Abanyeshuri ba kaminuza mu buraya.
Ushobora kuba wibwira ko abakora umwuga w’uburaya ari abantu batigeze bagera mu ishuri cyangwa se ukibwira ko aba nyeshuri biga mu mashuri yisumbuye( seconderi ) ari bo bashobora gushukika bityo bakaba bakwishora mu mvuga w’ubusambanyi. Nyamara n’abanyeshuri biga muri za kaminuza na bo bashobora gukora umwuga w’uburaya batitaye ku bumenyi baba bafite ku bibi n’ingaruka z’uburaya ndetse n’agaciro n’uburyo nyarwanda uba ubafatamo.
Uyu mukobwa ntabwo yiga muri UNR ndetse si umunyarwanda/ Photo Internet
Umwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda wavuganye n’umuseke.com ubwo twamusangaga mu mahugurwa yateguwe n’akarere ka Huye ku bufatanye na PSI Rwanda, yaberaga muri hotel Credo ihererye mu karere ka Huye intara y’amajyepfo, yatangaje ko zimwe mu mpamvu zibatera kujya mu mwuga w’uburaya harimo kuba imiryango yabo itabasha kubaha ibyo bashaka byose.
Yagize ati : « Umwuga w’uburaya nawutangiye mu mwaka wa 2008. Nkaba narabitewe n’umuryango wanjye kuko utabashaga kumpa ibyo nkeneye byose birimo imyenda , amavutta meza mbese ngo nanjye mbashe kurimba nk’izindi nkumi ».
Uyu mwuga nk’uko uyu mukobwa w’imyaka 28 akaba ari mu mwaka wa kane muru kamnuzankuru y’urwanda akomeza abivuga ngo ntawukorera mu mujyi wa butare gusa kuko ngoiyo yabuze ligne ajya no mu mujyi wa kigali ndetse no mu mujyi wa kampala ho mu gijhugu cya uganda.
Gusa uyu mwuga w’uburaya ubusanzwe utamenyerewe mu gihugu cy ‘u Rwanda, abawukora bakaba basanga byaba byiza bahawe uburenganzira bakibumbira mu mashyirahamwe ndetsec ngo byaba ngombwa bagasoreshwa kkuko ngo nabo bakorera amafaranga atubutse.
Byiringiro fidele umuhuzabikorwa wa Psi mu karereaka Huye avuga ko amahugurwa babaha ari ayo bkubafasha kubungabunga ubuzima bwabo ,guhindura imyifatire babereka ingaruka zituruka ku gukora uburaya bityo bakifatira icyeemezo.
Ku ruhande rw’abavuga ko kuba bakora umwuga w’uburaya biterwano kuba nta w’undi mwuga bashobora gukora ,ubuyobozi bw’akarere ka huye buvuga ko bwiteguye kubahangira imirimo itandukanye mu rwego rwo kubafasha kureka uburaya.Muri iyo myuga harimo kuboha imisatsi,kudoda ndetse n’umushinga w’ubworozi ku bazaba batabasha gukora iyindi myuga nk’uko bitangazwa na Niwemugeni C hristine ,umuyobozi Wakarere wungirije ushinzwe imiberehon myiza y’abaturage mu karere ka huye.
Aya mahugurwa ari kubera mu karere ka Huye, ahuje abakora umwuga w’uburaya bagera kuri 50 barimo n’abiga muri za Kaminuza akaba azamara igihe kigera ku minsi itanu.
Solange Umurerwa
umuseke.com
30 Comments
abo maze gutera nibenshi
Ukeneye Yesu Christo mu buzima bwawe,urabatera ariko ubuzima nibugutera niho uzamenya reality…
gutera? bikakunguraho iki? urumva basi iyo ugira uti abo maze kugurisha nkabona agafaranga! wowe uri useless for the society kurusha aba bigurisha bashaka cash
Yampayinka rzesamihigo twataramye…………………
Nkuyu we ni hatari yagusuckinga bikakurenga ndabona anafite ibinwa byiza!we love u bitches
Ahaaa!!! harahagazwe, isi igeze kure kabisa!! birashoboka ko abo ba nyampinga( ariko se ubwo nabita nyampinga ra!!) bashobora kuba babona amafranga menshi muri uko kwiyandarika, ariko se ubwo koko babuze indi job bakora wenda bagahembwa make ariko batishoye mu bikorwa bibagayisha nk’ibyo ndetse byanabakururira indwara nyinshi zikomeye, bityo future yabo ikaba spoiled? kandi bari kuminuza,ubumenyi bwabo u Rwanda rukaba rubukeneye!
Mbifurije kumenya IMANA kuko ubundi ntaho bajya, kwicuruza si umuti wibibazo
uriya mukobwa kweli n ukuntu ari mwiza kuriya kuki yipfobya ppppeeeeeeeeee ahhhhhhhhhhhhh abasambanyi birabareba cyakora nge nakwikinisha 2
kuki leta umuntu nkuriya imutaho amafaranga
imwishurira?harya abageni dutegereje bitwa ngo barajijutse nibariye?bosere mureke twifate twikwiyahura ngo turashyaka igihe kirageze ngo Imana irimbure isi
Mu musengere amenye inzira y’ukuri kuko mu muco nyarwanda ntaho biriya byabaye. Ubundi bavugaga ko agapfundikiye gatera amatsiko. None ko yanika aho abonye hose uriya ni nymanza ntiyamunyereraho peee. Uretse inshakira muruho itabaza… uriya … Ntekereza ko hagomba no kubaho urutonde rwa bariya bantu (intiti zejo hazaza????) kuburo Leta y’Ubumwe itajya ibagenera Public Offices naho ubundi n’amahano.
