Digiqole ad

Victoire Ingabire imbere y’urukiko kuri uyu wa mbere

Urubanza rwa Victoire Ingabire na bagenzi be Majoro Vital Uwumuremyi, Coloneli Tharcisse Nditurende, Lieutenant Jean Marie Karuta na Lt Colonel Noeli Habyaremye rurongera gusubukurwa kuri uyu wambere ku rukiko rukuri i Kigali.

Ingabire Victoire niwe wagiye yigizayo iburana rye
Ingabire Victoire niwe wagiye yigizayo iburana rye

Uru rubanza  rwari gutangira tariki ya 16 Gicurasi uyu mwaka, ruza gushyirwa tariki 20/06, rwongera gushyirwa tariki ya 5 Nzeri ku busabe bwa Victoire Ingabire watangaga impamvu zitandukanye zituma ataburana.

Victoire Ingabire, umuyobozi wa FDU Inkingi, na bagenzi be bararegwa ibyaha birimo gutera inkunga imitwe igamije iterabwoba ku Rwanda, kugambira guteza umutekano muke mu Rwanda n’amacakubiri.

Martin Ngoga, umushinjacyaha mukuru, yatangaje ko urubanza rwa Ingabire Victoire rukurikiranywe ubwitonzi kandi ngo hazacibwa urubanza rw’intabera kuri we na bagenzi be.

Kuri uyu munsi w’urubanza, ku wa mbere, itangazamakuru ryemerewe kwinjirana ibikoresho byaryo (camera, recorders…)

Ingabire Victoire na bagenzi be ubwo baheruka imbere y'urukiko
Ingabire Victoire na bagenzi be ubwo baheruka imbere y'urukiko

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

38 Comments

  • pore sana mada niwowe wabyikururiye0

  • ubu azongera avuge ko atari yitegura!!!ubanza hari akaryoshye yabonye muri 1930 kuko ntashaka kuburana,yakabisabye bakamuhamo akumba niba yarahakunze aho kubamo yitwa umugororwa!!!

    • Mukinyarwanda baca umugani ngo umugabo mbwa aseka imbohe.Urumva uwo murengwe wakumaze,wagirango nturi umunyarwanda pe

    • umugabo mbwa aseka imfungwa

  • Kuba 1930 biruta kuba hanze y’u Rwanda nkimpunzi. Bene wabo baramusura, aragaburirwa yicaye, sha mubyihorere buriya azongera asabe andi mezi atandatu!

    • umugabo mbwa aseka imbohe

    • muba muhaziki ariko buriya ra?abanyafrica dore ibi nibyo bitumye africa itakigira abayobozi,agahwa karikuwundi karahandurika.
      Abanyarwanda dushatse twagira umutima wakimuntu da.ngo kuba muri gereza biruta kuba impunzi?hhahaaa ibyo uvuga ntabyo uzi sha

  • Ariko ubu nkawe wiyise kwishongora bikumariye iki!?UMUGABO MBWA ASEKA IMBOHE. Imana igufashe.

  • ariko koko ngo umugabo mbwa aseka imbohe,ubwo koko heza na kanuba muravuga iki koko?
    sha ntawe ukunda gereza mwa nshuti mwee
    ese aba baba bapfana iki?
    victoire ingabire
    rugigana
    gen nkunda laurent
    nyamara mwabantu mwe ubwigenge burakenewe

    • ubwigenge si ubwigomeke di!ibyo uriya mugore wigize syori yavugiye ku gisozi ntawe utaryunvise ashinyagurira abahekuwe na genocide yakorewe abatutsi na bene wabo yarangiza akaza kubabyina ku mu byimba!fdlr yateraga inkunga ngo ize itsembe n’abarokotse byose byaramenyekanye,ni ahagarare ahubwo areke ibyo kwigizayo iminsi bamukanire urumukwiye.

