Digiqole ad

Urubanza rwa Ingabire Victoire ruzakomeza kuwa gatatu, Umugabo we yatinye

Ku Rukiko Rukuru  ku kimihurura mu mujyi wa Kigali, urubanza rwa Ingabire Victoire kuri uyu wa mbere rwamaze amasaha arenga 8, ku mugoroba abacamanza bafashe umwanzuro wo kurusubika rukazasubukurwa kuri uyu wa gatatu.

Ni urubanza rwatangiye ahagana saa mbili n’igice za mugitondo, ahagana saa kumi, umushinjacyaha  yasabye ko urubanza rwaba rusubitswe kuko atanyurwaga n’isemura (Interpretation) y’umusemuzi mu rubanza.

Victoire Ingabire mu rukiko kuri uyu wambere/Photo Daddy Sadiki
Victoire Ingabire n'umuburanira mu rukiko kuri uyu wambere/Photo Daddy Sadiki

Muri uru rubanza umushinjacyaha Alphonse Hitiyaremye  yavuze ko ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabye ubufatanye n’ubushinjacyaha bw’ubuholandi tariki 29/10/2010 kugira ngo babone ibimenyetso ku byo Ingabire yateguraga akiri i burayi.

Tariki 27/12/2010 nibwo ubushinjacyaha bw’ubuholandi bwaje kwemera gufatanya no gutanga ibimenyetso ku bushinjacyaha bw’u Rwanda kuri Ingabire Victoire. Tariki 30/05/2011 nibwo ubushinjacyaha bw’ubuholandi bwohereje bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko Ingabire hari umugambi yateguraga.

Bimwe muri ibyo bimenyetso ari nabyo biri guherwaho mu gishinja Ingabire ibyaha byo; Gutera inkunga imitwe igamije iterabwoba ku Rwanda, Kugambira guteza umutekano muke mu Rwanda n’amacakubiri, Guhakana Genocide yakorewe abatutsi n’ibindi.

–          Umugore witwa Mujawayezu Speciose yohererezaga amafaranga uwitwa Uwumeremyi Vital mu gutera inkunga FDU Inkingi

–          Uwumuremyi Vital ayo mafranga ngo yayashyikirizaga Ingabire Victoire, maze Victoire nawe ngo akayoherereza FDLR

–          Ingabire yaba yarasabye Mai Mai ubufatanye mu kurwanya u Rwanda

–          Fax yohererejwe Ingabire iturutse muri Tanzania imusaba gushyiraho umutwe w’ingabo.

–          Ingabire yoherereje Nyemera Emmanuel urwandiko ngo akore recruitment mu Rwanda y’abajya mu mutwe w’ingabo.

–          I bruxelles ngo hafatiwe imyanzuro y’uko hagomba gufatwa ingamba zo kuyobora uwo mutwe urwanya leta y’u Rwanda, Ingabire ngo yabigizemo uruhare rukomeye.

–          Ingabire ngo akiri i Burayi yakwirakwizaga ibitekerezo by’uko ngo mu Rwanda habayeho Genocide ku bahutu.

–          Victoire  yandikiye ibaruwa Abdou Diouf (TPIR) igaragaza ko abahutu bari gukumirwa mu nzego zose mu Rwanda (Ibi ngo ni uguhembera amacakubiri ashingiye ku binyoma)

–          Mbere yo kuva i Burayi, Ingabire ngo yahagurukanye”Plan d’Action à l’interieur” yaba ngo yari igamije uburyo bwo kwangisha leta abaturage.

–          Ubushinjacyaha bwo mu Buholandi ngo bwabwiye ubwo mu Rwanda ko hari ibindi bimenyetso byinshi byanyerejwe n’umuryango wa Ingabire Victoire.

–          Muri e mail ze harimo declaration ya Mai Mai nayo imusaba ko bafatanya.

Victoire n'abamuburanira/ Photo Daddy Sadiki
Victoire n'abamuburanira/ Photo Daddy Sadiki

Nyuma yo kumusomera ibi bimenyetso, Ingabire yabihakanye. Avuga ko ibi bimenyetso atari bishya ko kandi atabyemera.

Yavuze ko ibyo byo kohererezwa amafaranga bitamufata kuko ku mpampuro za Western Union (transfer d’argent) nta amazina ye yabaga agaragaraho.

