Digiqole ad

Ririma: Kubera ubusinzi yishwe n’icyuma yizaniye ngo yice mugenzi we

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, mu karere ka Bugesera Umurenge wa Ririma, nyuma yo gutonganira mu kabiri, abagabo babiri batashye baza kurwana umwe atera undi icyuma aramwica.

Abaturage barasabwa kwirinda ubusinzi kuko butera urugomo
Abaturage barasabwa kwirinda ubusinzi kuko butera urugomo/Photo Internet

Joseph Uwilingiyimana niwe ukekwaho kwivugana Jean Bosco Kalinganire, aba bagabo ngo baba bari babanje kunywa inzoga bita “Vubi” ikorerwa muri ako gace,  mu kagari ka Nyabagendwa nkuko twabitangarijwe n’abatuye hafi aho.

Jean Bosco Kalinganire wishwe. Ngo yari yabanje gusinda cyane iriya nzoga, ndetse yanduranya ku banyweraga aho, nkuko Rukundo Venuste wanyweraga aho we yabitangarije Radio Rwanda.

Nyuma yo kuva mu kabari atonganye cyane na Joseph Twiringiyimana, Jean Bosco yikojeje mu rugo azana icyuma, ajya gutegera Joseph mu nzira. Mu mudugusu wa Cyoma niho Joseph yaje kumusanga maze bararwana. Byarangiye Joseph ateye iki cyuma Kalinganire ari nawe wakizaniye maze agwa aho.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ririma yatangaje ko ubu bwicanyi buterwa ahanini n’ubusinzi bw’inzoga z’inkorano.

Yavuze ko ubuyobozi bw’Umurenge bgiye gukaza imbaraga mu kurwanya bene izi nzoga, anasaba abaturage baba benga aya mayoga kurebera kuri bene ubu bwicanyi ziteza bakareka kongera kuzikora.

Uwiringiyimana Joseph ari mu maboko ya police kubera ubwo bwicanyi akekwaho.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

4 Comments

  • Kugabanya inzoga cyangwa ibindi biyobyabwenge bifite icyo byagabanuraho pe! Ariko muzashake icyagabanya ubugome busigaye buba mubantu, umuntu asinda inzika yarasanganywe ntasinda inzoga! Uwanyoye inzoga arasinzira, uwasinziriye ntacumura, udacumura akajya mw’ijuru! Njye ntabubi bw’inzoga mbona, babi nitwe twimitse ibibi mu mitima yacu!
    ikindi gukora inzoga si bibi kuko nabyo bigaragaza ubuhanga abaturage bifitemo icyo nasaba leta ni ukubwira ikigo gishinzwe ubuziranenge kubigira ibyiza birimo nibibi bishobora kwangiza ubuzima bwabo ubundi babakosorere inyigo, mureke abaturage bisanzure, mubahe umudendezo! Ukuri kundi gushingiye ku mafaranga abaturage batunze, ntabushobozi bafite bwo kugura inzoga zihenze za BRALIRWA, mubshobozi bwabo buke bidagadurira mubyo bafite hafi, mwababujije guhinga amasaka, bahinga bijyanye ni akarere batuyemo, uziko ntarutoki ruba Bugesera uretse aho bita i Musenyi! Urumva abaturage bazidagadura bate kandi bafite uburenganzira bwo kwishima no kwishimisha? Bajye La Palisse se? Ntibabona ayo kwishyura hariya hantu, baherukayo basabayo akazi ko kuba abayede! Twubahane muduke dufite

  • Ikibazo si inzoga ahubwo IYI NKURU TURI GUSOMA uwayanditse YIZE ITANGAZAMAKURU?Uwigendeye we Imana imuhe iruhuko ridashira!

  • jye ndashaka kumenya kuki abantu bari gupfa cyane nyamara murarebe neza kobungo ho biteye ubwoba mwigire mumidugudu none se umuntu ntanataka ngo bamutabare nyamara dushobora kuba hari interahamwe zasigaye zisigaye zica abantu ntibyumvikana kabisa ko hari umuntu ukica undi harimo tena

  • dear,gupfa byo si iRwanda gusa,nahandi,kuva ibyaha bikiri mumitima y’abantu bigombe kubaho.izo nzoga,drogue different comme tu le savais,bibyura kamera.ahubwo gupfa,inzoga,kurwana,n’ibindi siyo problem ahubwo ese uhamagawe wagenda ute?mwihane muhinduke,muve mubyaha byanyu.Imana izabeza kandi ibatunganye.

Comments are closed.

en_USEnglish