      • ariko wowe uvug NGO ibyo yavugiye igisozi,,icyo yabeshye niki! kuki abanyarda badakunda ukuri ! nonese ninde ayobewe ko abhutu nyuma ya genocide nabo bishwe ! yego maybe umubare wabo ntuwanye nuwabatutsi bishwe ,,ariko qd meme nabo bari abantu kdi abahutu bishwe bose siko bari bishe,,so mujye mureka kubogama nicyo kizatuma ntabwunvikane bukaba koz each side is selfish

  • sindi muri FDU ariko biragaragara ko abanyafrica ntabumuntu butubamo nabusa,aho wumva ko mugenzi wawe kuba yapfa ntacyo bikubwiye,mureke abazungu badutegeke munyungu zabo rero nibashaka kutwica batwice nibarangiza badushyirireho inkiko,ibi bizakomeza ntagihe umwirabura atazapfa kugeza yezu agarutse.

    • Wowe iyo uvuga ngo “Abanyafrika”, waba warakore inyigo yabyo? Cyangwa uyobewe intanbara ziri kw’isi ziterwa na interet z’abazungu? Nifuza ko wavuga ngo” abantu bamwe na bamwe muri Afrika” Naho ubundi ibya Victoire, wibyivangamo kuko ushobora gukora isesengurara nabi kuko ari ibimenyetso bimwe utazapfa umenyeeeee!

      • Niko twabaye nawe ibyo uvuga siwowe.

  • Ingoma na bahekwa bizashira sha abo babafunga uko bashatse nabo bazagera ikirenge mu cyabo !! Ese hari uwigeze gukomera kuruta Mobutu Seseseko? Sadam ? Kadafi se? aha mbahaye iminsi mike tu!!!!

    • hari uwo bafungiye ubusa?cyangwa mu rwanda hari ufungwa ntacyo akurikiranweho,uriya mugore w’umushinyaguzi niba avuga ko ari umwere yaretse gukomeza gusaba gusubika urubanza akaburana akagaragaza ko ari umwere?ikindi kandi izo ncyuro zae ngo abahekwa ,mobutu n’ibiki,mu rwanda ni amategeko afunga umuntu ushaka kwigira ishyano kandi urwanda si ishyamba ni igihugu kigendera ku mategeko

  • hahhhh, ndabona ingabire yarabaye mwiza niyo mpmnvu ahora avuga ko atiteguye, ariko ndabona ibinwa byarabaye binini cyaane niba ari ukwaaasamaa cyane arya imitsi y`abanyarwanda, ntako adakoje kudusonga rwose we nanyina umubyara baratumaze rwose kuko nawe afungiye airirima.
    Perezida wacu Paul Kagame” Strongman in the great lakes region, safe Journey to France”.

  • Ariko ijambo uriya mutegarugori yavugiye ku gisozi mwararyumvise cg mwumvise ibyasubiwemo n’abandi.Njye sindi umunyapolotiki ariko nkunda ukuri.Nemera genocide yakorewe abatutsi ariko iyo umuntu avuze ko hari n’abahutu bishwe na bamwe mu ngabo za RPF ba nyirabo bakaba batemerewe no kubihingutsa mu kanwa kandi ibyo ni ukuri kwambaye ubusa ubihakana aba yigiza nkana yarangiza kugirango acecekeshe abantu bose ati upfoboje genocide.Bazatwereke itegeko ryemerera bamwe kwica,ntibabibazwe?Ingabire yazize ko yavuze ibyo benshi bazi ariko bakaruca bakarumira ngo batahasiga agatwe!Gusa ukuri ntigusaza niyo wagupfukirana igihe kiragera kukagaragara!

    • fpr nta genocide yateguye,kandi bamwe mu basirikare bbishe bahutu barahanwe,kandi ku rundi ruhande nanavuga ko bihorerega kuko bageraga ku musozi iwabo bagasanga imiryango yabo yarazimye ababishe bidegembya ntibabyihanganire bakabica bihorera,uretse ko ibyo bitabujije ko bahanwa,benshi barasiwe mu ruhame abandi baracyafunze,ibyo nabyo ni ukuri twese tuzi,naho kuvuga ngo fpr yishe abahutu byo ni ikinyoma

      • Niba wemera ko hari amategeko mu Rwanda hari uryo waba uzi ryemerera kwihorera?Imana niyo izi ibyo izakora kuko imigambi y’Imana ntawe uyisubiza inyuma

  • Buri wese avuga icyo ashaka ariko nziko akebo kajya iwamugarura.kandi urucira mukaso rugatwara nyoko.uyumunsi ni ingabire ejo niwowe.