Kuri declaration ya Mai Mai nayo yamusabaga ko bafatanya, Ingabire yavuze ko ngo harimo n’izindi nyinshi, ariko nta kigaragaza ko we yigeze abemerera gufatanya nabo.

Yahakanye gukorana na Vital Uwumuremyi (nawe baranwa) mu kwakira no kohereza amafaranga kuri FDLR.

Fax yaturutse muri Tanzania imusanga i Burayi, yamusabaga gushinga umutwe w’ingabo. Arayemera ariko akavuga ko yayisubije ko ibibazo byo mu Rwanda ashaka ko bikemuka mu nzira za Diplomatie.

Victoire yemeye kandi ko Nyamera Emmanuel yari umunyamuryango wa FDU, ariko Ingabire atigeze amusaba gukora recruitment y’abantu bajya mu mutwe w’ingabo.

Hari proces verbal y’inama yo kuwa 24/02 (umwaka ntiwashyizwe ahagaragara n’ubushinjacyaha bw’Ubuholandi) ngo yabonywe mu nzu Ingabire yabagamo. Ingabire yababajije niba hari signature (umukono) ye bayisanzeho. Avuga ko atayizi.

Urubanza rukaba ruri gukomeza nyuma y’akaruhuko, gusa havutse ikibazo cy’ubusemuzi (translation) ku buryo bongeye gufata akaruhuko ngo babanze bagikemure.

Umugabo we Lin Muyizere, uri Zevenhuizen mu Buholandi, yatangari je Radio Netherlands Worldwide/Africa ko afite ubwoba ko umugore we ahabwa igihano cyo gufungwa burundu.

Daddy Sadiki Rubangura
UM– USEKE.COM/Urukiko rukuru

31 Comments

  • Niba batamubeshyera Umugabo wa Victoire nta ni feke kuko nawe no kwemerera umugore we akaza i Rwanda bigaraga ko ari INGANZWA.

  • Aba Zambia bararirimba ngo tukorayimba hozana, bivuze ngo turirimbe Imana, nibyo koko Imana dusenga irakomeye, ingabire yazanye vuvuzera mbi cyane zanganisha abanyarwanda yunamira bambonye umutwa> Afite n`ibindi bigambo byinshi byanganisha abanyarwanda ngo afite abazungu bamuri inyuma ra, ngaho se nibagutabare turebe. Arko ubwo ubundi yarize koko, Mugabe wa Zimbabwe muri 1985, abazungu bamwitaga smart boy of Africa none reba uko bameranye, nawe uzi uko bari bakuri inyuma ucigera irwanda none ubu ashwi ntibazi niba unahari.

    • ngo umheto woshya umwambi bitari bujyane,none na ingabire yarohejwe none abamwoheje nta n’ugira icyo akopfora ngo amuburanire,uretse ko ibyo ibigaragara ibyo yakoze niyo yazana abamuburanira ntibabimuhanaguraho,yarenze umurongo

  • dutegereze icyo abacamanza barabivugaho.kuki dushimishwa no kwihutira gufata imyanzuro igaragaza ibyo twifuza ko byaba

  • BURI WESE UTEKEREZA KANDI UKURIKIRA AMAKURU KURI RADIYO ZITANDUKANYE YAKWIYE KWIBUKA AMAGAMBO MABI YA INGABIRE ABIBA AMACAKUBIRI MU GIHE IGIHUGU CYACU GIKATAJE MU ITERAMBERE. UMUNTU WAHINYUZA AHO TWAVUYE NAHO TUGEZE UWO NI IGICUCU MU BINDI NI IMPUMYI NI NTAMUNOZA. NAHO IBIKORESHO BY’ABAZUNGU NKUWO NGUWO RWOSE HARI IGIHE KIZAGERA BABURE UMWANYA BURUNDU.

    • abayobozi africa isigaranye batari ibikoresho byabazungu nibande?mujye muryama musinzire umugani wa H.E ntabyo muzi

  • UUNYARWANDA UBU AHO ARI YIFUZA ITERAMBERE KANDI UBUYOBOZI NTAKO BUTAGIRA, NAHO ABO BAZA GUTESHA UMUTWE RWOSE NTAMWANYA BAGIFITE NA GATO. NI UBWO AMATEGEKO ARIKO AMERA ,AMAGAMBO YA INGABIRE YAGIYE AHOMVOMVA UBWAYO YAMUSHINJA PE. YARI UGUKWIRAKWIZA INZANGANO GUSA KUBERA UMURENGWE WE.

