Kubaka ubushobozi, gutanga serivise inoze.
Gusobanukirwa amategeko yerekeranye n’ibicuruzwa, binyura kuri za gasutamo zo mu bihugu bigize umuryango w’ Afurika y’Iburasirazuba, biturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi, bizatuma habaho kwihutisha gahunda zo kugenzura ibicuruzwa no gukurura abashoramari muri ibi bihugu hamwe no guteza imbere umwuga w’abakozi ba za gasutamo. Ibi ni ibyagaragajwe kuri uyu Wakane, ubwo abakozi ba gasutamo zo mu bihugu bitanu bigize umuryango w’Afurika y’iburasirazuba basozaga amahugurwa ajyanye n’uburyo bukoreshwa kuri za gasutamo ku isi hose mu gusoresha ibicuruzwa byinjira mu bihugu bigize uyu muryango.
Amahugurwa y’iminsi ine yaberaga mu karere ka Huye, mu kigo k’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro. Abakozi ba gasutamo zo mu bihugu bigize uyu muryango, bavuga ko ubundi bahuraga n’inzitizi zo gudasobanukirwa amategeko kuri buri gicuruzwa kivuye hanze y’ibi bihugu. MUNYANEZA Laurent, umwe mu bakozi bahugurwaga avuga ko hari ubwo babonaga igicuruzwa bakakitiranya n’ikindi, ntibanamenye amategeko shingiro baheraho ngo babone aho bagishakira. MUNYANEZA akomeza agira ati: “gusobanukirwa n’amategeko ku bicuruzwa bizafasha, kuko igihe umucuruzi akugejejeho imbere igicuruzwa, ukihutisha serivise umuha, bizatuma igihe cyo gusoreshwa kiba gito bityo usange umucuruzi adatinze imbere yacu.”
Ubumenyi abakozi bakuye mu mahugurwa, bugomba kubafasha gukuraho imbogamizi ku bucuruzi mu rwego bwo kubwihutisha no gukuraho amafaranga yishyurwa n’abacuruzi, igihe babaga batinze gukura ibicuruzwa byabo mu bubiko bwabigenewe nka MAGERWA. KARUGWEBA Augustin, umwe mu bakozi batangaga amahugurwa avuga ikintu k’ingenzi kizatuma ibihu bigize umuryango w’iburasirazuba byihutisha ubucuruzi bikanakurura abashoramari, ari uko buri mukozi wa gasutamo asobanukirwa inshingano ze, bitume umuntu uzanye igicuruzwa amwakira vuba kubera ikizere yiyubatsemo gishingiye ku ubumenyi. Akomeza agira ati: “ubumenyi ni ikintu k’igenzi kuko bizatuma abantu babona ko ibyo dukora ari umwuga wacu, batugirire ikizere kubwo kunoza imikorere yacu no gufasha ubucuruzi mu gutera imbere.”
Ubumenyi bwahawe abakozi ba za gasutamo kandi ngo si ubwo kubika; ahubwo ni ubwo gukoresha ngo bateze imbere umwuga wabo ngo kuko burimo imbaraga zihagije. TUSABE Richard, komiseri wa za gasutamo yagize ati: “kubaka ubushobozi ni inkingi yo gutanga serivise nziza kandi inoze.”
Aya mahugurwa yaberaga mu Rwanda,ayayabanjirije yabereye muri Kenya na Tanzaaniya.Azakurikiraho akazabera muri Uganda.
Thomas Ngenzi
umuseke.com
1 Comment
iyi gahunda ni nziza kuko ibicuruzwa byatindaga kuri gasutamo,bigatuma bikererwa bikaba byanavamo kwangirika.
Comments are closed.