  • Ariko iyo migani yose… nanjye nti “Kami ka muntu ni umutima we”… “Kora ineza izagusange imbere”… naho ibindi mujye mureka urwishigishiye arusome cg inyangamugayo yese imihigo ijoro n’umunsi ari nako yegukana ibihembo! Ntitukivange mubitatureba!

  • Ese ko mbona ibinwa bya Ingabire vicky, bisa nkaho bibobereye, buriya hari umusore ubivuguta muri 1930? Ariko nubundi ukuntu aguma atinza urubanza rwe, ubona ko hari ikibyihishe inyuma too! iriya mboneka rimwe yamubujije kurangiza urubanza, ubanza ikomeye rero!!!!! Affections zimumereye nabi rwose, urabona ko anabyibuha umusubizo! niba imbyaro zitaramushiramo rero, azakurikiza Raissa bidatinze!lol

    • nuko muhaga?

  • @kaka,obama have said that africa doesn’t need strong man,Africa need strong institutions.

  • Nshuti reka mbungure akantu n’ubwo kari Hors sujet:
    Dupfa cyane amoko abantu benshi, noneho niba ari ibyo uzagende ujye mu iduka rya mwene wanyu uwo uvuga maze ufate ikintu ataguhaye uburenganzira uhite usohoka wigendere urebe ko rutambikana?

  • Abanyarwanda murengwa nabi cyane jyewe sindi umufana wa Ingabire cg undi wese ariko iyo ndeba imbere aha h,u Rwanda nshesha urumeza.

  • comment yajye mwayishyizehe muri abana babi uvuze ukuri ntaba abesyha iyo bibakomerekeje murabisiba genocide habaye iyabatuts bibe clair iyo madamu yavuzwe ntizwi abapfuye baguye tingitingi mbisubiyemo so nimwihangane condition abatutsi bapfuye mo ntabwo ari same imwe yarateguwe indi ningaruka yibyaha bakoze kandi i out country tujye tuba claire kandi ni nation unie yabyemeje kandi mugomba kumeya law iyo ikintu kimewe ikindi mtikemerwe twemera ibyanditse niko bimeze ntacyo twarenza ho solution yikibazo nimbabazi kandi nous sommes des afrincais so mujye mubanza mushishoze niyo wazana babavoka bose iburundi bo bafunze batonier ubwose mbabwire iki bene da muce bugufi twibereho twese muri iyi si yuzuye agahinda na rwaserera nave muri politike yisangire abana.

  • Kuli MAYITA ANTONIYA,

    ariya magambo wanditse anteye ituze lirenze. Anteye kwiyumvira no kureba kure….

    Au-delà de l’horizont. Là où le loup se cotoie avec l’agneau. Là où la mathématique rencontre la musique. Là où la poésie prend naissance. C’est pourquoi je te dédie cette ballade. Une ballade venue du coeur. Le style n’est pas parfait. Mais le message est véritable…..

    GUSHIMIRA NYINAWUMUNTU

    Rugori rw’ababyeyi, mama wambyaye, ngushimire nteeee
    Mbe Nyinawumuntu, uwo muntu koko yakwitura iki
    Waba ukiriho, waba waratashye, horana amahoro.

    Wowe wampaye guseka, wowe wampaye gusetsa
    Wowe wampaye guteta, wowe wampaye gutamba
    Gutambira inanga ya sogokuru na sogokuruza.

    Rugori rw’ababyeyi, mama wambyaye, ngushimire nteee
    Mbe Nyinawumuntu, uwo muntu koko yakwitura iki
    Waba ukiriho, waba waratashye, horana amahoro.

