucungiraho mu minsi iri imbere, niba politiki y’uburyo ikipe y’igihugu itegurwa ihindutse.

Aha, ni nyuma y’uko mu gutegura Amavubi hagaragayemo ibibazo byinshi mu minsi ishize; Ticket ku bakinnyi b’abanyamahanga (Affair Bokota, Kalisa Mao), uburangare ku kubura kwa Elias Uzamukunda Baby, gucungira ku bakinnyi b’abanyamahanga, amarozi mu ikipe y’igihugu (Dossier y’i Bujumbura) n’ibindi bitaba bikwiye ku ikipe y’igihugu.

Gutsindwa na Cote d’Ivoire ya 15 ku isi yose, ya mbere muri Africa nzima, u Rwanda ruza ku mwanya w’138 ku isi (reba urutonde rwa FIFA rwo kuya 24 Kanama  http://www.fifa.com/worldfootball/ranking/lastranking/gender=m/fullranking.html) nta gitangaza kinini kirimo. Ibyaba bibi ni uko nta somo byaba byatanze.

Benshi twaganiriye nyuma y’uyu mukino bavuga ko ababonye isomo ari bariya basore bo mavubi y’ejo n’ejo bundi, gusa ba nyakubahwa nabo bagenga umupira mu Rwanda ngo bizeye ko hari icyo bavanyemo byo gukosora mu gutegura ikipe y’igihugu, ngo ubutaha bitaza nk’ibyabaye muri uru rugendo rugana mu gikombe cy’Africa cy’ibihugu cya 2012.

U Rwanda rusigaje umukino rugomba kujya kwishyuramo ikipe ya Benin (yatsinze Amavubi 3-0 i Kigali), naho kandi muri iri tsinda, u Burundi na Benin ziracyahatanira umwanya wa kabiri mu itsinda H, zikaba zizacakirana kuri iki cyumweru i Bujumbura.

Amahirwe masa ku bavukanyi bo hakurya y’Akanyaru!

Ange Eric Hatangimana
UM– USEKE.COM

8 Comments

  • UB– USE IVORY COAST KO YATSINDIYE I BURUNDI KIMWE? MURWANDA MURAHATIRIZA NTA TALENT YUMUPIRA DUFITE NUBWO MWAHAMAGARA BARIYA MWIRIRWA MWIYITIRIRA BAKINA MU MADIVISION YA 4,3,5. NIMUKIGERERANYE NABARUNDI CYANGWA CONGO? UNDER 17 IGIYE MURI MONDIAL MUTI TURAKOMEYE NONESE BAKOZE IKI KUGANYA NA CANADA? NGO BAKINNYE NEZA! NTA GITEGO? AHAAA!!

  • Banyarwanda, mureke twemere abo turibo, ntakipe tugira yumupira w’amaguru.

    Mureke dushakire mu mbyino zumuco niho twabaye abambere, naho imikino iratunaniye peee!!

    Ivory cost yaje tuzi neza results ko tugomba gutsindwa, gusa twatsinzwe bike urebye ikipe dufite uko iteye!!

  • ntakipe dufite, ikindi umupira wo mu rwanda wicwa na ferwafa ifite abayobozi bigize ibinani, igihe jules na kazura bakiyobora ferwafa foot yu rwanda ntaho izagera?

  • Muvane abasoda mu mupira cyangwa se twemere tuve mu marushanwa mpuzamahanga kuko ntacyo tuba twateguye. Gutegereza umukongomani ngo aze ku wa Kane, yitoze rimwe gusa ubundi ajye gukina kandi yatindijwe no kwimwa ticket?

  • Njya nkunda gusoma ibintu byinshi bivugwa kuri Kazura na Kalisa Jules ko ari bazambije umupira w’amaguru mu Rwanda. Ni byo koko imiyoborere y’abo bagabo iteye ibibbazo. Ariko natwe abajya kureba imikino dufite uruhare mu gutuma ibisubizo bitaboneka. Nk’ubu twese tubyeeranyijwe ntihazagire n’umwe usubira stade. Abo bagabo bakajya bisanngamao bonyine n’inkoma mashyi zabo, muribaza ko ibibabzo bitakemuka? Njye stade narayisezeye. Nzayisubiramo igihe football y’u Rwanda izaba iyoborwa n’abashaka inyugu z’igihugu.

  • navuganti felicitation afande kazura na jules kubyo bakomeje kwerekana kuba batangira kuyobora ferwafa kuko bakomeje kwitwara neza cyane aho amavubi atera intabwe inyuma, mukure abasirikari mumupira wamaguru? niba baramuburiye akazi muri libya, irak ,afaganistan karahari apana gukomeza yica umupira wamaguru? navuganti kazura na we jules mutubabarire murekure ferwafa kuko ibyo mumaze gukora twarabibonye? prezida kagame tabara udukize bariya bagabo

  • nibasha badutsinde kugeza isi irangiye ntacyompomba ndarya nkaryama ngasinzira cyane ,nkanahembwa business zanjye zikajyambere

  • Urakoze umutoza Tetteh wibwirije ukegure utararegwa gupfobya jenoside no kudaha abanyarwanda agaciro!

Comments are closed.

en_USEnglish