U Rwanda-Ubugumba buri hagati 10 na 15 %.
Ubushakashatsi bwakozwe bugomba kwemezwa n’ikigo k’igihugu kibarurisha mibare, buragaragaza ko abashakanye hagati ya 10 na 15 ku ijana bashobora gufatwa n’ubugumba.
Ministiri w’ubuzima Agnès Binagwaho wemeza ubu bushakashatsi, avuga ko mu gihe habonetse ko abashakanye badashobora kubyara, abaganga babohereza ku bandi babizobereyemo. Ariko na none hari ubugumba mu Rwanda abaganga bashobora kwitaho kandi bugakira. Abashakanye bafite ikibazo cyo kutabyara 90 % bashobora kwitabwaho bagakira, naho abandi basigaye bagera 10 % ntacyo bashobora gukorerwa.
Abashakanye rero bafite ikibazo cyo kutabyara ariko babyifuza, bashobora kubigeraho mu gihe boherejwe ku muganga w’inzobere igihe kitararenga; kandi abashakanye bose bakajyana, ntihagire ugenda wenyine.
Ministiri w’ubuzima Agnès Binagwaho, avuga ko abashakanye bagomba kwirinda ibikorwa bidasobanutse bishobora kwangiza ubuzima.
Dr Eugène Ngoga, umuganga mu bitaro byitiriwe umwami Fayçal avuga ko mu bagore bagana ibi bitaro, baje kwisuzumisha, 10 % baba bafite ikibazo cyo kutabyara. Icyakora abaganga b’inzobere bagerageza kubitaho.
Zimwe mu ngamba zafashwe harimo gukangurira abaturage ibijyanye n’ikibazo cy’ubugumba. Kugeza Ubu ibizamini bishobora gukorerwa mu Rwanda, kuko haboneka ibikoresho bijyanye n’igihe hamwe n’abaganga babishoboye.
Mu Rwanda ariko na none haracyari umubare w’abaganga udahagije, aho umuganga umwe abarirwa abaturage 10.000.
NGENZI Thomas
Umuseke.com
2 Comments
muturangire aho twakwivuriza ubugumba tel 0788806562
Ko Mfite Ikibazo Cyokugira Amasohoro Make Kandi Adafite Ingufu Mwandangiye Aho Nakwivuliza Tel 0728206562 0788806562