Digiqole ad

Huye: Umwana w’imyaka 14 ukekwaho kurya abana bagenzi be

Mu kagali ka Shori, umurenge wa Gishamvu ho mu karere ka Huye, haravugwa umwana w’umuhungu ukekwaho kuba arya abandi bana bagenzi be biturutse ku myifatire idasanwze imugaragaraho,  mu gihe nyina umubyara we atangazako uretse kuba afite uburwayi bwo mu mutwe umwana we atarya bagenzi be.

Uyu mwana w’umutwe munini, amaso manini akunze kuba yambaye ubusa imyenda yose yayikuyemo. Umubonye wagirango afite imyaka itanu dore ko atavuga yewe ntanumve.

Mukamugema Illumunata ubyara uyu mwana w’imyaka 14, avuga ko  akenshi abana bato ari bo bakunze kumugirira nabi aho ngo bamutamika amabyi, imbeba zapfuye n’iyindi myanda ibonetse yose.

Ikindi ni uko ngo  iyo yibeshye akajya aho batamuzi bashaka kumwica aho ngo rimwe na rimwe usanga banamutera ibyuma bakeka ko ngo yaba arya abana.

N’ikiniga kinshi uyu mubyeyi yagize ati: “nk’iyo yibeshye agira aho ajya agaruka bamujombaguye ibyuma mu mutwe bavuga ko ngo arya impinya nyamara ni ukumubeshera.” Aha akaba yaragaragaza igikomere kiri mu mutwe w’uyu mwana.

Iyi myitwarire idasanwze igaragara kuri uyu mwana yemezwa kandi na bamwe mu baturanyi b’uyu muryango, aho batangaza ko mu buto bwe ngo yaba yarariye umwana w’ihene wari ukivuka akamurya ari mubisi akamumara.

Bongeraho kandi ko ngo iyo ageze ahantu babagiye atoragura imyanda baba bajugunye nk’amara n’ibindi akabirya kuko ngo ntacyo asubiza inyuma.

Mushimiyimana Yvonne avuga ko ngo uyu mwana arya nk’igikoko kuko ngo iyo umhaye icyo kurya arisha amaboko yombi kandi ngo akarya amira bunguri atitaye ku byo ari kurya ibyo aribyo.

Gusa ngo iyi myitwarire igaragaza ko uyu mwana afite uburwayi bwo mu mutwe bukomeye ibyi  bita (Psychose infantile) aho ngo mu mitekerereze, imigenzereze n’amarangamutima bye biba bidahuye ugasanga arya ibintu bitaribwa,  akituma aho abonye, ndetse akaba yakina n’umusarane we nk’uko byemezwa na Aimable Muhoza, impuguke mu bijyanye n’ubuzima bwo mutwe akaba n’umuganga ku bitaro bikuru bya kaminuza CHUB biherereye mu karere ka huye.

Uyu muganga akomeza avugako bigoranye kuba ubu burwayi bwakira bitewe n’uko byageze kure.

Uyu mwana ni imfura mu muryango w’abana bane akaba abana na nyina umubyara kuko se yitabye imana.

Solange Umurerwa
UM– USEKE.COM

19 Comments

  • Aha ibi birandenze pe

  • birababaje cyane rwose kuba uburwayi nk’ubu bw’uyu mwana butaravuwe akiri muto,ahandi barabivura ugaanga nta kibazo nk’icy’uyu kibaho,ubuyobozi bwari bukwiye kumukorera ubuvugizi mu nkengero z’aho atuye

  • horror!

  • mbega ibintu bibabaje! umuryango we ukomeze kwihanganira kumuba hafi kdi imana ibabe hafi

  • Uwo mwana arazira izina rya nyina rya Illuminata(Ikigirwamana), bashake abanyamasengesho babasengere babaramburireho ibiganza! Barabohoka nindi myuka mibi batewe no kwitiranwa n’ibigirwamana irahunga babone amahoro! Amen,Prières de délivrance
 de l’esprit du Mal

    • Nkongoli akaba arabiraguye cyangwa arabibonekewe??? Eh nako bavuga kubyerekwa.

      Nkongo ibyo ubeshya ni ukuri pe?

  • Yewe birababaje cyane ariko uwo mwana yahuye n’ibibazo avuka niyo mpamvu nyina namugira inama yo kwegera abagorozi bakamuvura.murakoze

  • Ntidukwiye gutererana uwo mwana kuko n’ubwo
    yavukanye ikibazo cy’ubumuga bamwitaho aga
    kira.Twashishikariza umuntu wese ufite umutima wo gufasha ko yafasha uwo mubyeyi umwana akavurwa.Mama ihangane wishavura kuko ku bushake bw’Imana umwana wawe ashobora kuzakira ukamubona ameze nk’abandi!

  • hwiiii

  • Ndashimira cyane „Umuseke.com“ kimwe n’umwanditsi wayo „Solange Umurerwa“,

    iyi nyandiko mutugejejeho ntabwo ali inkuru nk’izindi. Kuyisoma byonyine biteye agahinda kenshi, ubwo se uwayanditse ntiyayiteguye alira ayo kwarika!

    Cyakora ku rundi ruhande, nsanga bene izi nyandiko, zifite akamaro zihariye. Zituma tumenya ubuzima bwuzuye amagorwa, bamwe mu baturanyi bacu bafite. Zituma umuntu areka kuganya kubera IGICURANE cyamuzahaje!!!….

    Uriya mubyeyi w’umupfakazi yasigaye arera wenyine abana bane. Hakiyongeraho imfura yabo irwaye bikomeye. Iyo ndwara Muganga Aimable Muhoza yise „Psychose infantile“ no mu bihugu byateye imbere irarushya kuvurwa. Kuko, usibye imiti, umurwayi akenera abantu bamwitaho, umunsi n’ijoro. Akenshi, bene abo bana bibera mu bigo byabigenewe, kugeza igihe borohewe.

