Ivory coast- Ouattara yarahiye
Alassane Ouattara yarahiriye kuba perezida i Yamoussoukro
Kuri uyu wa gatandatu niho perezida Alassane Ouattara yarahiriye kuyobora igihugu cya Cote d’Ivoire i Yamoussoukro, umugi w’ ubuyobozi muri iki gihugu(Capitale administrative). Uyu muhango ukaba wari witabiriwe na bamwe mu bayobozi bakuru b’ ibihugu bya afurika bagera kuri 20. Uyu muhango kandi ukaba witabiriwe n’umunyamabanga mukuru wa Loni Ban Ki-moon, ndetse na perezida Sarkozy w’ uburafaransa .
Uyu muhango wari utegerezanijwe ubwuzu bwinshi muri iki gihugu ukaba warimo perezida w’ ubufaransa, Nicolas Sarkozy akaba ari nawe muperezida uturuka mu bihugu bikize wari witabiriye wenyine
Alassane Ouattara akaba yaje kwakira perezida w’ ubufaransa ari kumwe na Alain Juppé minisitiri w ‘ububanye n’ amahanga, ubwo bavaga mu ndege.
Nk’uko byari byatangajwe inzu ikorerwamo na perezidansi y’ Ubufaransa (Eysée ) perezida Nicolas Sarkozy yari yagize ati «uzaba ari umwanya wo kugaragaza ubufatanye bwa politiki y’ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’ ukwiyubaka kwa perezida Ouattara», Ibi rero bikaba ngo ari intambwe yagizwemo uruhare na leta ya Paris,
intambwe nziza mu buryo bwose.
Nicolas Sarkozy ngo akaba yifuza gufungura andi mateka mashya y ‘imibanire inoze hagati y’ubufaransa n iki gihugu cyo mu burengerrazuba bw’Afurika .
Ingabo z’ ubufaransa zikaba zarafashije ingabo za ‘Alassane Ouattara mu guta muri yombi perezida wayoboraga Cote d’Ivoire Laurent Gbagbo hari kuya 11 Mata, ubwo yari mu nyubako ye i Abidjan mu murwa mukuru.
Nicolas Sarkozy akaba ari we perezida w’ubufaransa usuye Cote d’ Ivoire bwa mbere guhera mu 1997. Akaba ari nawe kandi wabonanye imiryango y’ Abafaransa ituye i Abidjan ubusanzwe yahahamuwe n ibikorwa by ‘imvururu byabanjirije intsinzi ya Alassane Ouattara.
Jonas Muhawenimana
umuseke.com
1 Comment
ubuyobozi bwose buturuka ku MANA, abanyarwanda tugusabiye umugisha w’ uwiteka mukubaka igihugu cyawe no guteza imbere africa
Comments are closed.