Digiqole ad

Lt .Col Rugigana Ngabo yongewe igifungo cy’agateganyo

Amakuru dukesha urubuga rwa Orinfor aratangaza ko urukiko rukuru rwa Gisirikare rwongereye igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30 cya Lt Col Rugigana Ngabo.

Lt. Col Rugigana Ngabo
Lt. Col Rugigana Ngabo

Mu isomwa ry’iki cyemezo mu rukiko rukuru rwa Gisirikare i Kanombe umucamanza yavuze ko iki cyemezo agishingira ku byo ubushinjacyaha bugaragaza birimo uburemere bw’icyaha  uyu musirikare aregwa, Aha twabibutsa ko Lt Col Ngabo Rugigana aregwa icyaha cyo kuvutsa igihugu umudendezo.

Mu bujurire bwa Lt Col Ngabo Rugigana ku ifunga n’ifungurwa rye, ubushinjacyaha bwa giririkare bwasabiraga uregwa gufungwa by’agateganyo mu gihe agitegereje kuburana ku icyaha rukumbi akurikiranyweho cyo kuvutsa igihugu umudendezo.Kubera uburemere bw’ibyaha uyu musirikare akurikiranyweho urubanza rwe ruburanishwa mu muhezo nkuko byifuzwa n’ubushinjacyaha bwa Gisirikare. Impamvu ngo nuko itegeko ribiteganya mu gihe kuburanishiriza mu ruhame byabangamira umuco cyangwa umutekano.

Ikindi ngo nuko urubanza rwa Lt. Colonel Rugigana rwaba rufitanye isano n’urwa mukuru we Kayumba Nyamwasa uherutse gukatirwa na ruriya rukiko bityo kuruburanishiriza mu ruhame bikaba byabangamira iperereza. Igisirikare kivuga ko icyaha ari gatozi kidafite aho gihuriye nuko mukuru we hari ibyaha nk’ibi byamuhamye.

Uregwa Lt Col Ngabo Rugigana yavuze ko icyaha akurikiranyweho nta shingiro gifite. Urukiko rwongeye ku nshuro ya 2 guhamya icyemezo cy’urukiko rwa mbere ko Lt Col. Rugigana akomeza gufungwa mu gihe ategereje iburanishwa rye. ubushinjacyaha bwa giririkare yasabiraga uregwa ifungwa ry’agateganyo mu gihe agitegereje kuburana ku icyaha rukumbi akurikiranyweho cyo kuvutsa igihugu umudendezo.Uyu musirikare yatawe muri yombi umwaka ushize mu kwezi kwa munani.

Umuseke.com

18 Comments

  • nimuyinyonge sawa

    • inki se? ariko mwabaye mute

  • umuseke murantangaje pe, ntabwo narinzi ko namwe mukorera umuntu censure kandi aba atatukanye. Message yanjye kweli mwayihitishije mukareka kuyiniga. Ahaaa, ndabona musigaye mukora nk’ igihe.com

  • yewe uyu muntu ararengana se kko?
    nawe se umwaka urenga urubanza rusubikwa amanywa na nijoro?
    Imana ihoraq ihoze
    na gen NKUNDA ari kuborera mu munyururu

  • Ubutabera bwigenga Oyeeee

  • ubutabera bw’ishyamba, abanyarwanda muzakubitwa mukongoto mpaka. Aluta continua.

  • nakwivanga my friend nasabe ibabazi nkabandi urebe ko bidashira duce bugufi twubake.

  • nibacukumbure neza abo bafatanyije mu gutera amagrenades inzirakarengane i kigali nabo babone ubutabera kuko babaye ibumuga ntacyo bakimariye wenda bazabona indishyi z’akababaro bakava mu buzima bubi batejwe na rugigana n’abagome bagenzi be

    • ariko mubona arinde watera grennaade i kli atari ingabo za kagame koko?

      • ubwo ubona ingabo y’urwanda yatera grenade ishaka iki? ko muvuga ibintu bitarimo isesngura,ko bamwe mu baziteye babyemeye abandi bakaba ari aba ba rugigana bagikorwaho iperereza kandi ko amaherezo bazagragara niba ari aribo cg atari bo,icyo nzicyo abamugajwe bazabona ubutabera.

        • Rugigana niki?

  • nawe ningabo,Niba arukuri nibigaragara ko koko ariwe MINADEF na leta bagomba kwishyura impozamarira bakanasaba imbabazi abanyarwanda icyo gihe baba barishe indangagaciro

  • Buri wese aho ari ndetse ni ibyo akora yari akwiye kuba umugabuzi w’amahoro kuri mugenzi we.

  • Nti mukivange muvuga ibyo mutazi, mutegereze bazamucire urubanza niba, arengana azarenganurwa, naho ubundi iyo umuntu ataracibwa urubanza buri gihe aba ari umwere.

  • Banyarwanda burya ngo “umwijuto w,ikinonko ugira ngo imvura ntizagwa” kandi ngo “utazi akaraye ifumbwe araza ifu” ntibagiwe no kubabwira ko “ubamba isi burya ntakurura” reka mbabwire ko ibyo tubiba nibyo tuzasarura .

  • Erega rugigana yakoreraga leta ninayo mpamvu ibyaha nibiramuka bimuhamye leta igomba gusaba imbabazi,ibyaha yaba yarabikoze akorera leta,i mean mwizina rya leta,leta igomba kubiryozwa

  • Ahaa nzaba ndeba iby’ububutabera nibyizako abanyabyaha bahanwa ariko uku kuzarira k’ubushinjacyaha mugushaka ibimenyetso no kuzuza amadosiye binyuranye na gahunda ya Leta yo kwihuta mubyo dukora kandi bibuke ko uyu ari umusurikare wagiriye igihugu akamaro kandi we ntiyajyaga asubika gahunda zo gutabarira igihugu mugihe cyabaga kiri mukaga nkuko urubanza rwe rusubikwa ngo kuberako abahanzi bubushinjacyaha batarava munganzo kunonosora ibirego. ikindi kandi guhungabanya umudendezo w’igihugu nk’uko ari icyaha kigezweho mubushinjacyaha cyagombye gusobanurirwa abanyarwanda tukamenye uko giteye wumva kidasobanutse neza.

  • AHA JYEWE NIGIRIIRA UBWOBA BWO GUTANGA IGITEKEREZO KU MAKURU NKAYA. MBISWA DAA!!!

Comments are closed.

en_USEnglish