    Jyewe nsanga Abanyarwanda tudasobanukiwe bihagije ibyerekeye indwara zo mu mutwe. Koko murumva ibintu bibi abaturanyi bagereka kuli uriya mwana no k’umuryango avukamwo. Ahubwo umuntu natitonda, na barumuna be bizatuma basara!!!

    Rero igihe hataraboneka umugiraneza wishingira uriya mwana, ubuyobozi bw’ibanze bwari bukwiye kugerageza gusobanulira abaturanyi neza uko ibintu byifashe. Uriya mwana ararwaye, yavukanye indwara ntiyavukanye ubugome!!!

    Erega burya, limwe na limwe, ntabwo ali umuntu urwara wenyine. Hali aho usanga na „Community“ ubwayo inuka uruntu runtu rubi, cyangwa nayo irwaye koko!!!

    Murakoze, mugire amahoro, uwanyu Ingabire-Ubazineza

  • yoo kuki ariko ibibi biba ku bantu batishoboye gusa koko?iri nibanga Imana yaduhishe kandi pe rirakomeye.Abandi ngo kubyara ntibabikozwa kandi bo binababayehoi bashobora kuvuza ntakibazo.Uwo nyina rero abishoboye yazajyana uwo mwana mubakarikuta cg akamujyana mukigo cya komera kiba ku kibuye niho haba ababana nubumuga kandi hari Umupadiri witwa Eugene ubarera akanabitaho bakanabasha kwiga imyuga bakagira nabo icyo bamara kuko ntawe utagira icyo amara iyo adatereranywe kandi tukemera ko Imana itanga ishatse kandi igatangira igihe ishakiye kandi ntacyo irema kidafite umumaro.

  • Thank you Brother DEDE,

    uvuze neza kabisa. Burya nta muntu utagira agaciro. Everybody is precious. Absolutely!!!

    Kandi na njye ndagushyigikiye, ahubwo niba ubishoboye ukwiye gufata iya mbere, ukajya i Gishamvu, maze ukabagira inama. Cyangwa ukandikira uriya muganga MUHOZA muli CHUB.

    Genuine information, not junk, is paramount.

    Nali ndimwo ntekereza kuzamuzana mu mahanga, ariko ndabona byaba byiza agumye ahantu amenyereye. Niba rero koko ku KIBUYE hari ikigo cyashobora kumwakira, ubwo byaba ali UBUHORO.

    Rwose, kuko numva wemera Imana, komerezaho, maze ufashe uriya mubyeyi Illuminata. Kuko soins uriya mwana akeneye ntabwo ashobora kuzimuha…

    FAITH WITHOUT DEEDS IS DEAD FAITH….OKAY!!!

    Urakoze, Imana ishimwe, uwawe Ingabire-Ubazineza.

    PS: Uzambwire icyo wagezeho. Ariko niba utabishoboye, na byo nta kibazo, na byo uzabimbwire. Buli muntu akora uko areshya, ni cyo nkundira Abanyarwanda. Ntabwo dukunda kwiralira no kwirata. Kuko ntacyo bimaze….

  • Iyi nkuru iteye agahinda, uwo mubyeyi arababaje.Imana ijye imuha kwihangana

  • Urakoze munyamakuru Solange kuba warageje ikibazo cy’uburwayi bw’uriya mwana ndetse n’akababaro k’umubyeyi we ku basomyi.Ariko nimujya mwandika mujye mushyiramo n’ubuhanga!Kuko iyo usomye umutwe w’iyi nkuru ntubonamo uburwayi uhubwo wumva umwanaw’umwicanyi mwisubireho rero.Naho iby’abana babana n’ubumuga mugiturage barimo bensahi uwo ni uwo mwabonye.

  • Bwana petero,
    Ikibazo cyawe kirumvikana, ariko ndagira ngo nunganire umunyamakuru ngusubiza icyo kibazo.
    Umunyamakuru yanditse neza, yakoreshejeje uburyo bwo gukurura abasomyi. Iyo yandika “Umwana urwaye mu mutwe” nanjye ubwanjye, hari ubwo ntari kubisoma. Ubwo buryo yakoresheje, ni nabwo bwiza bukoreshwa muri “Marketing” kugira ngo abantu bakururwe n’umutwe (subject) udasanzwe.
    Niba ibyo mvuze bitumvikanye neza, wakongera ukambaza. Imana iguhe umugisha.
    Ntiranyibagirwa L.

  • yayaya ndababaye kandicyane mbega umubye wahuye nuruvagusenya ariko jye ndiwe ntitwababana munzu ahubwo namutwara mubigo bifasha abantu nkabo bihangane ntakundi

  • Birandenze pe! uzaze mwereke ahantu bamusengere dayimoni zose zimuvemo agire ROHO NZIZA MU MUBIRI MUZIMA.

    • uyu mwana byo yasabitswe na dayimoni zikaze!!! gukira kwe ntabwo byashoboka Imana itabigizemo uruhare!! gusa ndumva umuryango wiwe waragushije ishyano!!! Imana ibiteho

  • hoya ntibitangaje kuko kwa YEZU NYIRIMPUHWE mu Ruhango ku cyumweru cya 1 cya buri kwezi haba isengesho kandi uretse no gusengera abafite daimoni zikabavamo burundu, na SIDA kwa YEZU NYIRIMPUHWE iRAKIRA NIMPAMO Y’iMANA. NDASABA ABANTU BATURANYE N’UMUBYEYI W’URIYA MWANA KO BAZAMUTERA INKUNGA BAKAMUZANA MU Ruhango rwose mu Mana byose birashoboka i.

Comments are closed.

en_USEnglish