  • Mwese muceceke mutegereze imyanzuro yurubanza iribufatirwe mu rugwiro ibindi mubyihorere ntimuzi iyo biva niyo bijya. FDLR iri mu buyobozi naho mwe NGO umuntu akorana na yo.

    • warasaze sha

  • Umva wowe wiyise Kaka,
    Ingabire afite uburenganzira bwo kunamira uwo ashatse nk’uko nawe ntawaguhatira kwunamira uwo udashatse.
    Naho ibyo by’ibigambo uvuga, ushobora kuba ari wowe wabyumvise wenyine, ngaho se bidusubirirmo utagize icyo uhinduramo?
    Erega iryo jambo mu muziza ngo yavugiye ku gisozi turifite ku byuma byacu.

  • Nta muntu uzavuga ikitagenda mu Rwanda ngo agire amahoro .Muzame uwagize amahoro yagaye H.E.

  • uyu mugore amagambo ye akiri i burayi ndetse nayo yavugiye ku rwibutso ku gisozi azayabazwe,kuko yuzuyemo uburozi bukaze.

  • jyubyihorera ntamwanzi uhora ntanishuti ihoraho muri piliki,ntibyagutangaza atuyoboye mubihe bizaza,mujyemurebesha amaso muceceke politiki sikintu wajyamo ukirimutoya bibabere isomo rubyiruko

    • Claudette waramutseho? Politiki ubayo si ikintu kibi, at all. Ahubwo abenshi bayijyamo nta bumenyi bayifitemo ari naho abanyarwanda bavuga ko umuntu ubeshya, uhuguza, uteranya, ucengana n’andi manyanga; bavugango ni ‘POLOTIKI”. Ahubwo dukeneye abantu basobanukirwa ko politiki ari Project ugaragaza ko yakungura abo uyitegurira kandi bayinenga ukabyemera, wabishobora ukayihindura utayishobora ugafasha hasi.
      None se niba tugitekereza ko kuba bakwita uwo mu “bwoko” ubu biguha kuyobora n’iyo wowe waba warayobye, abaturage bamwe nabo bakumva ko niba hayoboye uwo bita “uwabo” ariho igihugu kiyobowe neza byazagera he?
      Abakiri bato ndabakangurira kwiga politik nziza kandi ifite amahame igenderaho n’amategeko ntarengwa ubundi uzarebe ko ibyo twita amacenga n’amacabiranya bitazasimburwa n’umuhate no kujya imbere.
      Claudette niba ukiri muto ahubwo ndagutumiye ngo dufatanye kuzamura igihugu cyacu muri politiki yiyubashye.
      Ugire amahoro y’Imana.

  • ibyamaze kugaragara ni uko ingabire yateguraga imigambi mibisha ku rwanda kandi binemezwa n’uwo bakoranaga wabaga muri fdlr we wemeye ibyaha ashinjwa,ubwo ingabire azireguza iki uretse gukomeza kuburana urwandanze ashakisha abasemuzi batabishoboye,amaherezo ye ari hafi ubundi ayo yivugishwaga akayaririsha.

  • ARIKO NABWIRA KAKA KO KUNAMIRA MBONYUMUTWA ATARI ICYAHA MUGITABO CY’AMATEGEKO AHANA Y’URWANDA KANDI BYARI UBURENGANZIRA BWE REKA ABURANE IBYO BAMUREGA DORE KO NABYO ATARI BIKE KANDI ABACAMANZA NKEKA KO BAZASHYIRA MUGACIRO NTAKUBOGAMA.

  • Imana ntirengany izabisobanura

  • Ntimukumve inanga irangira mugirengo icuranzwe na so! Abanyarwanda musanzwe mwangana muryaryana, ntimukabeshyere umuntu ngo afite ibitekerezo byo kwanganisha abanyarwanda, niryari mwakundanye ra? Niba hari amakosa amuhama nayahanirwe n’amategeko niba ntayo bamurekuere akomeze akine politique nk’abandi. Ninde urakora mu muriro agahezamo akaboko? Iyo babaroze ntimwanga? Ukuri kuraryana

  • Ngo amagambo mabi! Ni nde se wirirwa abandi imyanda, ibigrasha etc. Uwacira imanza abavuga nabi mu Rwanda ntiyabona naho abafungira.