    Wowe wampetse mu museso, wowe wanjyanye kw’ivuriro
    Ugahihibikana umunsi n’ijoro, ukambaza Mariya n’Umuhungu we
    Wowe wampaye gusenga, gusenga nshishikaye buli gihe.

    GUSABIRA ABAKUNZI N’ABANZI BOSEEEEE…

    Gusabira Abayobozi n’Abayoborwa bose
    Gusabira Abanyarwanda n’u Rwanda rwabo
    Amahoro, Amahirwe, Urukundo, Umubano, Ubuziraherezo..

    Rugori rw’ababyeyi, mama wambyaye, ngushimire nteee
    Mbe Nyinawumuntu, uwo muntu koko yakwitura iki
    Waba ukiriho, waba waratashye, horana amahoro.

    Mu rukundo n’icyubahiro
    Ingabire-Ubazineza

  • @Ingabire-Ubazineza
    unkoreye mu nganzo wajimije imvugo yawe yuzuye ubushishozi reka ngerageze nsome nitonze mbashe kugira icyo nkuramo.

  • K.K AND KANUMA.PLEASE NAMWE BYABABAHO

  • Utaye NIDO Holland uza kuvuga ubusa? umva

    • Ariko buriya waba ufite imyaka ingahe,urumva kuba yakumva hari icyo byakungura cg ngo byungure igihugu.Icyo dukeneye ni ubutabera buseseye naho kumvisha nta numwe bifiye inyungu.

  • Ariko mwagiye muvuga nk’abagabo, nkawe KKN icyo n’igitekerezo uvuze, ejo ko ariwowe utahiwe, kandi ko ingabire uzasanga yavuyemo. Si la democatie existe, au Rwanda elle n’y est pas.

    • Nibe nawe,biriya barimo ntabwo aribyo byubaka igihuguububabare bwa Ingabire ntacyo bumariye u Rwanda n’Abanyarwanda uhubwo ubutabera bwacu nibukore butabogamye bukuremo icyagirira u Rwanda akamaro

  • Hello dear MAYITA ANTONIA,

    biranshimishije cyane kubona ubutumwa bwanjye wahise ububona aka kanya. Yewe kwiga ni uguhozaho, na njye uyu munsi wanyigishije. Akajambo „Urumeza“ mperuka kukumva kera cyane.

    Maze rero uramenye ntuvaho wiyuha akuya, ntugerageze kumva ariya magambo ari muli uriya muvugo. Nkuko wahise ubibona nakoze koko mu „Nganzo“. Nagerageje kugenekereza. Ubusanzwe ni umurya w’inanga. INANGA Y’UBUVUMERA. Ni inanga abakurambere bandaze.

    Ahubwo ugerageze, nushaka ukuremwo bimwe, cyangwa wongeremwo ibindi. Maze umuvugo uwufate mu mutwe. Maze uwugire rwose uwawe. Nushaka ujye uwulirimba bucece, cyangwa uranguruye.

    THEY CALL IT SHARING. SHARING OF SORROW, TENDERNESS, GRATITUDE, HUMILITY AND LOVE. TRUE AND DEEP SPIRITUAL LOVE.

    Ibisobanuro biri hagati y’imirongo. Umuntu agenda abyumva buhoro buhoro, nako ibisobanuro iyo igihe kigeze, birakwiyereka bikisobanura. Aha niho IKINYARWANDA kibera koko inshoberamahanga. Ku muntu utazi ingengagaciro-nyarwanda biraruhije cyane kubyumva.

    Sincerely yours,
    Ingabire-Ubazineza

  • Mwiyeze mumitima yanyu muve mu matiku,mwisengere Imana kandi mwikiranure nayo ubundi ibindi byose bizashira!!!!!!!!!!!!

  • Imana twese iduhundagazeho imigisha tuve ibuzimu tujye ibuntu turebe aho ukuri kuri umugani w’uwavuze ati”niyo mpamvu abazungu bazaguma badusuzugura”Abazungu bazadukoroniza mpaka kugeza igihe tuzamera ubwenge.

Comments are closed.

en_USEnglish