KAMONYI-Haracyagaragara ikibazo cy’imirire mibi.
Kongera gushishikariza abaturage gukora uturima tw’igikoni no kwitabira gahunda z’ibikoni by’imidugudu , nibyo abakozi bashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Kamonyi bagiye gukora , mu rwego rwo kurwanya imirire mibi ikunze kuvugwa mu mirenge imwe igize aka karere.
Ikibazo cy’imirire mibi muri aka karere ni ikibazo gikunze kugaragara cyane nyamara iyo witegereje usanga aka karere gafite imiturire myiza ndetse n’ umusaruro abaturage babona nawo urashimishije, gusa ikibazo kiba ko imyumvire y’abaturage ikiri hasi cyane. Akaba ariyo mpamvu abakangurambaga bafite imibereho myiza y’abaturage mu nshingano zabo bagiye kongera ingufu kugirango abo bireba barusheho guhindura imyumvire maze bahangane n’ ikibazo cy’imirire mibi ikunze kuvugwa mu mirenge yabo. Bamwe muri aba bakangurambaga baratangaza ko ari inshingano zabo kumanuka mu baturage kugira ngo bamenye akamaro k’imirire myiza ngo ntibakomeza bicaye gusa kandi hari abaturage bo mu mirenge yabo bagira ingaruka zo kurya nabi bakaba basaba kandi abayobozi n’abandi bavuga rikijyana ko bamanuka gushishikariza abaturage bayobora kurya indyo yuzuye.
Dushimimana Janvier Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa ngamba ari nawo ukunze kugaragaramo ibi bibazo cyane aratangaza ko iki kibazo kidaterwa no kubura ibiryo ahubwo biterwa n’amazi mabi abaturage bavoma muri nyabarongo dore ko uyu murenge ukora kuri uwo mugezi. Mu rwego rwo kurwana n’iki kibazo cy’ imirire mibi muri aka karere abakozi bashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mirenge 12 igize aka karere n’abajyanama b’ubuzima bari gukurikirana amahugurwa y’iminsi 2 abera I muhanga ajyanye no gukangurira abaturage ibirebana n’imirire iboneye.
Mukatete Paulette
umuseke.com