Mana yanjye isi irarenga ndetse uwamenya amarenga yagahungiye muri Yesu Kristo! Ishyano rijya gutera umuco barawucanye ariko Minisiteri ifite umuco n’urubyiruko mu nshingano ikwiye gushyiraho ingamba zihamye wo kurwanya abantu bamewe nk’uyu muntu usebeje izindi ntiti kabisa! Ikiriho niba arwaye yavuzwa, yaba akenye agafashwa byakwanga kandi ………
injiji ntabwo ari abantu batageze mu ishuri uriya we ni iya nyuma.
Imana nyir’ijuru itabare urubyiruko kuko ibyo bishoramo atari umuti w’ikibazo cy’ubukene bw’imiryango yacu. Twiyegurire Rurema azatugirira neza tube amahoro twiyubaha kandi twubaha iyaduhanze.
nshitse intege nari mfite bebe wanjye mu mwaka wa kabiri NUR anshikaho kubera ubukene nari nziko ninongera kuribona tuzakomerezaho none ndumva karabaye
Life is short,behave normal to prove your future,playing sex with beaches does not give hapiness we need, solution to all is receiving Jesus in our lives and accept His ways
None se uriya niwe koko wigurisha? Niba ariwe ambwire igiciro nihahire da! Naho mwe muvuga ibyo ni uko ariwe ubishyize ahagaragara, naho ubundi mwese mwararangiye!!!!!!!!!
This lady I mean prostitute, I advice her that prostitution is not a solution when the poverty enters, even us we are poor!. She might receive Jesus Christ as her savior and the king because she is heavily burdened.
She is a university student later she will graduate. God is calling her. There is a hope because Jesus died for our sins.
God is merciful for her even for many other who do not appear in media.
Journalists, you should also carry both microphone and Bible to heal such hearts.
Uriya mukobwa wo muri kaminuza afite ikibazo mumutwe ahubwo akeneye ubufasha kuko ntasanzwe muri kaminuza. usibyeko atari n’ubukene bubimutera ahubwo ni igeso afite muriwe.
ngo leta kuki yshyurira umntu nkurya ninde walkumbwiye o ari yo yamwishuriy
ario mwabanye mute uriya arayakorera urabona tishoboye koko
nakazi kanyu!
sha uri icyomanzi kabisa wanze kuzambara agatimba none wirwa usebya umuco unatera ababyeyi intimba
courage.gusa ujye wibbuka gukora epargne kuko nugira 40 sinzi ko uzaba ukibona aba clients
Ariko comments zanyu namwe wagirango ntimuba mu Rwanda wagirango nubwambere mwumvise ibi bibazo ko bihari mu gihugu si we wa mbere kandi sina we wanyuma hara abo tuzi barangije kaminuza bakomeye kandi babayeho muri buriya buzima mw’ibanga so ntimukabone umuntu umwe ngo mumushireho ikosa wenyine try to be realistic.
umucyo waje mu isi abantu nti bawumenya
Bible ivuga ko abo baphuye ariko babishatse bakongera kubaho.
ndanenga cyane abamushyigikiye.
ubumenyi n`ubuhanga birahabanye pe.kwiyandarika harimo iyihe cv?????? gusa I DO NOT KNOW THE KEY TO SUCCESS,BUT THE KEY to failure is trying to please every one.
DIEU EST MISERCORDIEUX ET JUSTE ESPERONS QUE BIENTOT IL VA TEMOIGNER LA ROYAUME DES CIEUX
Ntitukizirikane twebwe ubwacu ahubwo tuzirikane na bariya tubasengera kuko bakiri mu mwijima bakwiye kumurikirwa n’umucyo kdi umucyo ni Yesu.
ahhhh ni ikibazo gikomeye. ariko mwebwe mus nkaho mutazi ikibazo kiri ku isi. Satan iri guteza umushyukwe mwisnhi. none se DSK nuko yari yabuze cash? None se abantu mubona Kigali bajya k bapfubuzi ni uko nta cash bafite? Jye ngiye gukora resarch kumushyukwe tu ndebe niba nta cyorezo kirimo. ahhhhh. igitsina ni hatali, ni mureba nabi kiratumara. ariko kuki Imana yasize uriya mwobo n’umurizo kurundi ruhande?
sinashyigikira uyu mushiki wacu ariko burya ntukabone imbwa ishinyitse irya amaziranoki ngo ugire ngo irimo guseka.Amafuti y’umugabo burya ngo ni bwo bubwa bwe.gusa akeneye gushakira ahandi naho ubundi arangiza akazoza ke.
Erega sha abantu baribabariye. hari uwabonye imbwa irya amabyi ishinyitse agirango irasetse! uburaya si bwiza mais hari ubwo abana ibibazo bibarenga basi bakitabaza imbaraga zibarimo(sex) kuko ntakundi. Ikibabaje usanga nabo bantu babaseka babikora bihishe ikindi ntanicyo bashobora kumarira abo bana bakirirwa babaseka gusa. njye nahisemo kwinumira.
Comments are closed.