Digiqole ad

Dream Boyz na Jay Polly i Bugande gukora Video ya “Mumutashye”

Amakuru dukesha manager wa Group ya Dream Boys, Alex Muyoboke ni uko aba basore mu ntangiriro z’iki cyumweru, we na Group akorana nayo ndetse n’umuraperi Jay Polly bazerekeza muri Uganda gukora amashusho y’indirimbo baherutse gusohora bise “Mumutashye”

Jay Polly
Jay Polly

Amakuru amaze iminsi avugwa ko ngo iyi ndirimbo amafoto yayo yamaze gusohoka, abandi bakavuga ko ngo yaba izakorerwa mu Bufaransa, ibi byose Muyoboke arabihakana akemeza ko iyi Group na Jay Polly bazajya gukora ayo mashusho mu Bugande muri iki cyumweru kiza.

“Mumutashye” ni indirimbo yakunzwe cyane n’abakunzi b’aba bahanzi ba RNB na Rap bafatanyije, bakaba barayisohoye amasaha make cyuma yo kuza ku mwanya wa gatatu (Jay Polly) n’uwa kane (Dream Boys) mu marushanwa ya Primus Guma Guma Superstar yegukanywe na Tom Close.

Dream Boys
Dream Boys

Plaisir Muzogeye
UM– USEKE.COM

 

14 Comments

  • amahirwe masa

  • Courage!

  • ummh nubwo ntabakunda big up.

    • Sha bakunde,Mana JAY POLLY nabuze icyomuha pe!gusa mfasha tumukunde

  • Nimwe bambere kdi twemera. Naho ibya Guma guma ni mubirekere aho twarimpoye. Naho abatabakunda nabo sinabagaya,burya mu rda byaragoranye kugira ngo twambare imyenda ro nabo bazemera.

  • guma guma ntibace intege kuko yari yuzuyemo ikimenyane turabemera kandi ntawabidukuramo niyo yazana za ndege za otan

  • ARIKO MPERUKA “mumutashye”ARI IYA “Ir.mboneye eulade” NIKO BAHU AHO NTIBYABA ARI GUSHISHURA KO NUMVA NGO NIBYO MUSHOBOYE EREGA MUZIKA MWAYIGIZE AGATOBERO.

  • Nejejwe cyane no kubabona en ouge kuko iyo umuntu yambaye rouge bigaragaza ko aba ari confident. So keep up!

  • Dream boys abayisebya bayireke
    kuko murikigihe ifite ingufu
    ahubwo nagira ni COURAGE BASORE.

  • Big up jay polly and dream boys tubari inyuma, courage.Ndi umufana cyane wa jay polly nkunda message ziri mu ndirimbo ze.

  • dream boys ndabemera bya cyane bakomereze aho.sawa best moment

  • big up basore musonge mbele

  • mukomereze aho turi kumwe muri abambere mbese turabemera.kandi bonne chance

  • ndabakunda cyane

Comments are closed.

en_USEnglish