Digiqole ad

Pakistan-Abataliba mu guhorera Osama

Kuri uyu wa gatanu Abatalibans bigambye igitero cyagabwe ku mamodoka y’umwambasaderi wa USA  muri Pakistan ahitwa Peshawar,  mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’iki gihugu.

Abataliban bakomeje kwihorera
Abataliban bakomeje kwihorera"

Amakuru atangazwa n’ibiro ntaramakuru by’abongereza, Reuters, avuga ko umuvugizi wa ambassade ya USA muri Pakistan Alberto Rodriguez yatangaje ko nta munyamerika wigeze ahitanwa cyangwa se ngo akomeretswe n’iki gitero.

Gusa ariko nkuko byatangajwen’umuyobozi w’ibitaro byo mu mugi wa Peshawar ngo umuntu wigenderaga yahitanywe nacyo abandi 12 nabo barakomereka.

Ibi biro ntaramakuru bikomeza bivuga ko iki giterio aricyo cya mbere cyibasiye abanyaburayi muri Pakistan kuva Ossama Ben Laden yicwa n’abakomando b’abanyamerika.

Iki gitero kikaba ngo cyagabwe hifashishijwe imodoka yari itezemo ibibombe iparitse iruhande rw’umuhanda. polisi muri uyu mugi wa Peshawar ivuga ko iki gitero cyagabwe mu gace kabamo abanyaburayi batari bacye.

Umuvugizi w’abatalibans muri Pakistan yagize ati : ‘ Dushaka umukozi wese wo mu bihugu bigize umuryango wa OTAN kandi tuzakomeza kugaba ibitero nk’ibi.’

Al Qaïda ndetse n’abatalibans muri rusange, nyuma yaho Ossama yari amaze kwivuganwa n’umukomando w’umunyammerika ahitwa i Abbottabad,  batangaje ko byanze bikunze bazamuhorera.

Kuri uyu wa gatanu kandi ikibombe cyahitanye abantu batanu gikomeretsa bane mu gace kitwa Orazkai mu majayaruguru y’uburengerazuba bwa Pakistan.

Dukuzumuremyi Noel

umuseke.com

3 Comments

  • boss wabo amaze kwisasira benshi ni barekere aho niba bataramuhoreye barasibye.

  • Reka reka nibihangane barekere aho!!! Uziko amaherezo imperuka bavuga mbona izazanwa na bariya bagabo (Abataribani) batava ku izima…Kwica abantu si umukino

  • ariko barekeye aho ubwo gukorera Imana ni ukumara bantu niko gusenga.Imana izababaza abo bantu bakomeje kwica

Comments are closed.

en_USEnglish