    • amagambo mabi kuyavuga bireba uyavuga n’uyabwirwa kubera impanvu,ariko niba uganiriye nbi bikagira ingaruka ku muryango rusange,ukaganira nabi ugakomeretsa abakunvise,ibashinyagurirra ubishonoraho nk’uko uriya ingabire yabigenje akigera ku gisozi,mpamya ko amategeko aricyo aberaho ngo agorore indimi za bamwe zicira uburozi n’umuriro.

  • ARIKO KARIBU NAWE WIGIZA NKANA UWO ARABYEMEREWE KUKO ARARINZWE IMPANDE ZOSE NAHO ABANDI NABABWIRA NGO BAJYE BICECEKERA NTACYO BABA BAVUGA TUTABONA KANDI NGO inka yiganye imbwa kunnya murugo irabizira. UBWO RERO NIWIGANA ABAFITE UBUDAHANGARWA NI AKAZI KAWE.

    • maze bavuga ibigoramye imihoro ikarakara!!hari uwo bise umwanda atariwo?hari uwo bise ikigarasha ataricyo?naho kuvuga imbwa n’inka ibyo nta sano bifitanye nawe urabizi.

  • Tutabereye Leta y’u Rwanda ngo na Ingabire tumucire urwo gupfa ariko rwose Ingabire ikigera mu Rwanda yavuze amagambo mabi cyane.

  • None dushyize mu gaciro buriya ariya magambo ntiyaremaga macakubiri muri rubanda

    • uretse kurema amacakubiri gusa se ahubwo uriya mugore ntiyarimo ashinga imitwe ya gisirikare kuburyo ibyo yavugaga yari guteza akavuo ubundi insoresore ze zikabona aho zimenera,bajya bavuga ngo iyo utobye amazi nibwo ufata amafi neza.

  • Ndabashimiye mwesekubiterezo byiza nubwo harimo ababogama rwose,mubyukuri kunamira Mbonyumutwa ntacyaha kirimo kukontanikibi yaba ashinjwa kdi niyo cyaba gihari umuntuwawe cg inshuti icyo yakora cyose ntigikuraho ubucuti mufitanye,ariko mubyukuri Ingabire tubyemere yavuze amagambo mabipe!

  • utazi irengero ry’amagambo agirango umuyaga ni igaju!
    reka nicecekere.

  • Nshuti zanjye simpakana ko abahutu bataphuye ndetse cyane ariko ntabwo ari génocide(iyicwa ry’ubwoko cg abatuye agace kubera imiterere ,imitekerereze babikanguriwe na leta)kandituremeranya ko atariko abahutu bapfuye kuko bazize kwihorera kwa bamwe na bamwe kuko iyo iza kuba leta yari kubikangurira abatutsi doreko inkotanyi zari zafashe igihugu bagahera ruhande; ubwo hazaza amategeko ahana kwihorera naho umuntu uzavugako RPR yakanguriye kwica abahutu rwose azaba ayibeshyeye nubwo hari bamwe baba barabikoze kugiti cyabo.Murakoze

  • ibya ingabire nimubyihorere kuko yashatse kuza na amacakubiri mu Rwanda asanga bidashoboka naho yamenera u Rwanda ni saramaaaa

  • AKAGA, usubije neza cyane nanjye numva abahutu bapfuye barazize abantu bihoreye uzi umusirikare watashye agasanga iwabo babamaze, ababamaze baraho bidegebya ntabwo yari gushobora kwihangana ahetse imbuga pee.Ndumva ntawe utabyumva naho iyo bategura jenoside yabo nabo baba barashize nkuko abatutsi bashize. Mwabonye icyo mwitwaza.

  • Ariko se ibimenyetso birirwa basaba u Buholande ni iby’iki, hari umuntu uyobewe discours za Ingabire kuri BBC, Voix d’Amerique, ku Gisozi, etc…

    Arinjye Ingabire naburana nemera icyaha nkagabanyirizwa ibihano nshingiye ku ngingo ya 35 CPP

Comments are closed.

en_USEnglish